Amaraso ya Kristu akiza ibikorwa bitera urupfu

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 2 gisanzwe C,

Ku ya 26 Mutarama 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Heb 9, 2-3.11-14; 2º. Mk 3, 20-21

Amaraso ya Kristu akiza umubiri ibikorwa bitera urupfu

Yezu Kristu yagaragaje ko umurimo wo kwitangira abantu ngo bacungurwe ugomba ubwizige buhambaye. Hari n’igihe yirenzaga amasaha adasamuye yibereye ku murimo wo kwigisha no gukiza abantu. Ayo matwara ye ni na yo aba ishingiro ry’ubuzima bw’abatorerwa kuba abasaseridoti. Si abanyakazi bagengwa n’amasaha. Ni abapadiri amasaha 24 kuri 24. N’uwabatijwe wese ariko, iyo yihatira gushaka ubucuti buhamye na YEZU KRISTU anihatira kuba umukristu amasaha 24 kuri 24. Kubaho gutyo bishobora gutuma abantu bavuga ko udasanzwe, ko ufite ubuhengekerane, ko ibyawe bitari ku murongo! Ayo magambo ntacyo atwaye kuva tuzi ko na YEZU ubwe baje kumushaka bavuga ngo “yasaze!”.

Ubwo bwitange mu kwitagatifuza no gutagatifuza, ni ikimenyetso cy’uko intera y’ubuyoboke bw’Ikiragano cya kera tugenda tuyisezerera maze tukinjirana na KRISTU ahatagatifu rwose, hirya y’umubambiko watumaga tutabona neza Amasezerano Imana yatugiriye kuva kera. Ikindi kandi ubwo bwitange bushushanya, ni imibereho y’isengesho idashingiye ku mihango y’inyuma gusa. Umutima utuwemo na KRISTU urenga ibikorwa bigaragara by’ubuyoboke, ukivumbikamo ibyiza byose by’ijuru YEZU KRISTU ahora adushishikariza guharanira. Amasengesho yacu n’ibikorwa by’urukundo, byose bigomba gushibuka ku mutima wuzuye ubusabane kuri YEZU KRISTU, wa wundi urangamiye iby’ijuru mbere ya byose.

Uwo mutima ni wo ubasha kurwanya ibikorwa byose Sekibi ituremburisha kuturimbura. KRISTU udukunda yaduseseye amaraso ku musaraba. Ayo maraso ni yo tuvomamo imbaraga zo gusukura umutima wacu tuwuvanamo ibikorwa bitera urupfu. Nta muntu ugera ku isuku y’umutima wenyine. Ni kenshi umutima wacu uhinduka isibaniro ry’ibitekerezo n’imigambi Sekibi idusaba kuyifashamo! Gutsinda ibyo byose, ni ukwemera ko amaraso ya KRISTU adutemberamo. Ntiyadutemberamo tutemeye kubambanwa na we ku musaraba kugira ngo tubambe imibiri yacu n’ingeso mbi zose igihe bishaka kutworeka mu cyaha. Kwemera kubabara aho gucumura, ni ko gutera intambwe twicuza ibyaha n’ingeso mbi zose zituzamukamo.

 

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho