Amagorwa y’ubu n’ikuzo dutegereje

Ku wa 2 w’icya 30 Gisanzwe C, 29/10/2019

AMASOMO: 1º. Rom 8, 18-25; Zab 126 (126), 1-6; . Lk 13, 18-21.

1.Ibyo turimo

Kuri uyu munsi, Pawulo intumwa adufashije gutekereza cyane ku byo turimo kuri iyi si. Kuva ku cyaha cya Adamu na Gahini wahemukiye murumuna we, isi yarangabaye. Amaraso menshi arameneka. Abantu bamwe bifashe nk’ibikoko. Ingorane nyinshi ku isi zirimo imibabaro itewe n’inzara, ibirwara n’ibindi byinshi bikurura imibabaro, ibyo byose bituma muntu aba kuri iyi si arunguriwe. Kuki amagorwa adashira mu isi?

2.Ibanga

Nyamara Pawulo intumwa n’ubwo na we ataka kubera ingorane yabayemo, aduhishurira ibanga rikomeye: hariho ibyishimo umuntu atabona ku isi nyamara by’ukuri. Nta handi wabisanga atari muri Yezu Kirisitu waje mu nsi kudukiza. Igihe Jambo w’Imana yigize umuntu mu nda ya Bikira Mariya, isi ntiyasobanukiwe. Igihe atangiye kwigisha abwira bose ko Ingoma y’Imana yabagezeho, bamwe bakomeje imikino yabo muri iyi si. Abo bakomeye ku mico n’imyemerere bya kera. Abiyoroheje bakumva inyigisho za Yezu ni bo basogongeye mbere y’abandi ku mabanga y’Imana Data Ishoborabyose. Si na benshi kandi bemeye kugendana na Yezu igihe cyose bamwumva kandi bamwunganira mu buzima bwa buri munsi. Abamwemeye bamenye ibanga ry’ikuzo ribategereje mu ijuru maze ubuzima bwabo burahinduka bwigiramo icyanga cyo kubaho. Nyamara abantu benshi b’icyo gihe ntibumvaga icyo bimaze gukurikira uwo mwana w’umubaji w’ i Nazareti. Na n’ubu kandi ni uko. Hari abatari bake bariho batariho, bituriye mu mwijima nta cyo bari basobanukirwa ku byerekeye Yezu Kirisitu. Ni ukubasabira cyane ayo mahoro n’amahirwe yo kumenya ibanga ry’ubuzima buhoraho.

  1. Gusobanukirwa

Mu gihe abantu benshi bakomezaga kwibaza bya bibazo by’amage yo kuri iyi si, abegereye Yezu bakamwumva batangiye gusobanukirwa. Koko rero yakomeje kubigisha abasobanurira amateka yabo n’ay’abasokuruza babo ahereye kuri Musa n’abahanuzi cyane cyane Yohani Batisita wabaye integuza ye. Yakunze gukoresha imigani ahereye ku byo abantu babonesha amaso agamije kubacengezamo amatwara y’Ingoma y’Imana. Nko mu Ivanjili tumaze kumva, Yezu yahereye ku kabuto ka sinapisi gaterwa kagakura kakaba inganzamarumbu inyoni nyinshi zikarikamo. Yanakoresheje ishusho y’umusemburo ungana urwara bashyira mu ifu bigatutumba bihagije. Muri ibyo bigereranyo, Yezu yatwigishije ko Ingoma y’Imana na yo itangira gahoro gahoro kugeza igejeje abantu aho bitarura amarira y’isi bakishimira ihirwe rihoraho.

  1. Nta guheranwa n’ibizazane

Pawulo intumwa wasogongeye ku byiza Yezu Kirisitu yatuzaniye twese, nadufashe natwe kubigirira inyota tureke guheranwa n’ibizazane bidahosha kuri iyi si. Muri Yezu Kirisitu, ibyaremwe byose bizigobotora ingoyi y’ubushanguke. Byose bifite amizero mu wabigennye atyo. Nta muntu uzaheranwa n’amahwa y’inzitane mu gihe yerekeje umutima we kuri Yezu Kirisitu. Abanangira umutima bagira ibyago kuko ibyiza Yezu adusakazamo nta handi wabisanga. Mu mafaranga se? Iyo myanda ya Shitani? Mu buhangange se mu banyamaboko? Abo bazapfa bakabora nk’ibindi biremwa byose byo ku isi! Mu bwiza bw’umubiri n’amaraha se? Bumara imyaka ingahe se? Uwemeye Yezu ni we wenyine ukira umuze wo kuri iyi si. Agendana na we maze igihe imikungugu y’isi imuhindanyije, Yezu akamwuhagira. Amuhoza ku mutima, maze igihe arwanye akananizwa cyangwa igihe yikubise hasi, Yezu umukunda kandi ukunda abantu bose akamuhagurutsa akamwomora akamusendereza impuhwe ze akongera kwizera kuzagira umwanya mu bugingo bw’iteka. Dusabire abataramenya Yezu kugira ngo yinjire mu mitima yabo ayisukure avanemo imicafu yose ituma batamubona we Nzira Ukuri n’Ubuhingo.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Narisisi, Ewuzebiya, Honorato na Yowakimu Royo badusabire kuri Dta Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho