Alleluya, Umukiza wacu yatuvukiye!

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Noheli, ku wa 25 Ukuboza  2016

Amasomo: Iz 52,7-10; Zab 97(98); Abah 11, 1-6; Yoh 1,1-18.

Bavandimwe, Kristu akuzwe iteka n´amahanga yose. Mbifurije Noheli nziza. Uyu munsi turibuka igikorwa cy’agatangaza Imana yacu yagiriye bene muntu n’ibiremwa byose, itwoherereza umwana wayo w’ikinege Yezu bise Kristu. Kumwita Kristu bivuzeko ari Umukiza wacu.

Yezu yavutse mu bihe bikomeye :

Abashoboye kujya mu misa yo mu gicuku cya Noheli babwiwe ukuntu byari byifashe ubwo Yezu yavukiraga i Betelehemu muri Yudeya, ku ngoma y’umwami w’abami Kayizari Ogusito, mu gihe cy’ibarura ryabaye ubwo Kwirini yari umutware wa Siriya. Hari mu gihe cy’ubukoroni bw’Abanyaroma. Icyo gihe Yozefu na Mariya mukawe bafashe inzira berekeza mu majyepfo, mu mugi wa Dawudi witwaga Betelehemu kugirango abe ariho babarurirwa. Burya rero mu bintu bitera ubwoba n’ibarura ribamo. Muribuka ko ubwo ibarura rya mbere ryabaga mu Rwanda, ndakeka hari muri 1978, hari abantu baraye mu bihuru batinya icyo bari bise « ijoro ry’ifatizo ». Iryo barura ryatumye Mariya na Yozefu bafata urugendo rurerure kandi Mariya akuriwe, ryabaye mu gihe cy’ubwoba dore ko iryo barura ryari ryategetswe n’abakoloni b’Abanyaroma. Bageze i Betelehemu ntabwo babonye icumbi rifite umwanya uhagije ku mubyeyi ukuriwe, maze bashaka ahantu hiherereye, mu kiraro cy’amatungo. Aho niho umwana w’Imana yavukiye. Ntabwo rero yavukiye mu magorofa, cyangwa mu bipangu by’abakire.

Amasomo yo mu gicuku yatweretse Yezu nk’umuntu mu bandi, mu ngorane n’ibibazo by’ubuzima, kuva ya kwinjira kw’isi. Mbese amasomo aramutwereka mu buzima busanzwe, aho tubona abashumba n’amatungo yabo, ahantu hari icyarire, aho banyuzamo bakaririmba,… Ivanjiri y’uyu munsi yo iradufasha kumwitegerezaaaaa mu iyobera rye rifite amateka maremare cyane.

Yezu ni Jambo wigize umuntu:

Mu kigereki « Ijambo » ryitwa « Logos ». Iri jambo « logos » ryari risanzwe rikoreshwa n’abafilozofi b’Abagereki, rigasobanura ubuhanga cyangwa ubwenge, cyangwa byose icyarimwe. Ku buryo umuntu agenekereje yavuga ko Ubwenge bw’Imana bwigize umuntu cyangwa Ubuhanga bw’Imana bwigize umuntu. Ibanga rikomeye ivanjiri y’uyu munsi iduhishurira ni uko Yezu ari Imana koko, akaba n’umuntu koko, ko yujuje ubumana n’ubumuntu. Intangiriro y’Ivanjiri ya Yohani iduha umwirondoro we ihereye mbere y’iremwa ry’ibiriho byose. Amateka ye maremare atubwira ” ko mbere y’iremwa ry’ibiriho Jambo yariho, abana n’Imana (1)- yari Imana (2)- ibyaremwe byaremwe na Jambo w’Imana (Ijambo ry’Imana) (3)- Ni we buzima n’ukuri (cyangwa urumuri) bikomokaho (4-5)- Yohani yabaye integuza n’umuhamya w’Urumuri rwaje mw’isi (6-8)- isi y’ibintu yabayeho ku bwe kandi ntiyahwemye kuyibamo (9-10)- yaje mw’isi y’abantu n’amateka yabo, kandi ni we uyoboye ayo mateka kuko yaje mu bye (11)- abamwemera (abemera izina rye) yabagororeye guhinduka abana b’Imana (12)- abo ntibavutse ku bw’umubiri, ahubwo bavutse kubw’Imana (13)-  igihe kigeze Jambo (Bwenge cyangwa Buhanga bw’Imana) yigir´ umuntu abana natwe (14)- Yohani yabaye umugabo wo guhamya ibimwerekeyeho (15)- twagiriwe ubuntu butagereranywa, kandi bwuzuye, busendereye (16)- Musa yatugejejeho amategeko y’Imana, naho Yezu atugezaho ubuntu n’ukuri byayo (17)-  Imana Se, nta muntu wigeze uyibona, Mwana niwe wenyine wayimenyekanishije mu bantu (18).

Muri Yezu, Imana yatubwiye ijambo ryayo rya nyuma: 

Abafite amaso ntibabone, bakagira amatwi ntibumve, bategereje ko Imana hari irindi jambo cyangwa ikindi gikorwa cy’agakiza izadukorera kirenze kuba yaratwoherereje Umwana wayo hano ku isi ngo adukize. Ivanjiri y’uyu munsi itwereka ko Yezu ariwe Jambo rya nyuma Imana yagejeje ku bantu. Umwana w’Imana yabayeho mu buzima bwose bw’abantu, agera n’ubwo apfa, amanukira mu irimbi kugirango mwene muntu akire. Burya koko nta rukundo ruruta gutanga ubuzima bwawe ugiririra uwo ukunda. Iyi vanjiri irakomeza ikageza aho Yezu yivugira ko ariwe « nzira, ukuri n’ubugingo » (Yh 14, 6). Abantu bihandagaza bakabwira rubanda bati nitwe tubereka icyerekezo, nitwe dufite ukuri, nitwe dushinzwe ubuzima bwanyu,… nyamara bagaca inyuma bakarwanya Yezu na Kiliziya ye, bakahuka mu bashumba bayo bakabarimbagura, abo aba ari ababeshyi.

Yezu rero niwe dukesha agakiza. Yaje kudukiza. Ntabwo adukiza adufasha kwitura umugogoro w’ibyaha twari twikoreye gusa, ahubwo adukiza atwibutsa ko twakagombye guhorana ishema ry’uko turi abana b’Imana, ko tutari abacakara. Ko iryo shema tutarikura mu bwoko tuvukamo, cyangwa mu maraso tuvukana. « Abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera izina rye. Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana » (Yh 1, 12-13). Burya umwana wavutse kugirango akure aragaburirwa. Kugirango dukure mu buzima bwa Roho, umubyeyi wacu Kiliziya aduhagisha ifunguro ry’amasakaramentu. Cyane cyane isakaramentu ry’Ukarisitiya, aho Yezu adufunguza ijambo rye n’umubiri we.

Abemera bahawe kuba abana b’Imana:

Iyo ivanjili itubwira ko abemeye Yezu yabahaye kuba abana b’Imana, ibi bishatse kuvuga ko Imana yamanutse mu ijuru ikaza mu bantu kugirango abantu nabo bazamuke bajye mu ijuru. Iri ni ibanga rikomeye. Burya umuntu udafite ukwemera aba abuze ikintu gikomeye mu bumuntu bwe. Nk’uko umuntu akenera gukunda no gukundwa, agakenera gutekereza, agakenera kumenya, agakenera gukina, ntabwo ashobora kubaho byuzuye atemera cyangwa ngo yemerwe, atagirira icyizere abandi cyangwa ngo nawe akigirirwe.

Bavandimwe, mbifurije Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2017. Imana izadufashe tuzawugiramo ibyishimo n’umunezero. Umubyeyi Bikira Mariya wadusuye i Kibeho nadusangize ibyishimo bye kuri iyi “anniversaire” y’ivuka ry’imfura ye, ari We  Mukuru wacu Yezu Kristu.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho