Amagorwa y’abahanuzi

KU WA 6 W’ICYA 17 GISANZWE A, 1/08/2020

Amasomo: Yer 26, 11-19; Zab 69 (68), 15-16, 30-31, 33-34; Rm 8, 35.37-39; Mt 14, 1-12.

Abahanuzi baragowe. Tuzi ko Yezu Kirisitu ari Umusaseridoti, Umuhanuzi n’Umwami. Ababatijwe twemeye kumukurikira. Natwe muri We, turi abasaseridoti, abahanuzi n’abami. Nyamara ariko bikwiye kudutera ubwoba. Iyo twiyemereye natwe kugira uruhare ku buhanuzi bwa Yezu, tuba twiyemeje imibabaro ye n’iy’abandi bahanuzi babayeho. Biteye ubwoba kuko hafi abahanuzi bose batotejwe. None se twemeye gutotezwa? Nitugira amahirwe abantu bazakira Inkuru Nziza twamamaza. Bazemera Yezu natwe batwemere. Cyakora ibikunze kubaho, ni uko isi yanga ukuri. Isi ntikunda Yezu. Isi ntiyumva ibyo abahanuzi bavuga.

Ijambo twumvise none, nirirusheho kudukomezamo imbaraga. Twisunge abahanuzi babayeho nka Yeremiya na Yohani Batisita. Bose ntibigeze barya iminwa kuko ibyo babwiye rubanda ari Imana ubwayo yabaga yabatumye. Ni yo mpamvu batashobokaga kuruca ngo barumire. Twumvise uko umugi wose washukamirije Yeremiya umuhanuzi. Cyakora uwo munsi habonetsemo abashishozi bagira abandi inama yo kutica umuziranenge ahubwo bakisubiraho imbere y’Imana.

Yohani Batisita we yaciwe umutwe. Yamaganye ubusambanyi Herodi yarimo maze Herodi uwo aranangira. Uwo mugore wamurumuna we yari yarigaruriye, na we yangaga Yohani Batisita. Uwo mugore Herodiya aho aboneye urwaho mu birori abwira agakobwa ke gusaba umutwe wa Yohani. Nyamara se uwo mutwe wamumariye iki? Umugome wanangiye, ntahindurwa n’Ukuri yumva. Inabi ye ihora ibira ntisibe gucura inkumbi.

Ingorane karundura abahanuzi bahura na zo, ni ukwicwa. Nyamara ariko ntibapfa buheriheri. Ukuri bamamaza ntikuzima guhoraho. Ni na ko gutuma bambikwa ikamba mu ijuru. Natwe duhore duharanira ijuru aho kuba abagaragu b’umwanzi Sekibi.

Yezu Kirisitu Umwami w’abahanuzi asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’abahanuzi aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Alufonsi Mariya wa Ligori, Arikadi, Fida, Siperansiya, Karita na Feligisi wahowe Imana, badusabire kuri Data Ushoborabyose.    

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho