Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Pentekositi, ku wa 24 Gicurasi 2015
Amasomo: Intu 2,1-11; Gal 5,16-25; Yh 15,26-27;16,12-15
-
Roho Mutagatifu mu buzima bwacu
Mu mateka ya muntu, yagiye agirana n’Imana yakomeje kumuba iruhande igamije kumunyuza mu nzira iboneye. Imana yohereje Umwana wayo ku isi kugira ngo acungure abantu. Uko yagakunze abantu akabakunda byimazeyo, yohereje Umwana wayo kugira ngo umwemera wese atazacibwa ahubwo agire ubugingo bw’iteka. Yezu Kristu mukurangiza ubutumwa bwe hano ku isi yasize adusezeranyije Roho Mutagatifu uzatubwira ibyo yavuze byose. Uyu Muvugizi niwe twakiriye kuri uyu munsi. Iyo tuvuze ijambo Pentekositi, twibuka uko abigishwa bari bateraniye hamwe bose bakakira Roho Mutagatifu. Roho Mutagatifu ni Umuvugizi, Umurengezi, Umuhoza, Umuhamya, Roho Nyir’ukuri. Yezu Kristu ntatumenyesha Se gusa, anatumenyesha na Roho Mutagatifu. “Ntawavuga ngo Yezu ni Nyagasani atabibwirijwe na Roho Mutagatifu” (1Kor 12,3). Kugira ngo umuntu amenye Kristu, agomba kubanza kubwirizwa na Roho Mutagatifu. Koko rero “ ntawamenya amabanga y’Imana uretse Roho wayo nyine” (1Kor 2,11). Uwo Roho Imana yashyize mu mitima yacu ni nawe uyimenyekanisha, akatumenyesha na Kristu Jambo wayo. Adusabanya kandi na Data na Mwana, arangurura ijwi mu mitima yacu ati: “Abba, Data” (Gal 4-6). Atwumvisha ijambo rya Data, aduhishurira Jambo, akaduha Jambo, akaduha ubushobozi bwo kumwakira mu kwemera. Roho Nyir’ukuri utumenyesha Kristu ntavuga ibyo yitumirije (Yh 14,17). Abemera Kristu bo baramuzi kuko abana nabo. Kiliziya Umubyeyi wacu ishingiye ku kwemera kw’Intumwa, niyo tumenyeramo Roho Mutagatifu.
Uyu munsi Nyagasani Yezu aratubwira akamaro ka Roho Mutagatifu twakiriye; azatuyobora mu kuri kose. Ni ukuvuga ko azatuyobora mu rumuri rw’ijambo ry’Imana kuko ukuri kuzuye ni ijambo ryayo (Yh 17,17). Azatubwira ibyo yahawe, maze natwe tugire uruhare ku byiza by’Ingoma y’ijuru. Roho Mutagatifu ukora ibi ni Imana, ni Umuperisona wa gatatu, akomoka kuri Data no kuri Mwana, ni Nyagasani utanga ubugingo, niwe wabwirije Abahanuzi ibyo bavuze, ni Ingabire y’Imana.
-
Roho Mutagatifu mu buzima bwa Yezu
Mu buzima bwa Yezu hagaragaramo ibikorwa byinshi bya Roho Mutagatifu. Yezu yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu (Lk 1,35). Nyina Mariya akimutwite, Elizabeti yuzuye Roho Mutagatifu ashimira Imana kuko ‘Nyina w’umutegetsi we amugendereye’ (Lk 1,41-45). Na Zakariya se wa Yohani Batista, integuza ya Yezu, yuzuye Roho Mutagatifu ahanura iby’uwo mwana uje kuba integuza. Roho Mutagatifu yari yarahishuuriye umusaza Simewoni wakiriye Yezu igihe bagiye ku mutura mu Ngoro ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani (Lk 2,25-28). Igihe Yezu yari agiye gutangira kwigisha yavuye ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu (Lk 4,1). Naho igihe asubiye i Nazareti aho yari yararerewe yinjira mu nsengero nuko asoma isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi avuga ngo: “ Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, abapfukiranwaga ko babohowe, kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani” (Lk 4,18-19). Abwira abari aho ko ari We Umuhanuzi yahanuraga kandi ko ibyo yahanuye byujujwe.
Roho Mutagatifu twakiriye aduha kugira uruhare ku Ngoma y’ijuru, kuko umuntu utavutse ku bw’amazi na Roho Mutagatifu adashobora kwinjira mu Ngoma y’Imana (Yh 3,5). Nkuko twabyumvise mu masomo y’uyu munsi Yezu asoza ubutumwa bwe hano kw’isi, yamenyesheje Intumwa ze ko Roho Mutagatifu azabana nabo akabakomeza. Amwita Umuvugizi, Umuhoza, Roho Nyir’ukuri. “Umuvugizi nzaboherereza, aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo”(Yh 15,26). Nyagasani niwe kandi utubwira ko agiye byatugirira akamaro kuko aribwo Umuvugizi yatuzamo, maze akatuyobora mu kuri kose. Yezu ajya gusubira mu ijuru yahaye abigishwa be ubutumwa bubohereza ku isi yose agira ati: “Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana, na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose” (Mt 28,19-20).
Kuri uyu munsi wa Pentekositi twavuga nk’abanyarwanda tuti: “Iryavuzwe riratashye!”, Roho Mutagatifu wamanukiye ku Ntumwa niwe watumanukiye none. Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitubwira neza uko Roho Mutagatifu yamanukiye ku Ntumwa. “Ubwo bose buzura Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga” (Intu 2,4). Icyo tuzirikana ni uko uwatashywemo na Roho Mutagatifu aba ashobora no gukora ibikomeye. Ni bwo ashobora gusobanukirwa ibyo Yezu yigishije, ashira ubwoba agatangira kwamamaza Inkuru Nziza nkuko Intumwa zabigenje. Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa n’amabaruwa ya Pawulo Mutagatifu byerekana ko Roho Mutagatifu yari kumwe n’Intumwa igihe zigishaga, akaziha n’ububasha burenze ubusanzwe bwa muntu. Ni Roho Nyir’ukuri koko, kandi aha abemera kunga ubumwe, ni nawe ubaha kugana Imana bizeye, akabaha n’uburyo bukwiye bwo kuyisenga. Pawulo mutagatifu abivuga neza avuga ati: “Abayobowe na Roho w’Imana, abo nibo bana b’Imana. Kandi rero ntimwahawe Roho ubucakara ibasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe Roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti: “Abba Data” (Rom 8,15). Yezu kandi yadusezeranyije ko usabye Data Roho Mutagatifu amuronka (Lk11,13). Tujye tumusaba twizeye.
-
Akamaro ka Roho Mutagatifu twahawe
Roho Mutagatifu twahawe adufitiye akamaro gakomeye: aratubwiriza; ‘Ntawavuga ngo Yezu ni Nyagasani atabibwirijwe na Roho Mutagatifu’, amenyekanisha Imana Data, amenyekanisha Kristu, adusabanya na Data na Mwana, atwumvisha ijambo rya Data, aduhishurira Jambo, aduha Jambo, aduha ubushobozi bwo kumwakira mu kwemera, atumara ubwoba, atubibamo imbuto ze (Gal 5, 22-23): urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubudacogora, urugwiro, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza n’ubwizige. Niwe wenyine usana ibikomere by’imitima, atanga ubutwari bwo kubabarira n’ubwo kwakira imbabazi. Asubiza abantu ishusho y’Imana. Niwe uyobora Kiliziya, niwe mutima wa Kiliziya: ahuriza hamwe ingingo zose Kristu abareye umutwe, arubaka, akayobora, kandi agatagatifuza Kiliziya. Aduha guhitamo igikwiye, aho guhitamo icyoroshye. Atuma duhamya urukundo rw’Imana muri bagenzi bacu, atwinjiza mu iyobera rya Kristu uri m’Ukaristiya. Aratuvugurura, atugira abagaragu b’Imana, atunyuza mu nzira Kristu yaciyemo yo kudahunga umusaraba. Aratubwiriza, ni uburuhukiro bw’abanyamiruho, asukira ibyumiranye, arasusurutsa, yoroshya imitima ikomeye, niwe uhoza abarira. Niwe utuma dusa nka Yezu, tukagenza nka Yezu, tugakora nka Yezu. Niwe utuma dusenga. Atuzanira kandi aduha ingabire y’urukundo. Buri wese aba ayifite iyo atayipfukiranye. Aduha ingabire ndwi dusangiye twese ku bw’Isakaramentu ry’ugukomezwa twahawe: ingabire y’ubuhanga, iy’ubwenge, iy’ubujyanama, iy’ubudacogora, iy’ubumenyi, iy’ubusabane ku Mana n’iy’icyubahiro cya Nyagasani.
Roho Mutagatifu kandi aduha impano (charismes). Impano ni ingabire zubaka Kiliziya ; impano Roho Mutagatifu azitangira akamaro rusange ka Kiliziya yose (1Kor 12). Impano Roho Mutagatifu azitanga aho zikenewe kandi zishobora no gukoreshwa no kwakirwa.
Nitwegurire imitima yacu Roho Mutagatifu kugira ngo ayimikemo urukundo, ari narwo ruzadushoboza guhora duhitamo icyoroshye ; maze tunyurwe no guhamya iteka urukundo rw’Imana muri bagenzi bacu. Nitureke adutahe, twemere kuyoborwa na We, kugira ngo atujyane aho ashaka, no ku buryo ashaka. Niba tubeshajweho na Roho, nituyoborwe na Roho. Ni tureke Roho w’Imana atwigarurire!
Mbifurije mwese gukomeza kugira Pentekositi nziza!
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Thaddée NKURUNZIZA, Paruwasi Kibingo, Diyosezi ya Nyundo