Amagorwa y’igihe cy’ubu ntiyagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo

Inyigisho yo ku wa 2 w’icyumweru cya 30 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 29 Ukwakira 2013Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Rom 8, 18-25; 2º. Lk 13, 18-21

Twagize amahirwe yo kuba ku isi tugana mu ijuru. Isi yaranduye kuva Adamu na Eva batsikira bakagwa rwose. Bamwe bitegereza ibiyiberamo bimyoza bavuga ngo: “Iyi si irashaje mba ndoga Data!”. Ubusazira bw’isi busobanura amatwara ya muntu adahwitse atuma ahabira ahadashobora kumuhoza. N’ubwo habaho ibihe by’agahenge, twese tubona ko abantu badahwema kubunza imitima kubera amahoro make asigiye n’amahane abahindira mu magorwa. Kubera iyo mpamvu, ibihe byose bigira ayabyo.

Ijambo ry’Imana riraduhumuriza rikaturinda guhungetwa: “Koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo”. Nta handi duhumurizwa atari mu Ijambo ry’Imana. Iyo twinjiye mu Ngoro yayo turayisingiza tugahanika:…duhora duseka, duhora tuyisenga, duhora tuyisingiza. Ntaho twavana izo mbaraga usibye mu mizero Jambo atugezaho. Iyo iby’isi byatubihirije ab’isi baduhinze, intumwa za YEZU KRISTU ziratugoboka zikadufasha kubona icyerekezo gikwiye. Izo ntumwa za YEZU zihora maso maze zikirinda kubeshywa n’abidegembya bahoberanye n’isi n’ibyayo bataretse kwikanyiza no kwica. Izo ntumwa rwose zirora byose zikabimenyera igipimo bikwiye zikarangwa n’ibisobanuro byuje ubuhanga n’ubushishozi.

Hatabayeho abo bahanga amahano yaduhangara akaduhabya tukabuyera mu banyamayeri bahora bakereye kutubeshya. Ibyiza nta handi tuzabisanga atari kwa YEZU KRISTU waducunguje umusaraba. Uwo musaraba turawuhobera ukaduhunda imigisha myinshi kuko imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Uzahunga umusaraba azasanga umurunga w’umuruho, icyizere muri we kiyoyoke. Uzashaka guhakwa ku isi, azahunda ibisingizo abamubeshya ahumishwe n’amayeri yabo maze uwamutoreye Inkuru Nziza ababazwe n’uko abaye intumva!

Intumwa zanze amahano y’isi zarihuguye zirajijuka zihora zumvira uwazihanze zanze amaso y’abazibeshya. Ingoma y’Imana zakiriye nk’akabuto gato ako ka sinapisi, yakuze mu mitima yazo iba inganzamarumbo, ni yo abakeye ku mutima bishimiye gutaramana. N’aho bagomba kubabazwa cyangwa kurebwa nabi, ntibazigera badohoka mu kwemera uganje ijabiro kwa Jambo.

YEZU KRISTU wapfuye akazuka, nasingizwe ubu n’iteka ryose. Umubyeyi Bikira Mariya n’abatagatifu bose badutakambire tudatabwa. Dusabirane ubutitsa kuko amagorwa ariho none atsindwa no gufashanya mu Kuri no mu Rukundo.

Padiri C. BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho