Aho natwe ntidushaka ikimenyetso?

Inyigisho yo kuwa mbere w’icyumweru cya 28 gisanzwe/B, 11/10/2021

Amasomo: Rm 1,1-7; Luka 11,29-42

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe, ntabwo ari mu gihe cya Yezu gusa, abantu bashidikanyije ku butumwa bwe. Natwe iki kibazo gishobora kuba icyacu. Dore ko mu buzima bwacu, habamo ibihe by’amage n’ibyago,  igihe cy’umunezero n’amahoro. Ibyo bigatuma hari igihe duheranwa n’agahinda, bikatugora kwigiramo ibakwe ryo kurwana ishyaka ngo tugere ku buzima twifuza. Gusa umuntu yakwishimira ko hari abadutera ubutwari, bakatubera urugero mu kwibuka ko ubuzima ari urugamba rwa buri munsi, nk’uko abakuru bavuze bati: “Amacumu y’inda ntashira igorora”.

Ni kenshi bamwe muri twe kubera ubuzima tubayemo, dusoma Ijambo ry’Imana, rigasa n’iritubereye amakara cyangwa inshoberamuntu, nuko tukibaza byinshi, bimwe tukabiburira ibisobanuro, ndetse n’abadusobanurira tukumva ntibageze ku nyota twifuzaga ko batumara. Ibyo bikaba byatera gusaba ikimenyetso Imana. N’ubwo ibitangaza dukorerwa buri munsi ari byinshi, ntabwo bitumara inyota. Dukomeza gushaka ibimenyetso, twibeshya ko ari byo byatuma twemera ko Yezu ari Umukiza wacu, ari Umwana w’Imana dukesha kubabarirwa ibyaha byacu. Icyo umuntu akenera mu buzima bwe ni ukwemera ntabwo ari ibimenyetso.

Ni na cyo cyatumye rubanda rwasanze Yezu, rwifuzaga ko abaha ikimenyetso gihamya ko akomoka ku Mana. Nyamara  yasanze ntacyo byari bubungure kuko n’ubundi ibyo yakoreye mu maso yabo ntacyo byabunguye ahubwo babaye abo gutangara. Ariko yabasezeranyije ikimenyetso cy’ukuri, akaba ari we ubwe uzababera ikimenyetso. Ariko burya iyo wifitemo ukwemera, ubona ibimenyetso ari byinshi, bigatuma utagamburuzwa n’ibyago cyangwa ibigeragezo uhura na byo. Ukwemera ntabwo gushingira ku bimenyetso ahubwo mu gutega amatwi Ijambo ry’Imana, nuko rikagufasha kumva no kwakira ibyo abona cyangwa akorerwa kuko abibonamo ikiganza cy’Imana kimurengera cyangwa kimutabara.

Umuntu wemera Yezu mu ntege nke ze nta buryarya, na we ubwe ahabwa ububasha bwo gukora ibimenyetso cyangwa ibitangaza bihamya ukwemera kwe. Uzasanga yifitemo imbaraga zo gutsinda inabi akoresheje ineza, akabaho atuje kandi ntacibwe intege n’ingorane n’imiruho y’ubuzima bwa buri munsi. Usanga ari umubibyi w’amahoro muri bagenzi be, akamenya guhumuriza abashavuye kandi  ubuzima bw’abo bari kumwe bwatakaje icyanga akabafasha gusubirana ubushake bwo kwishimira kubaho, bari bihebye.

Nta kindi kimenyetso isi ikeneye uretse icyabaye kuri Yezu kikatubera isoko y’umukiro w’iteka. Icyo kimenyetso ni ububabare, urupfu n’izuka bye. Ushaka guhinduka narangamire umusaraba we, dore ko yadusabye kwemera kuwuheka tukamujya inyuma tukanyura iyo yanyuze, niba dushaka kuronka ubugingo bw’iteka. Kunyura iyo yanyuze ni ukwemera kurangwa n’urukundo rwitangira abandi, ineza, amahoro, ubuntu n’ubumuntu bikaba intero n’inyikirizo y’ubuzima bwacu. Kuko ntitwavuga ko turi abigishwa be, mu gihe turebera akarengane cyangwa tukarenganya bagenzi bacu, n’ibindi bikorwa bidakwiye gukorerwa ikiremwa-muntu.

Uyu munsi kandi hari ikintu gikomeye Yezu yatubwiye: kumutega amatwi. Kugira ngo rero dushobore kugera ku ntego y’ubukristu bwacu, ibanga ni ugutega amatwi ijambo rye. Gutega amatwi Nyagasani, ntabwo bivuga ko igihe dusoma cyangwa turimo kwigishwa ijambo rye, mbere ya byose tugenzwa no gushaka ibintu bishya. Ahubwo ni ukuryumva rikagira icyo ridusigira cyubaka ubuzima bwacu. Kuko kenshi kubera guhora turyumva, iyo uryumvise cyangwa urisomye urangaye, ntacyo wumva rikunguye bityo ugakomeza kubaho nk’utaryumvise. Nk’uko umwamikazi w’igihugu cy’epfo yonyotewe kumva ubuhanga bwa Salomoni n’abanyaninivi bakishimira kumva Yonasi bagahindura imyitwarire, ni na ko abakurikiye Yezu twagombye guhimbazwa no Gutega amatwi Ijambo ryose rya Yezu kuko ari we dukesha kubabarirwa ibyaha byacu kandi akaba ari we inzira, ukuri n’ubugingo.

Bavandimwe rero, turasabwa kwibuka ko ku bwa Batisimu n’Ikomezwa twahawe turi abaja n’abagaragu ba Yezu Kristu. Turi intumwa ze zifite inshingano yo kwamamaza Inkuru Nziza yatugejejeho. Twese abe, ntabwo dushidikanya ko ari We waduhesheje ubutumwa bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera.

Twese rero abatagatifujwe no gutorwa n’Imana: nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho