Inyigisho: Amagorwa n’Ikuzo

Inyigisho yo ku cyumweru cya 15 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 13 Nyakanga 2014

AMASOMO: 1º. Iz 55, 10-11; 2º. Rom 8, 18-23; 2º Mt 13, 1-23

1. Kuri iki cyumweru Nyagasani Imana Ishoborabyose ashaka kutubwira iki? Mu isomo rya mbre yatubwiye uko Ijambo rye ritaza ngo rigende ubusa. Rikora nk’uko invura iyo ije ibobeza ubutaka bukabibwamo. Mu isomo rya kabiri, yatumye Pawulo Intumwa kutubwira icyo ibiremwa byose bisonzeye. Mu Ivanjili, yatubwije umugani w’umubibyi n’ingorane yagize. Kuba duhaye inyigisho ya none iyi nyito “Amagorwa n’ikuzo” bisobanura iki?

2. Nyagasani ntashaka kutwereka amagorwa gusa. Icyo agamije, ni ukutwibutsa ko yaduteguriye ikuzo rye rihoraho. Iryo kuzo ridutegereje ariko rishobora kuduca mu myanya y’intoki turamutse dushengereye gusa amagorwa yo muri iyi si. Kuba isi turimo yuzuyemo amagorwa, si ikibazo cyacu. Tuzi neza aho ayo magorwa aturuka: turi mu bihe by’imibabaro, amagorwa n’imiborogo; dushyire ubwenge ku gihe tumenye impamvu yabyo. Intandaro y’ayo magorwa turayizi: ni ukwitandukanya n’Imana byaranze ababyeyi bacu ba mbere (Adamu na Eva).

Kuba Adamu na Eva baracumuye ariko, ntacyo byari bikidutwaye kuko twabonye Umucunguzi YEZU KIRISITU. Ikibazo cy’ingutu, ni uko uwo Murokozi wacu twanga kumwumva: imitima imwe iri iruhande rw’inzira yituraniye n’ibyonnyi bisamira hejuru imbuto ibibwemo; imitima yindi irimo urusekabuye ku buryo Ijambo rya YEZU ritayishingamo imizi; indi mitima yuzuyemo amahwa ku buryo ari yo ayikururumbamo maze imbuto y’Ijambo ry’Imana igapfukiranwa. Ni bangahe ku ijana bafungurira umutima wabo YEZU KIRISITU ijana ku ijana?

3. Abemera gufungurira umutima YEZU KIRISITU bubaha Ijambo rye maze ibyo bakora ku giti cyabo no ku nyungu y’abandi bikagira akamaro. Kwemera Ijambo ry’Imana Data Ushoborabyose, ni yo nzira yo gutsinda amagorwa adashobora kubura ku isi. Hariho amagorwa adakururwa n’abantu ku buryo bugaragara: ubushanguke bw’isi butera inkangu, imyuzure, ibirunga birukira abantu bikanatwika, inzige ziyogoza ibihugu, inkuba zikubita abantu n’ibindi byago bidatetwa n’abantu ku buryo bugaragara n’ubwo kudacunga neza ibidukikije bishobora kudukururira amakara… Ayo magorwa aturuka kuri ibyo atuvugisha menshi tukabura ayo ducira n’ayo tumira igihe bitwugarije. Hari n’andi magorwa ariko aterwa n’abantu: intambara n’ingaruka zazo, akarengane no guhutaza abatishoboye n’inabi ivubuka mu mutima urangaye w’imanga n’amahwa. Ayo makuba ni menshi cyane. Na yo atuma duhorana amarira twijujuta.

4. Hirya y’ayo marira yose, hari ibindi byiza dushobora kudaha agaciro bikwiye. Twishingikirize Ijambo Nyagasani yatugeneye mu ijwi rya Pawulo Intumwa: “Koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo”. Nanjye narabizirikanye nsanga ari uko biteye. Ngira ngo nawe ni uko wabyitegereje. Twebwe aba-KIRISITU dufite amizero y’ubuzima buzahoraho, ni yo mpamvu tutagarukira gusa ku bicika, ni yo mpamvu tubicamo tukabicogoza duharanira kwamamaza YEZU KIRISITU no kwamagana ikintu cyose cyamuvutsa abo yaje gucungura.

5. Dusabirane gutambuka muri iyi si amaso yacu tuyahanze Imana kugeza igihe izatugirira impuhwe tugataha mu Bwami bwayo. YEZU KIRISITU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho