Aho Yezu ntarwanya ukwigomwa kwacu?

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumeru cya II  Umwaka C  18 Mutarama 2016

Amasomo: 1S 15, 16-23 Zab 49 Mc 2, 18-22

Mu mategeko Abayisraheli bahawe n’Uhoraho, harimo iribasaba guhimbaza rimwe mu mwaka umunsi w’imbabazi rusange no kwisukura (reba mu Abalevi 16,29-34). Biteguraga uwo munsi ku buryo bukomeye bigomwa ibyo kurya no kunywa, bibabaza ndetse basiba gukora ibyo bakundaga byabafataga igihe. Babaga bagamije gusaba Imana ngo ibabe hafi kandi ibahunde ingabire n’umugisha byayo. Bagira ngo bagaragaze ku mu buzima bw’uwemera nta cy’ingenzi kirimo gisumbye guharira Imana umwanya wa mbere. Byose birahita, ariko uwiringiye Imana akayiha umwanya w’ibanze mu buzima bwe, ntahitanwa n’ibihe kandi izamubeshaho iteka kuko ari Uhoraho.

Niba abigishwa ba Yezu badasiba kurya ngo bigomwe nk’uko Uhoraho yabitegetse si uko Yezu arwanya uwo mugenzo mwiza nyobokamana. Yezu arashaka kuzamura abantu mu myumvire no mu myemerere mishya. Arababwira ko ubusanzwe basiba kurya bagamije kwegera Imana no kugira ngo  na yo ibegere kurushaho: ibabe hafi. Arabereka ko Imana bwite iri rwagati mu bayo. Aragereranya Imana nk’umukwe (umusore) wasuye umugeni (umukobwa) we kugira ngo banywane. Yezu ni Imana rwose n’Umuntu rwose yasuye Umuryango we, yanywanye na wo, awurimo rwagati. Yezu ni Imana mu bantu. Mu Isezerano rya Kera, Imana yari iri kurambagiza, mu Rishya ku bwa Yezu Kristu, ni ho ubukwe bwatashye,  n’Umugeni wa yo ari we Kiliziya.

Bariya bigishwa ba Yohani n’Abafarizayi bo bakomeje gutsimbarara ku migenzo ya kera, barigomwa ngo aha bategereje Imana, naho ntibamenye ko yaje muri Yezu. Ibi ntaho bitaniye n’abantu bitabira imyitozo yose y’amasengesho: gushengerera, kurara mu bikumba cyangwa mu byumba by’amasengesho, ingendo nyobokamana n’ibindi nyamara ntibibabuze kuroga, kwiba, gusambana, kwambura, guhemuka, ikinyoma, kwangana n’indi mico mibi!

Ibi rero biratwereka ko imigenzo nyobokamana yose tugira: kwigomwa, kwibabaza, kujya mu butumwa bwo kogeza Ivanjili ya Kristu, gufasha abantu, kugira uruhare muri Liturjiya, muri za korali, Imiryango ya Agisiyo Gatokika,…niba hatagamijwe guhura no kunywana na Kristu, nta kamaro rwose. Gukora ibi byose nk’akarande, agahararo, kwigaragaza n’akamenyero, ntibitubuze kuguma kure ya Kristu ni byo bituma tudakura mu kwemera no mu butungane. Ni byo Yezu yita kuvangavanga cyangwa se gutera ikiremo gishya ku mwenda washaje, warangije akawo. Ubuzima bushya Kristu aduha tubwakire mu myumvire no mu mibereho mishya izirana n’ingeso mbi.

Ibi ni byo Samweli yibutsaga Sawuli mu isomo rya mbere. Umwami Sawuli yibwiraga ko arimo kurwanirira Imana arwanya Abamaleki. Ni koko Uhoraho yari yaramutegetse kubarwanya kuko babangamiraga umugambi wayo. Sawuli yarabikoze rwose, ashoza urugamba ndetse agenda arutsinda. Nyamara avangamo ingeso mbi yo kwisahurira iminyago no kwigwizaho imitungo yiba! Ibyo kurwanirira Uhoraho byaje guhindukamo kwirwanirira! Ni yo mpamvu ako gasuzuguro no kuvangavanga bizamukururira ibihano n’amakuba akomeye. Hari abibwira ko bakorera Imana nyamara ari inyungu zabo bwite bishakira!

Dukomeze dusabe ingabire yo kugarukira Imana. Kuri uyu munsi twatangiye kandi icyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abakristu.

Kristu, Bumwe bwacu aduhe kunga ubumwe muri We. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe.

Padiri Théophile NIYONSENGA

I Madrid/España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho