« Ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru »

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 26 gisanzwe,B

Ku ya 3 Ukwakira 2015

Amasomo tuzirikana : Bar 4,5-12.27-29; Lk 10,17-24

“….Nimwishimre ko amazina yanyu yanditse mu Ijuru( Lk 10, 20)

Bavandimwe, Ivanjili tuzirikana uyu munsi irakurikira iyo twumvise kuwa kane w’iki cyumweru itubwira uko Yezu yohereje abigishwa 72 mu butumwa kwamamaza ingoma y’Imana. Uyu munsi Ivanjli itubwiye uko abigishwa bagarutse bavuye mu butumwa. Yezu yari yabohereje yabahaye ububasha bwo gukiza abarwayi ndetse n’ububasha bwo kwirukana roho mbi. Bavandimwe, ntawabura kwibaza ko mbere yo gutangira ubwo butumwa abigishwa bibazaga uko bizagenda, bari bafite ubwoba bibaza niba koko barashobora kwigisha, gukiza indwara ndetse no kwirukana roho mbo nka Yezu. Icy’ingenzi ni uko bamwumviye bakagenda kandi bagakora ubutumwa neza nk’uko Yezu yabibabwiye. None uyu munsi bagarukanye ibyishimo byinshi, babwira Yezu ko bishimiye ko roho mbi zibumvira ndetse ko bakoze n’ibitangaza byinshi mu izina rye. Aha biragaragara neza ko bishimiye ibitangaza bakoze, aho kwishimira Inkuru Nziza y’Umukiro, aho kwishimira ko abantu benshi bemeye Imana.

Yezu ntiyishimiye na gato ibyo byishimo by’abigishwa be byuzuyemo ukwikuza ; niyo mpamvu ahise abibutsa icy’ingenzi bagomba kwishimira : « nyamara, ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru »(Lk 10,20).

Ese muvandimwe, ibyishimo byawe birihe ? ese izina ryawe ryanditse he ? hari ibintu byinshi tubamo ibyamamare hano ku isi, ndetse isi ikagera n’aho itwambika imidari tugahabwa n’andi mashimwe menshi. Dufite ibyamamare mu muziki, muri sport, muri Politike, dufite ibyamamare bitunze agatubutse, dufite ibyamamare mu gusetsa, mu gukina Film, mu bitangazamakuru,…kwamamara muri ibyo ntibihagije. Ni ngombwa ko n’amazina yacu yandikwa mu ijuru.

Yezu aratwibutsa ikiruta ibindi : ni uko amazina yacu yakwandikwa mu ijuru.

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Murunda /Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho