Aho ntituri nk’abana basabayangwa?

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icya 29, C, ku wa 22 Ukwakira 2016

Amasomo: Ef 4, 7-16; Zab: 121, 1-5; Lk 13, 1-9.

Amasomo y’ejo yadufashije kwisuzuma ngo tutazava aho tuba ingwizamurongo mu Mubiri wa Kirisitu. N’uyu munsi turakomeza kwisuzuma cyane kugira ngo duhore dukereye kwakira ingabire Yezu Kirisitu yaturonkeye ubwo amanutse akazamuka ashoreye imbohe zose. Isomo rya mbere riraboneye mu guhugura buri wese na Kiliziya muri rusange. Uwabatijwe wese muri twe, afite ubutumwa bwo kugwiza ingabire kugira ngo hatazagira udupfana ataramenya Yezu Kirisitu. Kiliziya nyobozi ifite umurimo wo gushyigikira abayoboke kugira ngo imbuto zibe nyinshi kandi imitini itera ishobozwe ishyirweho ifumbire.

Pawulo intumwa yibukije ko buri wese yahawe ingabire ye bwite uko Kirisitu yayimugeneye. Kumenya iyo ngabire bituruka ku gushishoza kugira ngo umenye guhitamo ikiri ukuri. Iyo umuntu adashaka kugendera mu nzira y’ukuri, ibije byose arayabuza bikamuvangira cyane cyane iyo ari ibitekerezo cyangwa inyigisho zigandiyemo umwijima zijya zaduka muri iyi si igaragaramo cyane amayeri n’ikinyoma muri rusange. Kudatekereza no kutarangwa n’ukuri kw’Ivanjili, ni byo bituma umuntu abaho asabayangwa nk’umwana utazi icyo akora. Icyo gihe ntashobora kungura umubiri wa Kirisitu kandi no muri we yigiramo umwuma aka cya giti umuhinzi yatakambiye ngo arebe ko cyakwera imbuto kitaratemwa. Dusabwe kuba maso no gukora uko dushoboye kugira ngo hatagira abo iminara ya sekibi igwira bataramenya Yezu.

Uwigishwa buri munsi, nafate ingamba zo gukurikiza ukuri Yezu Kirisitu adahwema kumubwira. Kiliziya Nyobozi na yo ihore yivugurura kugira ngo imyuka y’inyigisho z’ubuyobe bw’iki gihe itamurukana ababatijwe barangaye. Tuyisabire habe ubushishozi bushyigikira ingabire zishobora kugarura abahabye no guhagurutsa abiyicariye kure ya Nyirubuzima. Byaba byiza abayobozi bihatiye gushishoza kugira ngo mu makoraniro yose haboneke intumwa n’abogezabutumwa, abahanuzi, abashumba n’abigisha. Mu bakirisitu ba mbere, intumwa n’abogezabutumwa, bari abantu buzuye Roho Mutagatifu bakava mu gace bajya mu kandi gutangiza amakoraniro mashya. Abitwa abahanuzi, bari abavandimwe bafite ingabire yo kwigisha maze na bo bakava mu ikoraniro bajya mu rindi gushishikariza abavandimwe gukomera kuri Kirisitu. Abashumba n’abigisha, bo bari abakirisitu bihatira kumvira Roho Muatagatifu maze bagatanga inyigisho zisanzwe zikomeza ikoraniro. Abo bo ntibajyaga kure. Bari nk’abakuru b’ikoraniro badashobora kubangamira ibikorwa bya Roho Mutagatifu. N’ubu rero ingabire z’Imana ziratangwa. Dusabire abayobozi ku nzego zose za Kiliziya gushishoza kugira ngo bafashe buri wese kubyaza umusaruro ingabire yahawe. Nta mukirisitu ukwiye gusabayangwa muri iyi si nk’ibitambambuga.

Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Yohani Pawulo wa 2, Alodiya, Salome,Nunilo,umuhire Timote Jakarido, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho