Amahirwe yo kwishima

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA  3 GISANZWE (A), KU ITARIKI YA 22/01/2023

Amasomo: Iz 8,23;9,1-3; Zab 27(26),1,4a-d,3-14;1Kor 1,10-13.17; Mt 4,12-23

Bakristu bavandimwe, nshuti z’Imana, kuri iki cyumweru cya 3 mu byumweru bisanzwe,

Amasomo matagatifu araturarikira kumva uburyo Imana yagiriye neza abantu benshi ibakura cyane cyane mu mwijima, ibaha amahirwe yo kwishima; gusa ayo mahirwe bakaba bagomba kuyarinda birinda amakimbirane no kwicamo ibice.

Mu Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’ Umuhanuzi Izayi, turumva Umuhanuzi agira ati “Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri. Wabagwirije ineza ubasakazamo ibyishimo. Baranezerewe kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye”. Mu bihe bya kera n’ibya vuba aha, hari abantu Imana yagiye igirira neza kandi wenda nawe urimo, cyangwa se harimo abo uzi wanatangira ubuhamya burambuye. Aba bavugwa mu Gitabo cy’Umuhanuzi Izayi ni urugero rumwe ariko si bo bonyine bagiriwe neza n’Imana kuko na n’Ubu ikigega cy’ubuntu bwayo ntikirashiramo ibyiza. Ineza y’Imana wamenye ntuzayibagirwe, ntuzayihererane.

Mu Isomo rya Kabiri ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti, arabagira Inama agira ati “Mbinginze mu Izina rya Yezu, mwirinde kwicamo ibice ahubwo muhuze Umutima n’umugambi” (1Kor 1,10). Nta nyungu yo guhangana, nta yiva mu macakubiri n’ibisa na bene ibyo kandi dusanzwe tubizi. Dore ko n’Umunyarwanda yagize ati: Uguhima atiretse aragira ati ngo turwane, na none kandi ngo Abatutira batongana batura ukubiri. Kristu ni we bumwe bwacu kandi yarabwifuje aranabusaba igihe agira ati: Nk’uko wowe Dawe uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye” Yh 17,21). Nk’uko byagarutsweho haruguru, nta nyungu yo gusobanya, amacakubiri, no kwicamo ibice. Nyamara kandi ni kenshi tubona abantu bicamo amatsinda yo guhangana mu ngo z’ibyiciro binyuranye dusanzwe tuzi, udutsiko two guharabikana, kubeshyerana,  guhimana… kandi bene iyo migirire igayitse ukayisanga n’aho utayikekeraga cyangwa se no mu bo utakekaga ko bagwa muri bene ubwo bucogocogo bw’amafuti. Uko byabayeho mu gihe Pawulo yandikiraga Abanyakorinti ababuza kumva ko bamwe ngo ari aba Pawulo cyangwa se aba Apolo cyangwa Kefasi kandi bose bakorera Kristu umwe, na n’Ubu birashoboka rwose ko hari abashobora gucikamo ibice babogamiye kuri Kanaka cyangwa se Nyiranaka muri Kiliziya, mu muryango barimo, mu itsinda babarizwamo bakaba banaterana amagambo n’ibikomere bibageza aho umwanzi ashaka. Guhembera urwango, amatiku, inzika, ivangura n’andi mahano nk’ayo, nta nyungu bibyara usibye igihombo cyo kuba umukozi w’umwanzi Sekibi gusa.

Ivanjiri ya Matayo yaduteguriwe uyu munsi, ni Ubuhamya bw’ibyari byarahanuwe mu Isomo rya mbere. Imbaga yagendaga mu mwijima yabonye urumuri rutangaje (Mt 4,16). Urwo rumuri ruvugwa hano rwagaragaye by’umwihariko igihe Yezu yari atangiye kwigisha agira ati: “Nimwisubireho kuko ingoma y’Ijuru yegereje” (Mt 4,17), Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu (Mt 4,19-22); Nuko azenguruka Galileya yose yigishiriza mu Masengero yabo, atangaza inkuru Nziza, akiza ikitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda (Mt ,23). Guhamagarira abantu kwisubiraho, gutora abazaba abarobyi b’abandi, kwigisha no gukiza ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi bya Yezu bigarukwaho nk’ubuhamya buteye ibyishimo kandi bukabera urumuri abajyaga bagenda mu mwijima.

Guhinduka no kwisubiraho bitera ibyishimo nyirabyo kandi bikaba akarusho ku bandi cyane cyane ko haba hari ubwo babangamirwaga cyane n’imigirire ya mbere. Niba ubizi ko hari icyo wakagombye guhindura mu migirire yawe, mu mvugo, mu rugo, mu kazi….ni iki rwose kikubuza kubikora ngo ibyishimo bigaruke? Kunguka intumwa nshya muri Kiliziya n’aho tuba na byo bitera ibyishimo n’urumuri. Niba hari icyo wumva Yezu akubwiriza gukora ngo ibintu bigende neza, wizuyaza. Niba hari igitekerezo cyiza wungutse nyuma yo kuzirikana, nyuma yo kwigishwa, nyuma yo kugirwa inama wizuyaza. Nk’uko Bikira Mariya yagiriye  inama abaherezaga mu bukwe bw’I Kana ati : “icyo ababwira  cyose mugikore” (Yh 2,5), nuko bagikora koko hakaba igitangaza, na n’ubu iyo icyo Yezu akubwiriye mu mutima ugikoze, ntugiheze mu byifuzo no mu bitekerezo gusa hari byinshi byiza bitangaje bikunda kandi bikabaho. Murashaka ibitangaza? Murashaka ibyishimo? Murashaka amahoro? Murashaka ubwiyunge? Murashaka imbabazi? Igisubizo ni kimwe. Icyo ababwira cyose mugikore. Witsimbarara. Winangira. Oroshya, ubamba isi ntakurura, n’uhambira amavuta ntakanyaga. Ca bugufi icyo usabwa ugikore mu kumvira n’urukundo, urumuri ruzarasa ibyishimo bigaruke, ineza iguhoreho n’abawe, ubuhanuzi bwo mu Isomo rya mbere nawe bukuzurizweho n’abawe.

Dufashijwe n’Aya masomo matagatifu dusabe Yezu kwifuza ibyishimo by’abandi mbere y’ibyacu, aturinde amacakubiri n’ibidutanya, aduhe kumvira no guhuza, kandi twemere adukoreshe uko ashaka aho gushaka kumukoresha ibyo twifuza gusa.

Nyagasani Yezu nabane namwe abarinde, kandi abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, Mwana, na Roho Mutagatifu.

Padiri Jean Damascene HABIMANA 

Ukorera Ubutumwa muri Paruwasi Gihara/ Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho