Aho ntiwasanga natwe turwaye ibibembe ?

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 32 gisanzwe, A 

Kuwa 12 ugushyingo 2014 – Mutagatifu Yozafati, umwepiskopi, umumartiri

 

Amasomo: 1) Tito 3, 1-7; zab 23 (22); 2) Lk 17, 11-19


  1. N’izananiye abaganga, Yezu arazivura

Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yezu akiza ababembe cumi ku buryo bw’agatangaza. Ese igihe Yezu yakizaga aba barwayi, ababembe bafatwaga gute? Indwara y’ibibembe ni indwara mbi cyane. Abayirwaraga babaga ibicibwa; baranenwaga; bashyirwaga mu kato; bacibwaga mu makoraniro rusange no mu masengero. Kurwara ibibembe byari nk’umuvumo. Ababembe bagendaga bambaye imyambaro y’ibishwagi; aho banyuze bakagenda bavuza inzogera bavuga bati “twarahumanye! Twarahumanye!” kugira ngo hatagira umuntu ubengera bakaba bamuhumanya.

Ubushakashatsi bwerekanye ko indwara y’ibibembe yandurira mu mwuka itewe n’agakoko kitwa “Bacille de Hansen”. Indwara y’ibibembe yibasira cyane cyane uruhu n’imyakura(nerfs), hakaba n’igihe itera ubumuga iyo uyirwaye atinze kuyivuza. Uyirwaye ayanduza abandi igihe avuga, aseka, akorora n’igihe yitsamuye.

Muri icyo gihe Yezu yakizaga aba babembe, iyi ndwara yari indwara mbi kandi iteye isoni mu bantu, ntiyagiraga urukingo habe n’umuti. Twayigereranya na Ebola irimo itera abantu benshi ubwoba muri iki gihe. Bari barashyizwe mu kato, baragenda baramenyana, bakajya bagendana. Birashoboka ko bari barumvise ko Yezu ari umukiza. Ni ko kumubona ahitaruye bavuza inzogera, baramuhamagara kuko batashoboraga kumwegera baramubwira bati “ Yezu, Mwigisha,tubabarire”(Lk 17,13). Ese kuki babwiye Yezu ngo tubabarire? Mu myumvire y’abayahudi, kurwara ibibembe cyari ikimenyetso simusiga cy’umunyabyaha, cyari ingaruka z’icyaha. Kubwira Yezu ngo tubabarire ni uko bemera ko akiza ibyaha. Bari bazi ko ukize icyaha, ahita akira n’ibibembe; bari bazi ko Yezu afite ububasha; bari bazi ko ari Imana kuko Imana ariyo yonyine ifite ububasha bwo gukiza ibyaha.

Kuki Yezu yabasabye kujya kwiyereka abaherezabitambo? Muri icyo gihe, k’umurwayi w’ibibembe, hari impamvu ebyiri zo kwiyereka umuherezabitambo: iya mbere ni uko umuherezabitambo ni we wenyine wemezaga ko umuntu arwaye ibibembe akabona agashyirwa mu kato hakurikijwe amategeko ya Musa (Lev 13); iya kabiri ni uko umuherezabitambo ni we wenyine wasuzumaga umurwayi w’ibibembe akemeza ko yakize hakurikijwe amategeko ya Musa (Lev 14).

Yezu yakijije bariya barwayi ku buryo bw’igitangaza; ntibiriwe bagera k’umuherezabitambo kuko ngo bageze mu nzira basanze bose bakize, maze umwe muri bo wari umunyamahanga(utari umuyahudi) agaruka gushimira Imana.

  1. Aho ntiwasanga natwe turwaye ibibembe ?

Birashoboka. Ikibembe cya mbere gikomeye kibasira umuntu ni icyaha, kandi uwakijije bariya cumi natwe yadukiza, kuko ntaho yagiye. Uwabakijije ni Yezu. Uyu Yezu tuzahurira na We mu Ijambo ry’Imana, mu isengesho no mu masakaramentu. Ni mucyo tumugane, tumubwire aho turwaye. Ububembe bwanjye bushobora kuba buzwi najye ubwanjye, bushobora kuba buzwi na bagenzi banjye, bushobora kuba buzwi n’Imana yonyine. Tugane isuzumiro. Isuzumiro mbabwira ntiriri kure cyane, riri mu mutima wa buri wese; ni uguca bugufi ugafata umwanya, ugaca bugufi ukitekerezaho umurikiwe n’umutimanama wawe. Uramutse usanze urwaye wabwira Yezu nka bariya babembe uti “Yezu, Mwigisha, tubarire”(Lk 17,13).

Yezu, Mwigisha, tubarire” ni isengesho ry’ababembe ariko ni n’isengesho Kiliziya yagize iryayo kuko mu gitambo cya Missa abakristu barigaruka incuro ebyiri: igihe cya Kyrie (tubabarire Nyagasani) no mu gihe cya Agnus Dei (Ntama w’Imana). Tumenye neza ko nta muntu n’umwe Imana ishyira mu kato, nta n’umuntu n’umwe Imana idakiza iyo abishaka. Nta mafaranga Imana isaba abantu ngo ibakize, nta n’ikarita y’ubwisungane mu kwivuza! Uzicwa n’ibibembe kandi Yezu ahari azaba yiyishe. Dusabwa guca bugufi no kurangamira impuhwa z’Imana.

  1. Ese imbaraga abantu bakoresha mu gusaba zingana n’izo bakoresha mu gushimira?

Yezu araterura agira ati “ mbese bose ntibakize uko ari icumi? Abandi icyenda barihe ? umuco w’i Rwanda udusaba gushimira abatugirira neza. Aho Imana ntiyaba yibaza aho uba! Aho Imana ntiyaba igira iti : «  ese ko nahaye abantu umwuka bahumeka, nkabona bacye aribo baza gushimira ? ko abantu bose ari jye ubaha kuramuka, nkabona bacye aribo baza gushimira ? ese ko nahaye abantu Umwana wanjye ngo abacungure, kuki bamwe batanshimira ? n’ibindi. Ahari ushobora kuba wahita uvuga ko wowe utabona impamvu Imana igomba gushimirwa, icyo gihe se buriya ntiyaba abaye umupfayongo ! shimira Imana ko yakuremye, ko yaguhaye ubuzima n’ibindi byinshi iguha utabisabye.

  1. Zirikana ubuzima bwa Mutagatifu Yozafati (1580-1623)duhimbaza uyu munsi

Yozafati yavukiye muri Rusiya, mu ruhande ruhana imbibi n’igihugu cya Polonye. Kuva akiri muto akurana uburere bwiza, bitewe ahanini n’ababyeyi be bari abakristu bafite ukwemera gushyitse.

Amaze kugira imyaka makumyabiri, yiyeguriye Imana mu muryango w’Abamonaki ba Mutagatifu Bazili ; nyuma ahabwa ubusaserdoti. Mu mwaka w’1617, yatorewe kuba Arkiyepiskopi wa Polski. Kuva ubwo yitangira kwamamaza byimazeyo Inkuru nziza, benshi mu bayobye bagarukira Kiliziya. Ibyo ariko byatumye abanzi ba Kiliziya bamugirira urwango rukabije ! Batangira ndetse no kumuhiga ngo bamwice. Nyamara ariko kandi ntiyigeze anagerageza kwihisha. Ahubwo yahoraga yinginga abamwangaga ngo bazagaruke mu nzira y’ukuri, bave mu nzira za sekibi.

Umunsi umwe rero Yozafati aza guhurira mu nzira n’ibyo birura. Nuko bamubonye birukanka bajya gushaka intwaro zabo, Yozafati aho guhunga ahubwo arahagarara. Nuko abonye baje agenda abasanganira ababwira ati : « Bana banjye niba ari njye mushaka, ndabizaniye ». Nuko bamutera amacumu ubwo bamutsinda aho. Abategetsi baherako babafata kubera ubwo bugome, barabatanga ngo bicwe. Mbere yo kwicwa bose bicujije icyaha cyabo, bagarukira Kiliziya. Hari mu mwaka w’1623.

Mutagatifu Yozafati udusabire !

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paruwasi ya Murunda/ Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho