Akababaro kazasimburwa n’ibyishimo

Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 6 cya Pasika. Tariki ya 5 Gicurasi 2016

Amasomo : Intu 18,1-8 ; Zab 98(97) ; Yh16,16-20

 

Bavandimwe, muri iki gihe turimo cya Pasika kugera kuri Pentekosti yegereje, turazirikana cyane ukuntu Yezu yageragezaga kwereka abigishwa be, ko agahinda baterwaga nuko yari agiye kugenda kazasimburwa n’umunezero wo kumubona yogeye hose kubw’imbaraga za Roho Mutagatifu.

« Hasigaye akanya gato, ntimwongere kumbona , ariko mu kandi kanya mukambona » (Yh16,16) : Yezu yacaga atyo amarenga y’urupfu rwe n’izuka rye. Aha tubyiyerekejeho, twavuga ko mu kanya gato, Yezu wazutse ashobora kuba ahinduye ubuzima bwacu. Ubuhamya bw’ukwemera utanga, kabone naho bwaba ari ubutumwa ukora ku buryo buruhije, burya bugirira abandi akamaro, niyo utahita ubibonera umusaruro ako kanya. Aha rero wibuke abantu bose bitanze kugira ngo umenye Yezu, imbaraga bakoreshaga nawe ujye uzigana. Kabone naho byasaba gutanga kubyo utunze harimo n’ubuzima nk’uko benshi mu bigishwa ba mbere babigize ; mu kwemera kurekura niho twakirira byinshi !

Muri iki gihe, dusabwa natwe kumva neza inyungu twakuye mu rupfu n’izuka rya Yezu. Yezu yaduhaye ikizere, yatweretse ko ibyiza yaturonkeye bigomba kuduteza intambwe mu mibanire myiza yacu ya buri munsi. Ntitugomba guhora ku rwego rwo hasi! Ubukristu ntibwaje gukuraho umuco n’imiterere byacu, ahubwo bwaje kutumurikira ngo tugumane ibyiza birimo naho ibibi tubihindure. Ese wowe ubona hari aho ugenda ugera kubera ko uri umukristu ?

Bavandimwe rero, dusabirane kugira ngo Yezu aduhindurire agahinda n’imihangayiko duhura nayo iyo twamugiye kure. Ntitumubonesha amaso y’umubiri ariko iyo twemera, tubona ko abana natwe aho turi hose icyarimwe : mu gitambo cy’Ukarisitiya, mu ijambo rye, mu masakramentu no muri mugenzi wacu. Nka Pawulo mutagaifu, twegukire guhamya Yezu mu mibereho yacu, ibyishimo tumukesha tubisangize abakiri mu mwijima w’ubujiji no kwibeshya , maze baze bafatanye natwe kumusingiza no guhindurwa nawe.

Nyagasani Yezu abane namwe.

Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA

Arikidiyosezi ya Kgali

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho