Amabwiriza Yezu yahaye intumwa 72 mbere yo kuzohereza mu butumwa

Inyigisho yo ku wa gatandatu, Icyumweru cya 26, C, 2013

Ku ya 05 Ukwakira 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Théoneste NZAYISENGA

AMASOMO: 1º. Bar 4,5-12.27-29; 2º. Lk 10, 17-24

Bavandimwe, mu Ivanjili ya Luka twazirikanye ukuntu Yezu yatoye intumwa ze cumi n’ebyiri, azohereza mu butumwa kandi aziha amabwiriza n’inama zigomba gukurikiza ngo zisohoze neza ubutumwa (Lk9,1-6). Muri iyi minsi ibiri ishize twumvise Yezu yongera kohereza abigishwa mirongo irindwi na babiri, abohereza babiri babiri ngo bamubanzirize imbere mu mijyi no mu nsisiro yajyaga kunyuramo. Mu kubohereza, Yezu yabahaye aya mabwiriza: mbohereje nk’intama mu birura. Kuba abohereje nk’intama mu birura, ntabwo abatumye kurwana na byo cyangwa kubyitegeza, ahubwo Yezu arifuza ko barangwa n’ishabukirakuranabi (non-violence), ubukene bushingiye ku ivanjili, gutangaza amahoro, kugenda bakora ibyiza kandi bamagana ikibi no kuvuga ko ingoma y’Imana iri rwagati mu bantu. Ubu butumwa rero ni n’ubwacu twese ababatijwe.

Mu gusoza ayo mabwiriza yanabasabye ko umujyi bazinjiramo ntibabakire bazakunguta umukungugu wo mu birenge bityo bikawubera ikimenyetso kizawushinja. Twumvise kandi ukuntu hari imijyi nka Tiri, sidoni na Kafarinawumu yanze kwakira izo ntumwa n’Inkuru nziza. Ariko Yezu yakomeje guhumuriza intumwa no kuziha ubwishingizi agira ati: “ubumva ni jye aba yumba; ubahinyuye ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’uwantumye”. Uyu munsi rero turumva intumwa zigaruka zivuye mu butumwa.

Ibyishimo by’ubutumwa no guha raporo uwadutumye

Ba mirongo irindwi na babiri bavuye mu butumwa, bagarutse bishimye. N’ubwo bari barahuye n’ingorane za bamwe mu banze kwakira Ivanjili, zanagize ibyishimo by’uko hari benshi bayakiriye kandi ko zakoze n’ibitangaza mu izina rya Yezu. Babwira Yezu bati:” Mwigisha na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe”. Bavandimwe, mu butumwa dukora bwatugora, butatugora, ntabwo turi twenyine. Icy’ingenzi ni ukubwishimira no guha raporo uwadutumye. Ese ubutumwa Imana yaguhaye bujya bugushimisha? Ese wowe ujya wibuka guha Yezu raporo y’ibikorwa by’Iyogezabutumwa ukora?

Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo”

Bavandimwe, aya magambo ya Yezu agaragaza rwose ko yari kumwe n’intumwa ze mu butumwa. Igihe zagendaga mu mijyi no mu nsisiro zamamaza Inkuru nziza. Ububasha bwe bwaraziherekezaga, yarazirebaga, akazisabira kandi akazirinda, agashimishwa cyane n’umutsindo zimukesha. Twebwe se tujya twibuka ko mu butumwa bwacu tutari twenyine? Ko Yezu Kristu aba ari kumwe natwe kandi akatugenda imbere n’inyuma? Yezu rero aributsa intumwa ko ibyo zakoze byose zibikesha ububasha bwe kandi ko ari ko bizakomeza:” Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahungabanya”. Ese twebwe ibyo turabyiyumvisha, tukabizirikana?

Icyo intumwa zigomba kwishimira kuruta byose

Bavandimwe, mu butumwa bwacu ntitugomba kumera nk’ibyapa birangira abandi inzira ari ko byo ntibive aho biri. Nta n’ubwo tugomba kumera nk’inzogera zirangira, zimenyekanisha amasaha ya Misa ko ageze cyangwa se ko igikorwa iki n’iki cya Kiliziya gitangiye ariko zo zitazi ibyabaye. Ntabwo tugomba gushimishwa gusa n’uko abantu baje ari benshi mu Muryangoremezo, mu nama cyangwa ko kiliziya zuzuye abakristu. Ntabwo kandi tugomba gushimishwa gusa n’uko twakubise hirya no hino mu kuvuga ubutumwa, gutanga amasakramentu no muzindi gahunda za Kiliziya. Ibyo ni byiza rwose! Ariko mbere na mbere dushimishwe n’uko amazina yacu yanditswe mu gitabo cy’ubugingo. None se waba wararuhiye iki wa munsi utabonye Yezu cyangwa uramutse uri mu bazajugunywa, bagahekenya amenyo?

Muri uku kwezi kwahariwe Bikira Mariya tumwiyambaze adusabire kuba intumwa nziza zidatenguha uwazitumye kandi abatagatifu Plaside, Flaviyana na Firmati duhimbaza none badusabire.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho