Amagambo yose Uhoraho yavuze tuzayakurikiza

Isakaramentu Ritagatifu, B, 3/06/2018

Amasomo: 1º. Iyim 24, 3-8; Zab 116 (115), 12-15; 2º. Heb 9, 11-15; 3º. Mk 14, 12-16.22-26 

1.Kumenyekanisha Yezu Kirisitu

Umunsi w’Isakaramentu ritagatifu utuma twongera gutekereza uburyo tubanye n’Uwaducunguye. Turishimira umutambagiro w’isakaramentu mu ndirimbo z’urwunge n’ubuyoboke bwigaragaza inyuma. Ibyo dukora uyu munsi ntibitandukanye n’uko duhimbaza Igitambo cy’Ukarisitiya cya buri munsi. Ni Yezu Kirisitu ubwe tuba dushengereye. Ku buryo bugaragarira abantu bose kandi bw’umwihariko, abakirisitu ba Kiliziya Gatolika turahamiriza isi yose ko Yezu Kirisitu dukunda afite icyo ashaka kuyibwira: ko ari muzima, ko ashaka ko imumenya ikamuramya. Ubwo ni bwo butumwa bw’ibanze Kiliziya ifite: Kumenyekanisha Yezu Kirisitu. Uwabatijwe wese afite ubwo butumwa. Iyo yacengewe n’ubuzima bwa Yezu agahugurwa n’inyigisho z’intumwa, nta kabuza yihatira gusohoza ubutumwa, bityo Kiliziya ikishimira mu bana bayo igatera imbere. Kuzirikana Umunsi w’Isakaramentu Ritagatifu bitubereye umwanya wo gukangukira gusohoza ubutumwa. Ariko se kugira ngo umuntu asohoze ubutumwa bwo kumenyekanisha Yezu Kirisitu, ni iki agomba kubanza kwihatira?

  1. Kuzamuka no kumanuka

Abayobozi ba Kiliziya by’umwihariko cyo kimwe n’abakirisitu muri rusange, bakwiye gutera ikirenge mu cya Musa. Musa yazamutse ajya gushyikirana n’Imana, aba iyo ku musozi biratinda, arashyira amanukana ubutumwa bureba umuryango wose wa Isiraheli. Igihe cyose tugiye mu gitambo cy’ukarisitiya, tuba tumeze nka Musa uzamuka agana umusozi yaganiriyeho n’Uhoraho. Ibyo ni ukuvuga ko Misa mu Kiliziya ari aho hantu Musa yazamukiye akahahurira n’Imana Data Ushoborabyose ikamubwira ibyo abantu bagomba kubahiriza kugira ngo bayoborwe na yo. Misa rero, ni ukuzamuka. Ni ukwigerera aho Uhoraho ahugurira abana be. Kumva Ijambo ry’Imana n’inyigisho iriherekeza, gusenga bivuye ku mutima no guhabwa ukarisitiya, ubwo ni bwo buryo bwo gutega amatwi no gusobanukirwa neza icyo tugomba kubwira abavandimwe bacu.

Musa amaze kumva ibyo Uhoraho yageneye umuryango we yamanutse yihuta avuga ubutumwa. Yatangaje amagambo yose Imana yari imaze kumubwira. Tuzirikane ko ayo magambo ari ya mabanga abumbiyemo Amategeko y’Imana. Umuntu akurikiza ayo mategeko agahirwa. Ihirwe tuvuga si ubukungu n’ububasha bwo kuri iyi si. Ihirwe n’umukiro, ni ugukiranuka. Umukirisitu wabonanye na Yezu Kirisitu afite uruhare rukomeye mu kubaka Kiliziya. Ni urugingo ruzima rwa Kiliziya ya Yezu Kirisitu. Agomba gutobora akavuga yamamaza Urukundo rw’uwakunze isi akageza n’aho atanga umwana we ngo abe inshungu ya bose.

3.Isakaramentu shingiro

 Isakaramentu ry’Ukarisitiya ni ryo andi yose ashingiyeho. Ni Yezu Kirisitu ubwe wigaragaza ndetse agatanga umubiri we ngo uribwe. Ukarisitiya ni isoko y’impumeko nkirisitu yose. Ukarisitiya igomba kubahwa no kubahirizwa. Ababyeyi bafite umurimo w’ibanze mu kwigisha isi yose ubuyoboke nyakuri. Ababyeyi bubaha Ukarisitiya, usanga akenshi ari abantu buzuye ku buryo baha abana babo urugero rwiza rwo kubaka ubuzima buzira icyagane. Ababyeyi bazamuka bagashyikirana n’Uhoraho akababwira icyo abashakaho, ni bo batoza ababo kuzamuka bagana ijuru. Mu bihugu byinshi ku isi usanga abana n’urubyiruko baracupiye mu mutima ku buryo kumva ibya Yezu Kirisitu bibari kure cyane. Ntidukwiye gucika intege, Yezu Kirisitu azi neza uko Kiliziya ye izazahuka. Dukomere ku isengesho. Tuzamuke tugane aho Imana idutegereje ngo iduhugure. Nitubyitaho tugatahana icyemezo cyo kubwira abandi icyo Imana idushakaho, nta kabuza hazaboneka benshi na bo biyemeza gutunganya ibyo Uhoraho yavuze byose.

Nihasingizwe Yezu Kirisitu mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukarisitiya. Umubyeyi bikira Mariya aduhakirwe. Kandi abatagatifu ba none, Karoli Lwanga na bagenzi be  bahowe Imana i Bugande, Yohani Mukuru na Oliviya, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho