Ku wa 6 w’icya 6 cya Pasika,15 Gicurasi 2021
Amasomo: Intu 18, 23-28; Yh 16, 23b-28.
Bavandimwe muri Kristu,
Mbere y’umunsi umwe ngo duhimbaze Asensiyo (isubira mu ijuru rya Yezu Kristu wazutse mu bapfuye), Ivanjili Ntagatifu twumvise yakomeje kutubwira amagambo ya Yezu Kristu yavuze asezera ku ntumwa ze. Muri rusange mbere y’uko asubira mu ijuru, Yezu Kristu yabwiye abigishwa be amagambo yo kubakomeza, amagambo yo kubahumuriza ndetse no kubaremamo icyizere. Abasezeranya ko batazaba basigaye bonyine ko bazahabwa Roho w’Imana uzabafasha kandi akabaha imbaraga akanabarinda mu bigeragezo bazanyuramo bamubera abahamya.
Uyu munsi by’umwihariko Yezu Kristu aragaruka ku bintu bibiri by’ingenzi : Kuba yaraturutse ku Mana akaba ari yo asubiyeho, ndetse no kuba abigishwa bazasaba icyo bifuza mu izina rye kandi bakagihabwa.
Bavandimwe, koko Yezu Kristu yaje aturutse ku Mana, turabyemera ko ari Imana yigize umuntu muri we kubera urukundo idufitiye. Yezu Kristu akaba yaraje kudukiza no kutumenyesha inzira igana kwa Se ari We Data wa twese. Nyuma y’uwo mugambi w’Imana Yezu Kristu yagombaga gusubira mu ikuzo yahoranye kwa Data. Hari aho dusenga tugira tuti : “Ntiyagiye yihunza ubukene bwacu…” ahubwo yagiye kudutegurira umwanya kugira ngo abamwemera bose bazabashe na bo kunyura iyo nzira bamusange aho yatubanjirije kandi yahoze iteka.
Na none kandi, Yezu Kristu aributsa abigishwa be ko icyo bazasaba mu izina rye bazagihabwa. Koko rero bavandimwe, Kiliziya Umubyeyi wacu iyo isenga, ibyo isaba Imana Data byose, ibisaba mu izina rya Yezu Kristu. Natwe abakristu iyo dusenga tujye dusaba ibyo twifuza mu izina rya Yezu Kristu. Abigishwa ba Yezu Kristu koko bifashishije iryo zina maze bagakora ibitangaza nk’uko tubisoma mu Byanditswe Bitagatifu, bakomeje kujya basenga, bakomeza ubutumwa basigiwe na Yezu, iteka bifashishije izina rye. Muri iryo zina rero ni ho hari umukiro wacu, muri iryo zina ni ho hari ibyo dukeneye, ariko bihuje n’ugushaka kw’Imana bitari ugushaka kwacu. Ibyo dusaba iyo bihuje n’ugushaka kw’Imana koko turabironka, ariko iyo ari ibishingiye ku marangamutima yacu, ibyo birumvikana ko tutabironka.
Hari benshi bibeshya ko bo basenga basaba maze bagahabwa kuko Imana bita “yabo” ari Imana yumva kandi ikabumva ishingiye ku bukiranutsi bwabo!!! Abo baribeshya cyane. Twe tujye dusaba twiyoroheje muri Yezu Kristu, maze Roho Mutagatifu adufashe gusaba ibihuje n’ugushaka kw’Imana bityo tuzabironka. Mu gihe tutarabironka, tuzahabwa imbaraga zo kubitegereza twishimye!!
Mubyeyi Bikira Mariya uduhakirwe ku Mana.
Umunsi Mukuru mwiza wa Asensiyo kuri twese.
Padiri Rémy Mvuyekure