Akamaro k’Ububabare mu buzima bw’umukristu

Inyigisho yo ku wa mbere 15 Nzeli 2014: Ku munsi mukuru wa Bikira Mariya w’ububabare burindwi

Amasomo: 1 Kor 11, 17-26; Lk 7, 1-20

Ububabare burindwi bwa Bikira Mariya:

  1. Simewoni ahanurira Bikira Mariya ko inkota izahuranya umutima we

  2. Yezu ahungishirizwa mu Misiri

  3. Bikira Mariya abura umwana we bagiye i Yeruzalemu

  4. Bikira Mariya ahura na Yezu ahetse umusaraba

  5. Bikira Mariya munsi y’umusaraba Yezu yari abambweho

  6. Umurambo wa Yezu bawururutsa

  7. Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva

Ububabare bwa Bikira Mariya bufitanye isano idashidikanywaho n’ububabare bwa Yezu Kristu. Umusaza Simewoni yari yarahanuye ko umutima wa Mariya uzahinguranywa n’inkota (Luka 2, 35), kandi koko umutima we washenguwe n’umubabaro ukomeyeigihe yarebaga umwana we yicwa urw’agashinyaguro. Ivanjiri yanditswe na Yohani itubwira ko Mariya yari iruhande rw’umusaraba wa Yezu (Yh 19, 25-27). Mutekereze urukundo yamurebanaga ; mu mutima we huzuye urukundo n’icyemezo cyo kwakira ugushaka kw’Imana. Yari yunze ubumwe budasanzwe na Yezu Kristu mu mibabaro yo guhongerera ibyaha by’isi. Ni nayo mpamvu ntawatinya kuvuga ko Bikira Mariya yifatanyije na Yezu Kristu mu gucungura abantu.

Bikira Mariya yitangiye abantu bose igihe yakiraga Jambo uhoraho w’Imana, kuva amusama kugeza igihe bamuhereje umurambo we uvuye kuu musaraba. Abana yarazwe ntibahwemye kuzirikana ubwo bwitange butangaje, bagenda bibuka n’ubundi bubabare yagize mu bihe binyuranye by’ubuzima bwe butagatifu akiri ku isi, bituma bamubonamo umwamikazi w’abamaritiri. Umuntu yavuga ko Bikira Mariya yari azi kwiyumanganya imibabaro yose, ku buryo bitoroshye kubona amagambo asobanura neza uko yababaye. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko haboneka uburyo bw’incamarenga bw’inkota indwi zishinze mu mutima we. Ni ishusho rero ryumvisha bwangu ububabare bukomeye Bikira Mariya yagize.

Basanze kandi ko kuzirikana ububabare bwa Bikira Mariya bifasha abantu kumva uburemere bw’urukundo dukesha agakiza. Rimwe na rimwe Bikira Mariya yiyizira ku isi gukomeza ukwemera n’ubuyoboke bwacu. Muri uko kuza kwe, hari ubwo yigaragaza afite agahinda kenshi. Abana yabonekeye i Kibeho, ku itariki ya 15 Kanama 1982, batangajwe n’uko yaje abasanga arira. Yari afite agahinda aterwa n’uko abantu banga kwemera, bakanga kwihana. Dore bimwe mu bitera agahinda : ubwigomeke, imyitwarire mibi, amacakubiri, kwizihirwa mu bugizi bwa nabi, kutubaha amategeko y’Imana…

Koko rero Bikira Mariya ashishikajwe no kutugarura mu nzira nziza, akababazwa no kubona umubiri wa Kristu twese tubereye ingingo ubabazwa n’ubwigomeke, ubwitandukanye n’andi marorerwa atukisha Imana.

Bikira Mariya aracyakomeza gufatanya na Yezu mu mpuhwe n’ubwuzu agirira abanyabyaha maze akadusanga aduhwitura ngo duhinduke inzira zikigendwa. Uko yabonaga umwana we atotezwa kandi ari intungane, n’ubu arabibona igihe abana bacungujwe amaraso y’umwana we bahinyura iyo ngabire bakitwara nabi ; bakabwirwa ntibumve ; bakanga kwisubiraho kandi baburiwe. Byumvikane neza ko Bikira Mariya atubona nk’ingingo z’umubiri w’umwana we. Ngiyo imvano y’ urukundo rukomeye atugirira ; ari narwo rutuma Kiliziya imwambaza nk’umubyeyi wayo.

Uwo mubyeyi yegereye Imana kuturusha kuko ari Nyina wa Jambo. Ashobora rero kudutakambira ku Mana ku buryo bumworoheye. Byongeye kandi, aranatwegera natwe kuko dusangiye kamere-muntu. Bityo rero ashobora kuduhana no kuduhanura. Ariko kuvuga ko yiyerekana rimwe na rimwe ababaye cyane arira, ntibivuga ko yajyanywe mu ijuru atavarutse ububabare bwo ku isi.

Mu nyigisho ye yo ku wa 15 Nzeri 2008, ubwo yari i Lourdes ho mu Bufaransa, Papa Benedigito XVI yavuze ko igihe Mariya ajyanywe mu ijuru, amarira yasukiye iruhande rw’umusaraba yahindutse ibyishimo, ariko umutima n’impuhwe za kibyeyi ziracyari za zindi. Ni yo mpamvu tumwizera tukamuhungiraho, tukamutakambira kuko akunda buri wese mu bana be, akiyegereza by’umwihariko abagirijwe kandi bababazwa.

Koko rero, ububabare bukomeye butuma abenshi biheba, bagata amizero y’ubuzima. Kurwana bene uru rugamba uri wenyine ntibyoroshye. Ababyeyi, abavandimwe n’incuti bakuba hafi ariko ukumva hari aho batagera ; dukenera inkoramutima dusangiye ukwemera. Iyo tugeze aha rero, niho twumva natawaturutira Yezu na Mariya, bo bashobora kumva ku buryo bwuzuye ibyago n’ububabare bwacu. Koko rero, mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi, iyo bavuga Kristu, nk’umuherezagitambo mukuru w’ibambe, bemeza ko atananiwe kudutabara mu ntege nkeya zacu, kuko yageragejwe muri byose nkatwe. (Hb 4, 15). Papa Benedigito wa XVI aributsa abababaye bashobora kugwa mu gishuko cyo kwiheba, ko bagana Mariya aho guheranwa n’agahinda.

Kwibuka ububabare bwa Bikira Mariya si uguhera mu marangamutima ku byahise, ahubwo ni ukurangamira umutima we w’ibambe n’impuhwe za kibyeyi byagaragaye mu bubabare burindwi, bigatuma tumuhungiraho nk’umubyeyi utwumva kandi udukunda, akaduhumuriza. N’iyo ubwo bubabare atabugukijije, aguha amahoro, akakumvisha ko ubwo bubabare bwiyunze ku bubabare bwe bwite n’ubwa Yezu mu guhongerera ibyaha by’isi. Twibuke ko kuri 15 Gicurasi 1982, igihe Bikira Mariya yabonekeye Nataliya MUKAMAZIMPAKA, yamubwiye ko umwana wa Mariya adatana n’imibabaro, kandi ko ntawe ugera mu ijuru atababaye. Kuzirikana ububabare bwa Bikira Mariya, ni nko kumufata ukuboko ngo aguherekeze mu nzira itoroshye yo kwitagatifuriza mu mubano uzira amakemwa na Yezu no kuba intumwa aho turi hose.

Bikira Mariya umunyamibabaro ari kumwe natwe ngo atwibutse ibyababaje Yezu. Ibyo yabwiye Mariya Clara MUKANGANGO ko ishapure y’ububabare burindwi imushimisha, si uko yiyumva bamuvuga, ahubwo ni uko abona duteye agatambwe mu kurangamira urugero rwe nk’umubyeyi twigiraho kunyura Imana no kwakira Jambo we uhoraho. Umutima ukeye, wuje ukwemera kandi uzi kwiyumanganya imibabaro, niwo ushobora kwakira Jambo w’Imana, no kumva ko umusaraba we atari amahomvu cyangwa ubusazi nk’uko Abayahudi cyangwa Abagereki babyibwiraga (1Kor, 1, 22-25) ; ko ahubwo tuwubonamo umutsindo dukesha kuva mu rupfu ngo dusangire na Yezu Kristu ubuzima buhoraho.

AKAMARO K ‘ UBUBABARE MU BUZIMA BW’UMUKRISTU

Ese uretse imibabaro ya Bikira Mariya tuzirikana mu ishapure y’ububabare, imibabaro yacu yo hari icyo yatumarira ? iki kibazo kirakomeye cyane kukibonera igisubizo, kuko ubusanzwe ububabare ari ikintu umuntu atifuza na gato. Usanga ahubwo akenshi aho kugira ngo umuntu ashobore gusobanura ububabare bwe cyangwa ubwa mugenzi we yibaza ati ‘kuki?’ kuki hariho ububabare ? kuki ari njye ubabara ? Kuki Imana ituma abantu bababara ? Kuki….Kuki ?

Kardinali Veuillot, wahoze ari Arkiyepiskopi w’i Paris, ubwo yendaga kuva muri ubu buzima, niwe waduhamirije ko ntacyo twabona gihagije twavuga ku bubabare agira ati «  tuzi kuvuga amagambo meza ku byerekeranye n’ububabare. Ariko ububabare ntituzi icyo ari cyo. N’ubusanzwe burya ngo hataka nyirukozwemo… Niba rero ububabare butabona amagambo yo kubusobanura, ntawabyiyifuriza cyangwa ngo abyifurize abandi.

Nyamara usanga hari bamwe bashinja inyigisho za kiliziya Gatolika ko zikangurira abantu gukunda no kwifuza ububabare. Wenda babihwihwisa kuko baba babonye turamya kandi dukuza Yezu wishwe urw’agashinyaguro akabambwa ku giti cy’umusaraba, bakabona dushimagiza abahowe Imana…

Abangaba umuntu yavuga ko ari babandi batabizi bicwa no kutabimenya. Iyaba bari bazi ko abayobozi ba Kiliziya batigeze bashyigikira imyumvire ya bamwe bemeza ko ntacyo bashobora gukora ku bubabare maze bakemera kubaho bashinyirije. N’ikimenyimenyi mu mwaka w’ 1956 igihe abakristu bamwe bavugaga ko kugabanya ububabare bw’ababyeyi babyara ari bibi, bitwaje ko Imana yavuze ngo : nzongera imiruho yawe igihe utwite maze uzabyare ubabara (Intang. 3, 16) ; Papa Piyo XII yabagaruye mu nzira nziza agira ati : « Imana ntiyigeze ibuza abantu gushakashaka no gukoresha ibyo yaremye ngo boroshye umurimo, umunaniro, ububabare n’urupfu. Imana ntiyabujije ababyeyi gukoresha uburyo bwiza bwatuma ububabare bwabo bugabanuka igihe babyara.

Mu by’ukuri rero, Kiliziya ntabwo yigisha abantu gushinyiriza mu bubabare badashakisha icyabworoshya cyangwa ngo kibukureho, ahubwo ikangurira abantu gukora ibishoboka byose ngo barwanye ibibabaza Muntu byose : indwara, inzara, intambara, ubuhunzi, kubaho nabi, urupfu…

Gusa, iyo ububabare n’ibitubabaza birenze ubushobozi bwacu bwo kubirwanya turabwakira bukatubera icyanzu cyo kwirundurira muri Nyagasani Umusumbabyose. Dukurikiza urugero rwa Yezu wasenze asaba ngo imibabaro yari agiye kwinjiramo ntimugereho, igihe yari mu murima w’imizeti, ariko akaza kwakira imibabaro ye yose nk’ikimenyetso cy’uko yiyeguriye wese ugushaka kwa Se. Urwo nirwo rugero abakristu tugerageza gukurikiza twizeye neza ko iyo YEGO yacu imbere y’ububabare bukomeye izatuma tugira ihirwe mu bwami bw’ijuru. Hahirwa abababaye kuko bazahozwa (Mt 5,5).

Muri make, ku mukristu ububabare bushobora kutubera urwego twuririraho cyangwa se twuririzaho abandi tugana amarembo y’ijuru.

Padiri Bernard KANAYOGE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho