Ku wa gatatu w’icyumweru cya 14 gisanzwe, C, 2013
Ku wa 10 Nyakanga 2013
Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Intg 41, 55-57;42,5-7a.17-24a; 2º. Mt 10,1-7
Ubu ni bwo butumwa butugenza twebwe abemeye YEZU KRISTU. Ni bwo yahaye intumwa ze gushyikiriza abantu bose. Abakurikiye urugero rw’izo ntumwa twese, nta kindi tugomba gutangariza abantu kitari ukubabwira ko Ingoma y’ijuru yegereje. Kuba yegereje kandi ari na yo isumba ingoma zose zo ku isi, ni ngombwa ko umuntu wese wumvise ubwo butumwa yihatira kwiteguraatunganya ubuzima bwe abuhuza n’ugushaka kw’Imana Data Ushoborabyose. Abami baratanga abandi bakima, ariko ingoma ya KRISTU izahoraho iteka. Ni uko tujya turirimba kandi ni ukuri. Kumvisha abantu ukuri kw’Ingoma y’Imana, ntibyoroshye ndetse akenshi bidutera ubwoba tukabura uko twifata kuri iyi si. Hari ibintu bibiri by’ingenzi dusanga mu masomo ya none dukwiye gutekerezaho.
Icya mbere ni ububasha YEZU yahaye intumwa ze mbere yo kuzohereza mu butumwa: ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose. Roho mbi zikora kwinshi kugira ngo ziteshe abantu inzira y’Ingoma y’Imana. Kwamamza ibinyoma mu isi hirya no hino, ni imbuto ya za roho mbi. Gupfukirana ukuri kugira ngo urenganye abantu, na wo ni umurimo wa za roho mbi. Guheza abantu mu nzira y’umwijima nk’uwo, ni ibiva kuri za roho mbi. Ababatijwe muri YEZU KRISTU bahawe ubwigenge ku cyitwa roho mbi cyose. Ni ngombwa kubasabira kwemera kugendera mu kuri kw’abana b’Imana bagamije amahoro n’ibyishimo biranga Ingoma y’Imana Data Ushoborabyose. Kwitwa umukristu ariko ukemera ko roho mbi ziyobya abantu, ni ukwirengagiza umuhamagaro wawe. Ni ngombwa kwibutsa abatu bose bemera YEZU KRISTU ko abaha ububasha bwo gutsinda izo roho mbi. Hari ikindi cya ngombwa kugira ngo umurimo wo guhangana na roho mbi ugende neza.
Ni cyo cya kabiri kerekeranye n’umutima w’impuhwe ubabarira. Ni isomo rikomeye Yozefu mwene yakobo yadusigiye. Bene se bari baramugurishije babitewe n’ishyari bari bamufitiye. Imana yaramukijije agera mu Misiri ndetse ahaba umuntu ukomeye. Igihe babuze epfo na ruguru bakajya gushakira imibereho mu Misiri, abo bene se wa Yozefu bari baramugiriye nabi, ntiyayibituye. Yozefu yarabafashije ndetse bimukira mu Misiri baratura bamererwa neza n’ubwo uburetwa bwari bubategereje ariko nibura ntibigeze bibagirwa ineza ya Yozefu yatsinze inabi yabo ya kera. Kubabarira no kutita ku bicumuro twagiriwe, ni ko kurangwa n’umutima ushaka kwinjira mu Ngoma y’ijuru.
Ingoma y’ijuru irangwa no gutsinda roho mbi mu izina rya YEZU KRISTU, kwirwanyamo inabi no kurangwa n’Urukundo ruzira ukwihorera. Dusabirane kugira uruhare rufatika mu kubaka Ingoma y’Imana mu bantu.
YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.
ABATAGATIFU KILIZIYA IHIMBAZA KU YA 10 NYAKANGA
Amaliya, Amelberga, Rufina, Sekunda, Anatoliya, Vigitoriya, Biyanoro na Silivani.
Mutagatifu Amalberga
Ni umutagatifu wo hambere cyane ku buryo amateka ye atazwi neza. Yavukiye mu Bubiligi ahagana mu kinyejana cya karindwa nyuma ya YEZU KRISTU. Hari ubwo usanga bamwita Amalburga, Ameliya cyangwa Amaliya. Yabayeho mu kinyejana cya karindwi akaba mwene wabo w’umuhire Pipino w’i Landeni.
Mutagatifu Amalberga akiri muto, yarongowe n’igikomangoma Witger babyarana abana batatu: Gudula, Emeberto na Reinaldo. Bose Kiliziya yabashyize mu rwego rw’abatagatifu. Uwo mubyeyi yitaye ku burere bw’abana be maze abatoza mbere na mbere gukunda Imana.
Impumuro y’ubutagatifu yari yarabatashyemo, Amalberga n’umugabo we. Ni yo mpamvu babonye abana babo bamaze kuba bakuru, basezeye ku isi binjira mu Babenedigitina. Umugabo agana Monasiteri ya Lobbes na ho umugore yinjira mu ya Maubeuge abamo yihana bikomeye mu isengesho.
Dushimire Imana ubwo buhamya butangaje bw’ababyeyi batagatifu bareze abana babo babageza ku butagatifu. Dusabire urubyiruko rwitegura kurushinga. Bamenye ko umuhamagaro wabo uganisha ku butagatifu. Bazite ku bo Imana izabaha kugira ngo bazinjire mu Ngoma y’ijuru badataye igihe mu by’isi bihita.