Inyigisho yo ku wa mbere w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani
Ku ya 06 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. 1 Yh 3, 22-4,6; 2º. Mt 4, 12-17.23-25
Isomo rya mbere ridushishikarije kuguma mu Mana. Uwamenye Imana y’ukuri ntashidukira ibije byose bimukurura. Imana ni imwe rukumbi kandi ni yo ya twimenyesheje. Umwana wayo yarigaragaje biba ibanga rikomeye ariko ryagiye risobanuka gahoro gahoro. Ibikorwa by’impangare YEZU KRISTU yakoze ni byo byabaye ishingiro ry’amateka yose y’inyoko muntu. Ivanjili yatubwiye uburyo yatangiye ahamagarira abantu bose kumenya Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Yohani Batisita yaramaze gutabwa mu buroko n’umunyagitugu Herodi. YEZU ariko ntiyiriwe ahita agira icyo abivugaho, ahubwo yirinze guta igihe ahita atangira ibikorwa bye byuje ineza kandi bikiza. Abantu bavuye imihanda yose bakoraniraga iruhande rwe bakamwumva kandi bagakizwa indwara n’amashitani yateye.
Turacyari mu gihe cya Noheli. Turacyafite itoto twasigiwe n’iminsi mikuru twahimbaje. Twishimiye ko ibikorwa YEZU KRISTU yakoze aje ku isi bigikomeza. Muri Noheli twongeye kunyungutira ibanga ry’ukwigirumuntu kw’Imana Mwana. Ntidushobora kudohoka mu nzira twamenyeshejwe igana ijuru YEZU KRISTU yaduhishuriye. Iyo nzira y’Ukuri yanyuzwemo n’abandi benshi batubanjirije. Intumwa, abigishwa bazo n’ababasimbuye. Umurage badusigiye warakomeje muri Kiliziya n’ubwo amateka atwereka ko hagiye haba ibihe bikomeye ndetse hakaduka ba Nyamurwanyakristu.
Mu guhimbaza amabanga yose mu Mwaka wa Liturujiya, tujye tugumya gusabirana kugira ngo umurage mwiza Intumwa, abigishwa n’abatagatifu bandi badusigiye tuwihambireho. Kugendara mu nzira zabo, ni kimwe mu bitwizeza ko turi mu nzira y’Ukuri. Ikindi ariko gikomeye kandi cy’ingenzi ari na cyo kitwizeza kuguma mu Mana nk’uko Yohani intumwa yabitubwiye, ni ukumvira Roho Mutagatifu. Kuyoborwa na Roho Mutagatifu, ni ko kuguma mu nzira nziza YEZU KRISTU yadushushanyirije. Roho Mutagatifu aduha gushishoza tukamenya Ukuri kudusabanya n’Imana Data Ushoborabyose. Aduha gushyira byose ku munzani tukamenya ukuri dukwiye kugenderaho. Dushobora kumenya abatubwiza ukuri badufasha kwinjira mu Ngoma y’Imana tukirinda n aba Muyobya batabura kutuduhiriramo ibitekerezo n’imigambi y’amanjwe. Kuguma mu Mana dutyo biduha kwigiramo ubwigenge butuma tutaba imbata za Mushukanyi. Nitwumvira Roho Mutagatifu tuzakira ububasha bw’Imana tuyorwe na yo rwose kuko itabasha kuyoba no kutuyobya nk’uko tubivuga mu isengesho ryo kwemera.
Dusabire uwitwa umukristu wese, uwo yaba ari we wese, icyo yaba akora cyose, aho yaba ari hose…kuba maso no kumvira Roho Mutagatifu aho gukurikira inzira za Sekibi zuje ubugome n’ubugwari. YEZU KRISTU asingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu bahore badusabira.
Padiri Cyprien BIZIMANA