Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya kane cya Pasika
Tariki ya 10/5/2017
Bavandimwe, nimugire amahoro ya Kristu.
Uyu munsi Yezu akomeje guhugura Abayahudi. Arabasobanurira ibimwerekeyeho, ariko bakanangira imitima, bakanga kumwemera. Arabereka amahirwe y’uwemera n’ibyago by’uwanga kwemera.
- Amahirwe y’uwemera Yezu, akakira ijambo rye
– Uwemera Yezu si we aba yemeye gusa, ahubwo aba yemeye n’Imana Data wamutumye.
– Uwemera Yezu agira amahirwe yo kumubona mu buzima bwe, kandi umubonye aba abonye n’Imana Data wamwohereje.
– Uwemera Yezu ntahera mu mwijima; aba yabonye urumuri, kuko Yezu ubwe ari urumuri.
– Uwemera Yezu yakira ijambo rye, maze akaronka ubugingo bw’iteka kuko ijambo rye ari ijambo ry’Imana, kandi ijambo ry’Imana ritanga ubugingo.
- Ibyago by’uwanga kwemera Yezu no kwakira ijambo rye
– Ugaya Yezu akanga kumwemera, aba ahigitse Imana kuko ari Yo yamutumye.
– Uwanga kwakira ijambo rya Yezu azacirwa urubanza ku munsi w’imperuka n’iryo jambo nyine yanze kwakira.
– Uwanga kwemera Yezu yivutsa atyo ubugingo bw’iteka.
- Dushimire Imana
Dushimire Imana, twe twagize amahirwe yo kwakira ingabire y’ukwemera. Twiture Nyagasani ubwo buntu yatugiriye twamamaza hose urukundo rwayo n’umukiro yageneye bene muntu. Ubugingo bw’iteka twaronse ntitubwihererane. Dusohoke. Tubumenyeshe abatabuzi cyangwa ababusonzeye, nk’uko Pawulo na Barinaba babigenjeje bayobowe na Roho Mutagatifu, nk’uko twabyumvise mu Isomo rya mbere.
Twabonye urumuri; nituzibukire rero ibikorwa by’umwijima. Niturangwe n’ibikorwa by’urumuri. Hano mu nsi, Yezu ni urumuri; ariko yifuza ko n’abamwemeye bakamukurikira na bo baba urumuri. Yabwiye abigishwa be ati “Muri urumuri rw’isi. Ikigo cyubatse mu mpinga y’umusozi nticyihishira. Kandi nta we ucana itara ngo aryubikeho icyibo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose” (Mt 5, 14-15). Ubutumwa bw’aba-Kristu rero ni ukuba abana b’urumuri muri bagenzi babo: “Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So wo mu ijuru” (Mt 5, 16).
- Dusabe kandi dusabire
Nubwo twagize amahirwe yo kwakira ingabire y’ukwemera, dusabe Nyagasani gukomera kuri iyo ngabire no kutwongerera ukwemera. Koko rero, hano mu nsi, hari ibintu byinshi duhura na byo biduhungabanya mu kwemera kwacu, bikaduca intege, ndetse bikadushora no mu buhakanyi. Roho wa Nyagasani nadufashe tubitsinde, tubyime amatwi kandi tubigendere kure.
None se, ni nde mu bemera bakwivutsa amahirwe avubuka mu isoko y’ukwemera? Ni nde muri twe wakwifuza kubura ubugingo bw’iteka? Ni nde muri twe wakwifuza kubura Imana kandi yaratwihaye? Ni nde mu bakristu wakwishimira gukorwa n’isoni igihe cy’urubanza ku munsi w’imperuka? Nitugane ibidukomereza kandi bikagaburira ukwemera kwacu: Ijambo ry’Imana, amasakramentu n’ibikorwa by’urukundo, impuhwe n’ineza.
Ariko ntitwihugireho. Dusabire n’abavandimwe bacu batari bamenya cyangwa batarakira ingabire y’ukwemera. Tubasabire kugira ngo babone uyibamenyesha. Dusabire n’abiyemeje kunangira umutima, bakanga kwakira Yezu Kristu babizi neza kandi babishaka, bakaba batyo abahakanyi. Tubasabire kugira ngo Nyagasani we ubwe abahumure ubwenge n’amaso y’umutima, maze abugururire “irembo ry’ukwemera” (Intu 14, 27).
- Dufatanye ubutumwa bwamamaza ukwemera
Tugarutse ku Isomo rya mbere, twanazirikana ukuntu iyamamazabutumwa rya gikristu ari ubutumwa bufatanyijwe kandi busangiwe. Twibuke igihe Yezu yohereje abigishwa mirongo irindwi na babiri mu butumwa. Abanditsi b’Ivanjili batubwira ko yabohereje babiri babiri (Lk 10, 1). Uyu munsi twumvise icyo Roho Mutagatifu yabwiye abari bateraniye gusenga kandi basibye kurya. Yarababwiye ati “Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye” (Intu 12, 2). Roho Mutagatifu na we rero yabohereje mu butumwa ari babiri. Ndetse bagiye bari kumwe na Yohani, ari we Mariko, nk’umufasha wabo (Intu 13, 5).
Nta mukristu ushobora gutwara ubutumwa ari wenyine. Ubutumwa bwera imbuto nziza kandi nyinshi iyo bufatanyijwe kandi busangiwe. Tujye tugira umutima n’ubwira bwo gufatanya no gusangira n’abandi ubutumwa. Ni bwo tuzaba turi mu murongo wa Yezu Kristu utwohereza mu butumwa. Ni bwo tuzaba twumviye na Roho Mutagatifu utuyobora muri ubwo butumwa.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Seminari Nkuru ya Nyakibanda