Akora neza agaterwa amabuye

KU WA 5 W’ICYA 5 CY’IGISIBO, 26/03/2021.

Amasomo:  Yer 20, 10-13; Zab 17 (18); Yh 10, 31-42.

Icyo munterera amabuye ni ikihe?

Uko tugenda twegera Icyumweru Gitagatifu, ni ko twinjira mu mabanga y’ubuzima bwa Yezu. Ayo abantu benshi bakunze kwitegereza, ni amabanga y’ibabara rye.

Yezu wagendaga agira neza aho anyuze hose, igihe kirageze agirirwe nabi kandi ntawe atashatse kugirira neza. Iyo neza bose barayibonaga ndetse bagatangarira ibitangaza bihanitse yakoraga agirira impumyi, ababembe, abacumbagira n’abandi bose bari bararembejwe n’ubumuga bunyuranye.

Mu Ivanjli ya none, twumvise Abayahudi bashaka gutera amabuye Yezu. Ababaza impamvu bashaka kumugirira nabi kandi nyamara nta kibi yakoze. Yewe icyo gihe Shitani yari yarigwijeho abayoboke. Abo ni abashakaga kwica Yezu. Ngo bamuhoraga ko yavugaga ko ari we Mwana Imana yohereje. Ubujiji bwabo ni bwo bwatumye badacengerwa n’inyigisho za Yezu ahubwo bakihutira kumubeshyera ko atuka Imana.

Turebe Yezu aregwa gutuka Imana, dutekereze ku bujiji bw’abamwumvaga bakananirwa gutega amatwi…Tuhavane isomo ryo guhora dusoma Ijambo ry’Imana ari na ko dushakisha icyo ritubwira. Nitumara kukimenya, tugikomereho. Dusabe imbaraga dutsinde ubwoba butuma tuba ibyangwe mu butumwa. Twirinde umutima wo kwicecekera ugushaka kw’Imana. Kuva kera nta muntu n’umwe watanze ubutumwa ashingiye kuri Yezu ngo abure gutotezwa. Abahanuzi ba kera nka Yeremiya uko twabyumvise mu isomo rya mbere, barababaye baratotezwa. Abo bantu batwara intambike ibyo Yezu yigisha, tuzahura na bo kenshi. Ariko niba ari Yezu dukurikiye koko, tuzatsinda.

Yezu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe mu ijuru, abatagatifu, Ludjeri, Brawuliyo, Kasturo, Emmanuel, Sabini, Kwadrado na Tewodoziya bahowe Imana, bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho