Amabwiriza areba abo Yezu yohereza mu butumwa

Inyigisho yo ku wa kane w’Icyumweru cya 4 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 06 Gashyantare 2014 – Mutagatifu Pawulo Miki na bagenzi be, bahowe Imana.

Mwayiteguriwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Isomo rya mbere: 1 Bami 2, 1-4.10-14;

Ivanjili: Mk 6, 7-13

1. Tumaze igihe tuzirikana ubuzima n’ubutumwa bw’umwami Dawudi nk’uko twabigejejweho n’Ibitabo byitiriwe Samweli. Uyu munsi dutangiye Igitabo cya mbere cy’Abami. Tugitangiye kitugezaho amabwiriza umwami Dawudi yahaye umuhungu we Salomoni wari umaze kugirwa umwami wa Israheli. Ni amabwiriza ya nyuma, kuko Dawudi yahise atanga, maze Salomoni akamuzungura.

Dawudi ati “Ngiye kunyura inzira umuntu wese agomba kunyura…” Dawudi yari amaze kuba umukambwe. Yumvaga ko igihe cyo gutabaruka kegereje. Yatekerezaga urupfu nk’inzira buri muntu wese agomba kunyura. Niba kandi yarumvaga ko ari inzira, ni uko yari yizeye ko hari ahandi izamugeza. Ngo amaherezo y’inzira ni mu nzu. Kuri twebwe abakristu, amaherezo y’inzira y’urupfu ni mu Nzu ya Data. Iyo nzira Yezu na We yarayinyuze, akingura amarembo, atubimburira atyo kwa Data, none arahadutegurira imyanya. Ni We wagize ati “Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba ibyo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya” (Yh 14, 1-2).

Dawudi yungamo ati “naho wowe urakomere ube intwari”. Mbere na mbere Salomoni agomba gukomera imbere y’urupfu rwa se, kuko rushobora kuzamuhungabanya. Natwe urupfu ruraduhungabanya, ariko nk’abakristu tugomba gukomera kuko dufite uduhumuriza, Imana Data, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Umubyeyi w’impuhwe zose kandi utanga ihumure ryuzuye (2 Kor 1, 3).

Salomoni agomba kandi kuba intwari nk’umwami wa Israheli. Nta kintu kigomba kumuhungabanya cyangwa kumuca intege; agomba guhagarara gitwari, akaba n’intwari ku rugamba, akagenda imbere umuryango abereye umwami. Umukristu na we agomba kuba intwati. Umukristu w’intwari ni umukristu uhora ashishikariye kugera ikirenge mu cya Yezu. Ni umukristu udahunga ibibazo by’ubuzima n’imisaraba ahura nayo. Ni umukristu uhora uharanira ko icyiza gitsinda, ukuri kukaganza n’urukundo rukima ingoma.

Dawudi kandi yabwiye umuhungu we ibanga ryo guhirwa no gukomerezwa isezerano Imana yagiriye umuryango wa Dawudi wo kuzamukomereza ingoma. Iryo banga nta rindi; ni ukugendera mu nzira z’Uhoraho, kubahiriza no gukurikiza amategeko ye, amateka ye, amabwiriza ye n’ibyo yahishuye byose. Iryo banga natwe turigire iryacu.

2. Mu Vanjili ntagatifu, twumvise uko Yezu yohereje ba Cumi na babiri mu butumwa n’amabwiriza yabahe azabaherekeza mu iyo nzira.

Icya mbere twazirikana ni uko mbere na mbere ubutumwa ari ubwa Yezu Kristu. Ni We utora abo ashatse n’uko ashatse kugira ngo abasangize k’ubutumwa bwe bwo kwamamaza Inkuru nziza y’umukiro.

Ba Cumi na babiri bamaze rero igihe batozwa n’Umwigisha w’ukuri. Yezu Kristu yarabigishije koko, arabahugura, bacengera amabanga y’Ingoma y’Imana. Igihe rero kirageze kugira ngo nabo batangire gutanga umuganda wabo mu kwamamaza Ingoma y’Imana mu bantu.

Koko umwambari w’umwana ni uko agenda nka shebuja. Umwigishwa na we agomba kugenda nk’Umwigisha. Aboherezwa mu butumwa bagomba kumera nk’uwabatumye. Intumwa zigomba kumera nka Yezu, We utarazanywe kugaragirwa ahubwo kugaragira no gutanga ubuzima bwe kugira ngo bube incungu ya benshi. Bagomba kutizirika ku bintu, kutabyihambiraho cyangwa ngo batwarwe nabyo, ahubwo bagomba kugira umutima uharanira gusa ugushaka kw’Uwabatumye. Inkoni mu ntoki n’inkweto mu birenge bishushanya ishyaka bagomba kugira ryo kwamamaza Inkuru nziza no gukiza icyitwa indwara cyose. Nta kigomba rero kubaziga, cyaba icyo kurya, cyaba icyo kunywa, cyaba ifaranga, yaba imyambaro, cyangwa indi mitungo y’indi yo kwiteganyiriza muri ejo hazaza. Bagomba kwegukira rwose ubutumwa nta guhangayikishwa na « ejo nzamera nte ? nzambara iki ? nzarya iki ? ». Mbese Yezu arasa nk’ubibutsa ijambo yari yarababwiye abahugura : « Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu. Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya ? Umubiri se wo nturuta umwambaro ? Nimurebe inyoni zo mu kirere… Nimwitegereze indabo zo ku gasozi uko zikura… mbere na mbere nimuharanire Ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho » (Mt 6, 25-34).

Nta mugaragu kandi usumba shebuja. Nk’uko byagendekeye Yezu, ni nako bizagendekera intumwa ze. Harimo aho zizakirwa, hari n’ahandi bazanga kuzakira. Ntibagomba rero gucika intege. Icya ngombwa ni ugusohoza ubutumwa bahawe. Kandi koko barabusohoje. Ivanjili yasoje ivuga iti: “Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana. Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza” (Mk 6, 13).

Natwe rero Yezu aradukeneye muri ibi bihe kugira ngo dushyikirize abavandimwe bacu Inkuru nziza y’umukiro. Isi ikeneye abahamya bagurumana urukundo nk’urwa Yezu. Abantu b’iki gihe bakeneye abahamya bitanga. Barashaka intumwa zisa, zigenda, kandi zigenza nka Yezu Kristu. Isi ikeneye intumwa zitagenza nka yo; intumwa zitagenzwa n’inyungu cyangwa ifaranga; intumwa zidatwarwa umutima n’ibintu cyangwa imitungo; intumwa zitagenzwa n’inda cyangwa andi maronko. Twese gukeneye intumwa zitwereka Yezu uwo ari we. Twese turifuza intumwa zirangwa n’ukwemera kutajegajega n’ukwizera gushinze imizi muri Kristu. Abantu b’iki gihe barashaka intumwa zibageza kuri Yezu, maze nabo bakamwibonera n’amaso yabo, bakamwiyumvira n’amatwi yabo, bakamukoraho bo ubwabo. Twaba se twiteguye kubera Kristu n’abavandimwe bacu izo ntumwa? Natwe biradusaba kubanza kumwibonera n’amaso yacu, kumwiyumvira n’amatwi yacu, kumukoraho n’ibiganza byacu.

Icyo gihe ni ho tuzavuga nka Yohani tuti: “Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakozaho ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesheje. Koko, Ubugingo bwarigaragaje, maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza. Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu” (1 Yh 1, 1-3).

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho