KU WA 5 W’ICYA 34 GISANZWE, A, 27/11/2020
Amasomo matagatifu: Hish 20, 1-4. 11-21, 2; Zab 84 (83); Lk 21, 29-33
Ijuru n’isi bizashira ariko amagambo yanjye ntazashira
Bavandimwe, Yezu ati: “Ijuru n’isi bizashira ariko amagambo yanjye ntazashira”. Koko rero Ijambo rya Nyagasani ni ukuri n’ubugingo, hahirwa uryumva akarikomeza mu mutima we. Muri iyi minsi isoza umwaka wa liturujiya, twagiye twumva amasomo matagatifu adufasha kuzirikana ku ishira ry’isi cyangwa imperuka cyangwa se iherezo ryacu. Nyagasani ntiyahwemye kutuburira atubwira uko twakwitwara kugira ngo umwanzi sekibi atazatwigarurira tukabura ubugingo bw’iteka. Mu by’ukuri icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire. Yabambwe ku musaraba ari twe agirira. Ku ngoma ya Ponsiyo Pilato ni ho yababaye arapfa maze arahambwa. Nuko ku munsi wa gatatu arazuka nk’uko byari byaranditswe, asubira mu ijuru yicara iburyo bw’Imana Data. Kandi azagarukana ikuzo gucira urubanza abazima n’abapfuye. Ingoma ye izahoraho iteka. Ijambo ry’Imana rero ntirihwema kutuburira no kuduhugura kugira ngo kuri uwo munsi w’urubanza tutazakorwa n’ikimwaro tukabura byose nk’ingata imennye (nk’uko abanyarwanda bavuga), ari ijuru tukaribura n’isi n’ibyayo byaturangaje bikatubuza kurangamira ijuru na byo tutagishoboye kubibamo.
Ibimenyetso by’ibihe n’ibindi byose tugenda tunyuramo muri iyi si, Yezu afite ukuntu agenda abitwigishirizamo kugira ngo tumenye ubwenge kandi dusobanukirwe neza n’iby’ingoma y’ijuru. Ndetse n’ingorane, ibigeragezo n’ibibazo tunyuramo Nyagasani agenda abitwigishirizamo. Muri iyi Vanjili ya none Yezu arakangurira abigishwa be kumenya gusoma ibimenyetso by’ibihe. Yari amaze kubahanurira ibijyanye n’amagorwa n’isenywa rya Yeruzalemu ndetse n’ibyerekeye ihindukira rye, abahwitura kugira ngo babe maso ntibazatungurwe kandi bamurangamire bamwizirikeho kugira ngo batazakorwa n’ikimwaro cyangwa bakicwa n’ubwoba kandi yaratsinze urupfu na sekibi n’ibyayo byose. Abanyarwanda bagira bati: “Uhagarikiwe n’ingwe aravoma”. Twe rero ntabwo duhagarikiwe n’ingwe ahubwo duhagarikiwe n’Umusumbabyose. Umwami wacu Yezu Kristu, Umushumba wacu, umugenga w’ubuzima bwacu. Ibihinda byo ku isi ntibikwiye kudukangaranya cyangwa ngo biduteshe umurongo bitume duteshuka ku nshingano zacu nk’abakristu kuko uwo dukurikiye ni Nyirububasha yatsinze isi kandi aradukunda bihebuje. Yatanze ubuzima bwe kubera twebwe. Ntiyaduhara keretse ari twe tumuhemukiye tukamuhunga.
Igitabo cy’ibyahishuwe kiratwereka iby’umunsi w’imperuka, umunsi w’umutsindo ku bakomeye kuri Kristu, harimo n’abamennye amaraso yabo kubera we, abaciwe imitwe bazira kuba abahamya ba Yezu n’ab’ijambo ry’Imana, abanze gusenga igikoko n’ishusho yacyo kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso cyacyo ku gahanga no ku kiganza, nuko bongera kuba bazima maze bima ingoma hamwe na Kristu. Yohani wahishuriwe ayo mabanga yeretswe abapfuye bose abakuru n’abato bazutse bahagaze imbere y’intebe y’ubwami maze buri wese acibwa urubanza hakurikijwe ibikorwa bye. Nuko urupfu n’ukuzimu birohwa mu nyenga y’umuriro kandi n’umuntu wese utari wanditse mu gitabo cy’ubugingo yaroshywe muri iyo nyenga y’umuriro. Yohani ati: “nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururuka iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we”.
Bavandimwe, ese koko twiteguye kwinjira muri uwo murwa mutagatifu Yeruzalemu yo mu ijuru? Ese twiteguye gusangira na Kristu imitsindo? Tuzasangira na we umutsindo niba turwana hamwe na we kugeza n’aho twahara ubuzima bwacu aho gutandukana na we. Ni ko abatagatifu benshi duhimbaza (bakuru bacu bo mu ijuru) babayeho muri iyi si. Babereye Kristu indahemuka ndetse benshi muri bo bicwa urw’agashinyaguro kubera ukwemera kwabo no kwanga kwitandukanya na Kristu. Ibyo kandi na n’ubu birakomeje mu mateka ya Kiliziya, ubwo buhamya abemera Kristu bagomba gukomeza kubutanga kandi bakaba intwari kuzageza ku munsi w’imperuka. Abagomba kuba abahamya ba Kristu uyu munsi rero ni twebwe.
Nibutse amagambo meza yo mu ibaruwa yandikiwe abahebureyi agira ati: “Natwe ubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’abantu babaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo yose idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe, duhanze amaso Yezu, we ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, we wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana…kandi ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo” (reba Heb 12, 1-5). Nimukomere rero bagaragu ba Nyagasani, nimutwaze mube maso kandi musenge, muhore mwiteguye kuko umwami ari hafi kuza. Twese dusabe Nyagasani, nk’uko ya ndirimbo abenshi tuzi ibivuga tuti: Umunsi uzatoranya abawe, Mana uzatubabarire. Amen.
Padiri Félicien HARINDINTWARI, Madrid (Espagne)