Aho ntuzabazwa byinshi?

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 29 gisanzwe, C

Kuwa 23/10/2019

Amasomo tuzirikana: 1) Rom 6, 12-18; 2) Lk 12, 39-48

  1. Uwahawe byinshi azabazwa byinshi (Lk 12, 48 ). Ese wowe Hari icyo wahawe? Ese wowe hari icyo uzabazwa?

Bavandimwe, Ijambo ry’Imana rije ridusanga aho turi. Ni Ingabire duhawe yiyongera ku bindi twahawe mbere. Imana ni Umubyeyi udukunda. Ituvugisha mu buryo bwinshi. Uyu munsi iratuvugisha ikoresheje Ijambo ryayo dusoma mu Ivanjili yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 12, 39-48) ndetse no mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intuma yandikiye Abanyaroma (Rom 6, 12-18). Uwahawe byinshi azabazwa byinshi (Lk 12, 48). Ese wowe hari icyo wahawe ? Niba hari icyo wahawe rero igihe kizagera ubazwe raporo (rapport) y’imikoreshereze yacyo. “Buri wese afite ingabire ye bwite yiherewe n’Imana” (1 Kor 7, 7). Nk’uko iri Jambo ry’Imana ribitubwiye, nta muntu n’umwe udafite icyo yahawe n’Imana. “Koko rero Imana yabahaye ingabire z’amoko yose muri we, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi” (1 Kor 1, 5). Ni nde utarahawe Ingabire yo kumenya Imana? Ni nde utarahawe ingabire yo kumenyesha abandi Imana. Uwahawe byinshi azabazwa byinshi (Lk 12, 48). Turebe mu buzima tubamo: hari ubwo usanga umuntu yarahawe abana ( tuvuge nk’abana 4) ngo abatoze kumenya Imana : koko rero “abana umuntu abyaye ni ingabire y’Uhoraho” (Zab 127, 3); ese abana wahawe n’Imana ubarera gute? Hari abo twita abana ku bw’Umubiri, ariko kandi hari n’abana ku bwa roho (abo wabyaye muri Batisimu). Mu nshingano, umuntu afite zo kuyobora abandi (mu nzego za Leta cyangwa iza Kiliziya, cyangwa amashyirahamwe …). Ijambo ry’Imana uyu munsi ryongere ridufashe gutekereza uko turangiza inshingano twahawe. Uwahawe byinshi azabazwa byinshi (Lk 12, 48): Twahawe umutungo, ubwenge, ibintu, abantu, … Ese twiteguye gutanga Raporo (Rapport) y’ibyo twahawe?

Dufite inshingano yo gucunga neza ibyo twahawe; tubyiteho:

  1. Uwo muntu wari uzi icyo Imana ishaka, ntacyiteho ngo agikore, azakubitwa nyinshi ( Lk 12, 47):
  • uwari uzi ko agomba gusenga Imana yo mu Ijuru, ntabikore, azakubitwa nyinshi.
  • uwari uzi ko agomba gufasha abakene, ntabikore, azakubitwa nyinshi
  • Uwari uzi ko agomba gufasha abandi kumenya Imana , ntabikore, azakubitwa nyinshi
  • Uwari uzi ko agomba kwamamaza Ingoma y’Imana, ntabikore, azakubitwa nyinshi
  • Uwari uzi ko gusambana bibujijwe, akarenga, akabikora, azakubitwa nyinshi
  • Uwari uzi ko kwiba bibujijwe, hanyuma, akarenga, akabikora azakubitwa nyinshi.
  • Uwari uzi icyo agomba gukora, ariko ntagikore, azakubitwa nyinshi

Bavandimwe, duharanire gukora ugusha kw’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ntiwaremewe kuba impfabusa, ahubwo twaremewe gukora icyo Imana ishaka. Muvandimwe, “Ntuzarangarane ingabire y’Imana ikurimo » (1 Tim 4, 14) kandi Ingabire iruta izindi ni urukundo (1 Kor 13,2)

Roho Mutagatifu aduhe imbaraga zo gukora ugushaka kw’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Umubyeyi Bikiramariya duhimbaza muri uku kwezi kwa Rozari adusabire.

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Birambo /Nyundo

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho