Amahoro ya Kirisitu naganze mu ngo zanyu

Umunsi Mukuru w’Urugo Rutagatifu, 31 Ukuboza 2017

Amasomo:

Isomo rya 1: Sir 3, 2-7.14-17a

Zab 127 (128), 1-5

Isomo rya 2: Kol 3, 12-21

Ivanjili: Lk 2, 22-40

Kuri iki cyumweru twerekeje amaso i Nazareti. Yezu, Mariya na Yozefu, nta kabuza bamurikira imiryango y’isi yose maze Noheli ikayigirira akamaro. Bikunze kuvugwa ko ibihe turimo bitoroshye. Ngo ntibyoroheye n’ingo. Ngira ngo ni ukuri. Nta wabishidikanyaho. Tubona ingo nyinshi zihora mu marira. Bamwe bari mu gahinda kubera ubukene bukabije barimo. Bahora babunza imitima y’icyo bazashyira ku ziko. Abandi barabunza imitima bibaza aho bazavana amafaranga yo gushyira abana babo mashuli batsindiye. Abandi bariho batariho kuko babona amage menshi abugarije. Ibyo bibazo byose bibangamiye ingo z’abashakanye, byigaragaza hirya no hino ku isi. Ni ibibazo by’ubuzima muri rusange. Abashakanye bakundana koko bashobora kunga ubumwe ibyo bibazo ntibibatandukanye. Tumurikiwe n’Amasomo Matagatifu, tuzirikane ibindi bibazo byigaragaza mu miryango.

Abakirisitu turasabwa gusenga cyane dusabira ingo z’abashakanye. Bwene Siraki na Pawulo Intumwa badufashije kubona igikwiye mu miryango yacu. Bombi batugira inama zizatuma ingo zibana mu mahoro. Kwibutsa abana kumvira ababyeyi, ni ko korohereza ababyeyi n’abandi bashinzwe uburere bw’urubyiruko. Ubwitonzi no kumvira ababyeyi, ni umuco umwana atozwa akivuka. Iyo akuze akora neza mu cyubahiro cy’ababyeyi be, nta kabuza umugisha wa Nyagasani umugeramo. Ukumvira gutozwa abana n’urubyiruko ariko, ni ugushingiye ku byiza Imana Data Ushoborabyose abuganiza mu mitima yacu. Amabwiriza umwana n’urubyiruko muri rusange bubahiriza, ni amabwiriza meza ajyanye n’uburere bukwiye bahabwa. Icyaha cyose n’ikinyoma cyose, byo ntibigomba kumvirwa. Ababyeyi na bo bazihatire gutanga urugero mu byiza birinde ikibi cyose cyayobya umwana Imana yabahaye ngo bamuganishe ku byiza byayo. Uko umwana agenda akura ni ko agenda aca akenge akamenya gutandukanya akatsi n’ururo. Umubyeyi cyangwa umuntu mukuru wese aramutse ashatse kumuyobya amubwiriza gukora ibibi Imana idashima, umwana afite uburenganzira bwo kubisuzugura mu kinyabupfura kuko kumvira inama ikujyana mu cyaha, ni ko kwigomeka ku Mana bikururira isi umuvumo.

Ingo zikomeye, ni izirangwa n’Urukundo nyakuri rwa Jambo wigize umuntu. Umukambwe Simewoni yakiriye Yezu mu biganza bye ashimira Imana kandi atangaza ubuhanuzi bwerekeye umwana w’Imana n’umubyeyi we Bikira Mariya. Umuhanuzikazi Ana na we yarahagobotse ashimishwa n’uwo mwana arasingiza kandi ahumuriza abari bategereje ugukizwa kwa Yeruzalemu. Simewoni na Ana, nibabere urugero ingo zose z’abashakanye. Umugore n’umugabo bashaka amahoro? Nibakire Yezu mu rugo rwabo. Bashaka gukira ibi byateye byo gucana inyuma? Nibemere Yezu atahe mu mitima yabo.

Ni We uzabaha kwigiramo amatwara yubaka: gusangira isengesho, koroherana no kwihangana muri byose. Ahabuze ayo matwara ahuje n’Ivanjili, ni ho hahora induru. Nta sengesho riharangwa, nta mutekano nta mahoro. Urugo rubuzemo Yezu, ruragenda rugaserebera rugahora rwaka umuriro utazima. Amacabiranya ararwigarurira maze umugabo akabaho acengana n’umugore mu binyoma, amatiku n’ubutiriganya. Abana na bo bakura ari incabiranya nta burere bwiza. Abashaka kurushinga na bo, nibihatire mbere na mbere kwakira Yezu Kirisitu mu mitima yabo, ejo bataziroha mu bibazo bibashengura umutima. Bihutira gushaka nyamara abenshi ntibatinda guhorana agahinda bitewe n’uko birukiye gushyingirwa batabanje kwakira Yezu na Bikira Mariya.

Tubasabire kuri Yezu Kirisitu abagenderere. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe twese. Abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho