Amahoro y’amahuhwa tuyarekere isi

Ku wa 2 w’icya 5 cya Pasika, 12/05/2020

“Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye”

Amasomo: Intu 14, 19-28; Zab 145 (144); Yh 14, 27-31ª

Amasomo yo kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya gatanu cya Pasika aratwereka neza itandukanirizo riri hagati y’amahoro y’ukuri atangwa na Yezu n’amahoro atari nyayo atangwa n’iyi si. Twumvise Yezu mu Ivanjili, ahumuriza abigishwa be: “Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba”. Abigishwa barahangayitse cyane ndetse na We arababwira ko agiye kwigendera akabasiga mu macumu acanye y’iyi si, bakazabica babaziza ko ari abigishwa be hamwe n’Inkuru nziza bazamamaza. Bityo rero bafite ubwoba.

Mu isomo rya mbere twumvise Pawulo na Barnaba batera umwete abari bamaze guhinduka no kwemera Yezu bati: “Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana”. Twumvise ibyabaye kuri Pawulo bateye amabuye akanegekara ariko igihe azanzamukiye agakomeza ubutumwa azenguruka imigi yamamaza Inkuru nziza.

Ni iki cyateraga abigishwa kudacika intege imbere y’ababatotezaga babica? Abigishwa bari baramaze kwibonera neza ko amahoro Yezu atanga atandukanye cyane n’amahoro ya nyirarureshwa isi itanga. Iri jambo rya Yezu Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjyeryabateraga akanyabugabo. Amahoro Yezu atanga ni yo mahoro y’ukuri. Ufite amahoro ya Yezu ahorana umutuzo, ntakangwa n’ibihindagana cyangwa ibiterabwoba by’iyi si, ibirumbaraye ntibimukanga kugeza yiyemeza kumena amaraso kubera Yezu n’Inkuru nziza ye. Ayo mahoro ni wa mutuzo tubonana abahorwa Imana baba bafite igihe bemera gupfa kubera Kristu; ni ya yandi dusangana abamwiyegurira burundu, bakemera guhara ubuzima bwabo n’amaraha yose y’iyi si kubera urukundo bafitiye Imana; ni wa munezero umugabo n’umugore bagira iyo biyemeje kubana akaramata bakundana mu byago no mu makuba bagasangira duke bafite ntawe ucura undi.

Nyamara se akenshi ntidushukwa n’amahoro ya nyirarureshwa? Twibeshya ko dufite amahoro kubera ko turindiwe umutekano n’ibitwaro bya karundura! Uwarunze byinshi kandi bifite ubukana kuruta iby’abandi akishuka ko ari we ufite amahoro kurusha abandi. Bya he byo kajya! None se ko hari abo twumva biturikana kandi ari bo baba babyikoreye? Ahubwo uko ugenda urundarunda ibitwaro byinshi ni ko ugenda ubunza imitima kuko bitakugeza ku mahoro nyayo ndetse n’Uyatanga.

Kuri wowe se amahoro y’ukuri ni ayahe? Aya magambo Yezu atubwiye tuyasubiramo twitegura gusangira Umubiri n’amaraso bya Kristu. Kugira ngo rero ugire amahoro y’ukuri ugomba kugirana ubumwe na Yezu, ukamuhabwa, ukamwakira iwawe, akaguturamo nawe ukamuturamo amahoro ye agasagamba mu ndiba z’umutima wawe maze nawe ukayasakaza mu bandi. Kuko “biryoha bisangiwe”, amahoro nyayo uyasangiza abandi kuko ajyana n’ineza, urukundo, ubusabane, n’indi migenzo myiza. Amahoro ya Kristu ntajyana n’umunabi, uburiganya, uburyarya, n’ibindi nk’ibyo, ahubwo agendana no kutayigumanira uyacuza abandi.

Nimucyo rero twakire ayo mahoro Kristu adusigiye, imitima yacu yuzure ibinezaneza. Ku bw’ineza, tuyageze ku bandi maze imihindagano n’imitingingito y’iyi si tuyitsindishe urukundo. Dusabe Nyagasani ngo atugire abagabuzi b’amahoro atanga maze ahari urwango tuhashyire urukundo, ahari ubushyamirane tuhashyire kubabarirana, ahari amacakubiri tuhashyire ubumwe, ahari icuraburindi tuhashyire urumuri, ahari agahinda tuhashyire ibyishimo maze Nyagasani aganze mu mitima yacu, tuzabane na We ubuziraherezo, ubu n’iteka ryose. Amen.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho