Amaraso ya Kirisitu

KU WA 6 W’ICYA 2GISANZWE B GIHARWE, 23/01/2020

Amasomo: Heb 9, 2-3.11-14; Zab 46; Mk 3, 20-21.

Amaso yacu tuyerekeze ku bitambo biturwa n’abantu bagaragaza ubuyoboke ku Mana. Dukomeje gusomerwa ibaruwa yandikiwe Abahebureyi. Tuyibonamo ibisobanuro bihagije ku byerekeye ibitambo abakurambere batuye kuva kera. Tunamenyeramo ko byose byujurijwe mu maraso ya Kirisitu yamenetse ku musaraba.

Koko rero, umubano w’Imana n’abantu twabwiwe uko watangiwe. Ni Imana ubwayo yaremye abantu ibakunze ibasumbishije ibindi biremwa byose. Bageze aho bitandukanya na yo. Bamaze gushavura n’ipfunwe ryinshi, Imana yarabegereye ikomeza kubahendahenda igamije ko bayigarukira badaciwe. Yagiranye na bo Isezerano dore ko yababereye Imana koko na bo bakemera kuyibera umuryango. N’ubwo uwo muryango wagendanaga ibikomere biwudindiza, wamenye kujya ukomeza gutura ibitambo Imana. Aho ni mu cyo twita Isezerano rya Kera. Abayahudi bagaragazaga ubuyoboke basenga mu Ngoro bavuga za zaburi. Bananyuzagamo kandi bagatura ibitambo bitwikwa. Ibyo ni byo byibutsaga cyane igihe bava mu bucakara bwa Misiri. Amaraso y’ibitambo bayamishaga mu ikoraniro bemera ko yuhagira ubwandu abana b’Imana.

Igihe cyagenwe kimaze kugera, Umwana w’Imana yaraje yituraho igitambo. Amaraso ye ni yo yacunguye inyokomuntu. Kuva rero Kirisitu yabambwa akicwa agahambwa akazuka, nta kindi gitambo twatekereza ko gifite agaciro k’ibanze. Icya Yezu Kirisitu ni cyo shingiro ry’amizero yacu yose. Kwemera Imana kugera ku ndunduro y’umusaraba ni ko kubaho mu Nzira y’Ukuri n’Ubugingo. Kera abantu bakoraga imihango myinshi y’ubuyoboke irimo n’iyerekeye ibyo bitambo bitwikwa. Abaherezabitambo binjiraga mu Ngoro bakagera Ahatagatifurwose bagasabira imbaga. Aho ni ha handi ikambere hari ubushyinguro bw’Isezerano, ya mabuye abiri yanditseho Amategeko cumi Imana yahaye Musa.

Ntitukiri mu Isezerano rya Kera. Yezu yaje kuzuza ibitambo byose byaturwaga. Yerekanye ko Amaraso ye ari yo yashyize umukono ku mubano w’abantu biyemeje kugarukira Imana no guhora bagendera ku Ijambo ryayo bashaka kuzagera mu ijuru. Kirisitu mu gusesa amaraso ye yibukije Pasika yabavanye mu Misiri. Iyo tumwibuka tumukunze turyoherwa n’igitambo yadutegetse gutura kugeza igihe azagarukira. Misa Ntagatifu ibumbye ibitambo byose umuntu ashobora gutura. Misa ntagatifu ni ryo banga rihanitse Kirisitu yigaragarizamo. Duhore tuyiturana ubuyoboke bushyitse.

Ni mu misa twumva Ijambo ry’Imana. Ni ho kandi duhererwa Ukarisitiya Umubiri mayobera wa Kirisitu utunga roho z’abamwemera. Kirisitu we ubwe adutoza kugendera mu nzira zimuganishaho. Ni zo nziza z’ukuri n’Ubugingo buhoraho. Igihe twabatijwe tukaba aba-Kirisitu, ni ngombwa kwitegereza Amaraso ye. Umusaraba utwibutsa byose. Ntawe ukwiye kurangamira umusaraba ngo ahindukire apfukamire abapfayongo bo kuri iyi si. Abo ni abagomeramana batubaha umuntu ahubwo bakagira imigambi yo gupyinagaza abandi. Abo ni abo twita abategetsi babi bakoresha igitugu n’ubwicanyi. Ukurikiye Yezu Kirisitu by’ukuri, amurikira abandi akirinda guhendrwa ubwenge n’abanyamayeri bo muri iyi si. Ntawe rero urangamira Amaraso ya Kirisitu ngo yongereho kwasamira uburozi bwo muri iyi si. Amaraso ya Kirisitu, natwuhagire ibicumuro byacu agorore ibigoramye. Aba kera bemeraga ko amaraso ya za ruhaya yakizaga abantu ubwandu. Uwandikiye Abahebureyi ahera aho akatubaza ukuntu amaraso ya Kirisitu ari yo yananirwa kudukiza. Arabihamya rwose ko ari yo azadusukura akadukiza ibikorwa byose bitera urupfu.

Maraso n’amazi byavubutse mu mutima wa Yezu wo soko y’impuhwe atugirira, turabiringiye”. Tumwiyamba kenshi dutyo. Nasingizwe. Bikira Mariya Nyina wa Jambo aduhakirwe. Abatagatifu, Ilidefonsi, Emerensiyana wahowe Imana na Faransisiko Gil na we wahowe Imana, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho