Akwiye ibisingizo Nyir’ubutagatifu

Ku wa 3 w’icya 33, C, 16/11/2016

Amasomo: Hish 4, 1-11; Zab: 150, 1-5; Lk 19, 11-28.

  1. Umusogongero w’ibyishimo

Mu isomo rya mbere dukomeje kuzirikana ibyo Yohani intumwa yatugejejeho. Ubuhamya bwe buteye ubwuzu kuko ibyo avuga si ibihimbano, ni ibyo yeretswe ku bw’Impuhwe z’Imana igamije kuduhishurira ibyo tuzabona tugeze mu ijuru. Hano ku isi, iyo twinjiye mu busabaniramana tukaryoherwa no gusingiza Umushoborabyose, umutima wacu uranezerwa cyane. N’ubwo ibyo duhimbaza tutabyumva neza, dufite icyizere cy’uko bizarushaho gusobanuka mu ijuru. Ibyo byishimo bitugera ku mutima muri Liturujiya, ni umusogongero w’ibyishimo tutabasha gusobanura ubu, ibyishimo bizahoraho iteka mu ijuru, aho tuzatura tugasenderezwa ikuzo rya Nyagasani iteka ryose. Uko igitabo cya Yohani cyanditse, ntawe upfa gusobanukirwa n’imvugo gikoresha usibye ko wumva ibivugwamo biryoheye amatwi. Yohani atumenyesha ko ibiremwa byose bibereyeho gusingiza Nyir’ubutagatifu mu byishimo bidashira. Tugerageze gukururwa n’ibyo Yohani yeretswe kandi tunabyumve neza.

  1. Intebe y’ubwami bw’Imana n’ibiyikikije

Ibyishi mu bivugwa muri iki gitabo, bifite icyo bisobanura cyatugera ku mutima. N’ubwo ijuru atari ahantu ho ku isi, uko biri kose, roho izerekwa ibyiza by’ijuru maze yizihirwe. Nk’uko Yohani yabyeretswe, tuzibonera Intebe y’ubwami bw’Imana. Uyicayeho ubengerana birenze ibuye ry’agaciro rya yasipi cyangwa irya sarudoni, ni Imana Data itetse ijabiro. Ubwo bubengerane bwa Data Ushoborabyose bukwiye kudukurura tugaharanira gusukura ubuzima bwacu kugira ngo tutazatinda kwinjira aho hatahatifu rwose. Dukururwe n’ikoraniro ry’Abakambwe makumyabiri na bane. Abo ngabo bashushanya urugaga rw’abatagatifu bose. Uwo mubare-shusho, ni wo dusanga mu Isezerano rya Kera aho batubwira ko abatagatifu b’icyo gihe bari makumyabiri na bane (1 Mateka 24, 3-19). Mu isengesho ryacu, dushishikajwe n’ibyiza Imana yaremanye ubuhanga butangaje. Ni byo Ibinyabuzima bine bishushanya. Ibyo Binyabuzima bishushanywa n’intare, ikimasa, umuntu ndetse na kagoma. Ni byo byifashishijwe mu gusobanura ubwiza bwose bw’ibyaremwe byose. Ngo byose byari byuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ayo maso asobanura ubumenyi bw’Imana. Kuba buri kinyabuzima cyari gifite amababa atandatu yuzuyeho amaso imbere n’inyuma, ni ukuvuga ko Imana iba hose kandi ikabona byose. Nta kindi abakambwe makumyabiri na bane bakora, nta kindi ibinyabuzima byose bibereyeho usibye gusingiza Uwahozeho, Uriho kandi ugiye kuza. Dukuremo irihe somo?

  1. Ubuzima twahawe, twirinde kubupfusha ubusa

Ubwuzu bugera ku mutima, ni ikintu dukwiye guharanira. Ibisingizo n’ibyishimo bidutahamo mu busabaniramana tugaragaza, si ibintu bigomba kurangira. Twifuze kuzabitunga iteka. Ibanga nta rindi, ni ugukoresha neza ubu buzima twahawe. Iby’ijuru biradukurura bikadushimisha, nyamara tunyuzamo tugacubangana. Uko gucubangana no gucumura, bishobora kudukura umutima tugatinya kuzatinda kubona ikuzo ry’ijuru! Uko biri kose, nitwihatira kubumbatira feza (ubuzima) twahawe tukayibyaza umusaruro, tugaharanira kurumbuka imbuto nziza nyinshi nk’uko Ivanjili yabitunyuriyemo, nta kabuza impuhwe za Yezu Kirisitu zizadutwikira maze uko dukuruwe n’igishuko cy’isi dutabaze Izina rya Yezu Kirisitu We wenyine urenganura abareganiwe.

Nahabwe ikuzo n’ibisingizo. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe iteka, abatagatifu (none ni Jerituruda, Marigarita wa Ekosi, Otumari na Edimondi) na bo bageze mu ijuru badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho