Amahoro Imana itanga niyo mahoro nyakuri

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweruc ya 28 gisanzwe,

Ku wa 15 Ukwakira 2020, turahimbaza Mutagatifu TEREZA wa AVILA

Amasomo: Ef 1,1-10; Zab 98(97); Lk 11,47-54

Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe , kuri uyu wa kane w’Icyumweru cya 28 Gisanzwe, Kiliziya irahimbaza Mutagatifu Tereza wa Yezu cyangwa Tereza wa Avila, Umubikira akaba n’umwarimu wa Kiliziya. Amasomo matagatifu Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye araturarikira kwisubiraho tukanogera Imana nk’igikorwa nyacyo cyo gusingiza Imana. Turasabwa kwirinda uburyarya n’amafuti tukarangwa n’ineza n’amahoro biva ku Mana umubyeyi wacu muri Yezu Kristu. Burya amahoro Imana itanga niyo mahoro nyakuri, ibindi ni ubuhoro. Amahoro Imana itanga, aturinda amarira, induru ndetse n’ubushyuhirane mu mutwe. Ibyo nta handi bituruka atari mu Mana ubwayo.

Pawulo ati: “ Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu.” Bavandimwe, ibyo twari dukeneye byose ngo tugere ku mukiro, byujurijwe muri Yezu Kristu cyane cyane mu mibereho ye, mu bubabare, urupfu n’izuka bye. Ni We Yohani intumwa yahamije agira ati: “koko Imana yakunze isi cyane bigeza aho itanga umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka” (Yh 3, 16). Muri Yezu Kristu, byose Imana yagombaga muntu yarabitanze. Yewe, si na muntu gusa, ahubwo n’ibyaremwe byose.

Kimwe mu bitangaje ni uko iyo neza Imana yagiriye muntu we atayitaho. Ni byo tumaze iminsi twumva mu ivanjili Yezu Kristu atangarira Abayahudi banze kwisubiraho kandi Imana y’ukuri yarabimenyesheje kuva kera, ndetse ikaboherereza n’umwana wayo Yezu Kristu, We uruta abahanuzi bose. Bityo, uko Yezu yatangariraga iyo myitwarire idahwitse y’Abafarizayi n’abigishamategeko,  ni na ko atangarira ubunangizi bwacu agira ati: “Ab’iy’ingoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira.” Ni koko bazayaryozwa, kuko ijambo ry’Imana ntirigenda amara masa. Ni ukwitondera ibyo Yezu Kristu atubwira tukihatira kugaruka mu nzira nziza, inzira zikigendwa. Hari benshi banangiye umutima, bagakerensa, batita ku nyigisho n’ubutumwa bwiza Imana itugezaho muri Yezu Kristu inyuze ku bahanuzi bayo, abo baragowe. Hahirwa uwumva ijwi rya Yezu nta nangire umutima we.

Bavandimwe, hari byinshi Imana yashyize hafi yacu ngo bidufashe kuyinogera no kubaho twishimye kandi tudashikagurika. Harimo amasengesho, Ijambo ryayo, amasakaramentu n’ibindi bikorwa bidutagatifuza muri Kristu. Nyamara ibyo byose ntacyo byatumarira hatabaye gufata ingamba zo guhinduka tukareka uburyarya n’ubupfapfa nk’ubw’abafarizayi tubwirwa. Umugenzo wo kwisubiraho cyangwa guhinduka muri iki gihe ugenda uba ingorabahizi mu byiciro byose by’abakristu baba abalayiki cyangwa abiyeguriyimana, nyamara ni wo shingiro, ipfundo n’indunduro y’ubukristu n’iyobokamana nyakuri rishinze imizi mu mutima.

Kuri uyu munsi dusabe Imana imbaraga zo kwisubiraho no guhinduka twisunze Mutagatifu Tereza w’Avila.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima
Butare.
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho