Aho twifitemo urukundo rw’Imana?

Ku wa 4 w’icya 4 cy’Igisibo A, 30/03/2017

Amasomo: Iyim 32, 7-14; Zab 105, 19-23; Yh 5,31-47

“Nta rukundo rw’Imana mwifitemo”

Ku mutwe wa gatanu w’Ivanjili ya Yezu uko yanditswe na Yonani, dutangira kumva Yezu asobanurira abayahudi ibimwerekeyeho. Abaha ingingo nyinshi zabafasha kwemera usibye ko benshi bahitamo kwigumira mu mico ya kera ya kiyahudi. Bigaragaza ko nta rukundo rw’Imana bifitemo n’ubwo biteraga ijeki bumva ko batoneshejwe bashyirwa mu rubyaro rwa Aburahamu rukurikiza Amategeko yatangajwe na Musa.

Kimwe cy’ingenzi kigaragaza ko umuntu yifitemo urukundo ni uko yifuza igihe cyose gutuza umutima we mu Ijambo ry’Imana Ishoborabyose. Amagambo yose aturutse ku Mana kuko aba ari ukuri ayumva neza akamushimisha. Mu gihe abayahudi benshi baterwaga akanyamuneza no kuba Imana yavanye abasekuruza babo mu Misiri, izuzuza Isezerano ryayo, ikazabigaragariza iboherereza Umukiza (Mesiya). Nyamara se aje ntibyabivanganye bakayoberwa: amagambo Yezu yavugaga yari ukuri kandi yigaragaza mu Byanditswe. Nyamara baramunnyeze banga no kumwumva. Iyo bagira Urukundo rw’Imana, baba baramwumvise. Bari barayobeye kure y’urukundo bibanda mu mihango y’inyuma gusa. Ni cyo cyatumye bavunira ibiti mu matwi ntibumva icyo Yezu yababwiraga. Babaye nka ba basokuruza babo bageze mu butayu bagahita bibagirwa uwabavanye mu bucakara bwa Misiri, bakarambirwa imiruho, bagacura ikimasa cy’umuringa ngo ni yo mana yabavanye ishyanga. Bahindutse kenshi abantu bafite ijosi rishinhgaraye, Imana ikomeza kubihanganira ibinjiza mu gihugu cy’Isezerano.

Ariya magambo Yezu yabwiye abayahudi ati: “Nta rukundo rw’Imana mufite”, nadutere natwe guhora twibaza ku rukundo dufite. Hari ubwo urwo twibwira ko dufite ruba rutaraba urukundo rw’Imana. Buriya ni twe tubwirwa muri iki gihe. Twikebuke twigenzure, nidusanga dutera imbere mu Rukundo rw’Imana twishime tuyishimire. Nidusanga tukiri kure dutangire urugendo rwo gusaba imbaraga n’ubutwari. Ntihagire uwikunda, ntihagire uwishyira heza. Tugenzure ibikorwa byacu, turebe mu bitekerezo, mu magabo, mu byo dukora cyangwa mu byo twirengagiza gutunganya, nitutihenda, aho tugaragaza urukundo ruke tuhiteho muri iki gihe twitegura Pasika ya Nyagasani Yezu Kirisitu.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Pasitori, Amedeyo wa 1, Yohani Klimaki, Antoni Daveluy, Lewonaldo Murialdo, Julio Álvarez na Zósimo, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho