Inyigisho yo ku wa 22 Ukuboza 2012
AMASOMO: 1º. 1Sam 1, 24-28; 2, 1; 2º. Lk 1,46-56
Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA
Amasekuruza yose azanyita umuhire
Icyo cyishongoro ni icy’Umubyeyi w’Imana BIKIRA MARIYA. Ni uko bikomeje kugenda: uko ibisekuru bisimburana, mu mahanga yose humvikana ibisingizo birata ubutwari bw’uwo Mubyeyi w’Imana n’uwa Kiliziya. Ntitwibeshya iyo duhanitse turirimba tuti:
Twamamaze ibitangaza
Nyagasani yagiriye umubyeyi Bikira Mariya
Nyina wa Jambo yarakujijwe
Asumba abamalayika.
None asangiye na KRISTU imitsindo
Aganje iteka hamwe na we.
Arahirwa Umubyeyi Bikira Mariya
We shusho ryuzuye rya Kiliziya izaza
Akaba n’umuseke ukebye
Wa Kiliziya itsinda.
Uyu munsi Kiliziya iributsa abantu bose ko igisingizo BIKIRA MARIYA yatangaje mu bwuzu n’ibyishimo bitagereranywa mu gihe yari ahuye na Elizabeti bahuje urugwiro mu muhoberano mutagatifu n’amabanga akomeye yasangiwe na YEZU na YOHANI BATISITA bataranavuka, kiranga abayoboke bose ba YEZU KRISTU bemera BIKIRA MARIYA ho UMUBYEYI ubavuganira kandi ubatabara ku buryo burenze imivugire.
BIKIRA MARIYA twamuhawe na YEZU KRISTU ku musaraba igihe amweretse Yohani intumwa agira ati: “Mwana, dore Nyoko…Mubyeyi dore umwana” Abana yarazwe ni twebwe twese abemera YEZU KRISTU udutagatifuza muri Kiliziya ye. Hakomeje kuba ibyago bikomeye muri Kiliziya byatumye kenshi na kenshi ubwitandukanye batatanya abayoboke bakageza aho batandukana n’Umubyeyi wabo BIKIRA MARIYA. Hari abahoze ari abayoboke muri Kiliziya ubu bitandukanyije na BIKIRA MARIYA bageza n’aho kumusebya bavuga ko ari umugore nk’abandi, bavuga n’andi mateshwa atagira ingano bagamije kwangisha uwo MUBYEYI utagira inenge. Uko biri kose, we nta n’umwe yibagirwa. Ahora atakambira Nyirijuru kubarokora ububisha bwa Sekibi yabashutse ikabakururira umuvumo. Twese abakomeye kuri BIKIRA MARIYA ntiduhwema kwibonera ukuntu aduhora hafi mu mahina amahano atwagirije agahindirwa kure.
Abagira amahirwe yo kubona BIKIRA MARIYA bakiriho, bose baduhamiriza ubwiza bwe butangaje, umutima we wuje URUKUNDO ruhora rushakashaka abayobye. Bamwe muri abo agenda abonekera baduhamirije ko yaberetse Ijuru, Purugatori ndetse n’Umuriro. Abahamiriza ko ashaka kurinda buri wese mu bana be iryo shyano ry’umuriro utazima. Muri ubwo busabane abavandimwe bacu bagirana na BIKIRA MARIYA, twamenye ko ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwacu, BIKIRA MARIYA azaza kutwakira akatwinjiza mu ijuru. Twese tuzamubona imbona-nkubone. Ni nde utategerezanya ibyishimo uko guhura n’Umubyeyi we? Twese abakijijwe umwijima w’ibyaha, duhora duharanira kwisukura kugira ngo uwo munsi uzagere twiteguye.
Twese ntitumubona ku gipimo kimwe: hari abafite amahirwe yo kwinjira mu buyoboke bwe ku buryo buri munsi baganira na we bavuga ishapule ivuye ku mutima, hari abatekereza cyane kuri BIKIRA MARIYA bakanyungutira ubwuzu abatera, hari abanywana na we bagahora babungabunga imigenzo myiza yamuranze nk’ubusugi ku mutima no ku mubiri…Abo bose basangira na we ibyiza Nyagasani atanga bakiri ku isi. Bamwe bagira ibyago byo guheza amabanga ya BIKIRA MARIYA mu bwenge bw’ibitabo gusa bwa Tewolojiya. Amabanga yose y’ugucungurwa kwacu yumvikana neza iyo twihatiye kuyakirana URUKUNDO ruganisha mu ijuru.
Amabanga y’ukwigira umuntu kwa Jambo mu nda ya BIKIRA MARIYA, aduha kumva neza akamaro ko gutura ubuzima bwacu bwose Imana Data Ushoborabyose. Kuva mu Isezerano rya Kera, tubona abantu bagiye begurirwa Nyagasani bakamutura ubuzima bwabo bwose mu Ngoro ye. Twahawe urugero rwa Samweli mu isomo rya mbere. Muri iki gihe, birakenewe gusobanurira bose inzira y’Uhoraho kugira ngo haboneke abato benshi bamutura ubuzima bwabo bemera kubera isi ya none ikimenyetso cy’ijuru YEZU yaje kudukingurira kandi akomeje kutwibutsa anyuze kuri BIKIRA MARIYA.
Kuri uyu munsi wegereye Noheli, duhawe kuzirikana kuri BIKIRA MARIYA dore ko uhuje n’uwa gatandatu usanzwe uharirwa ubuyoboke kuri uwo Mubyeyi w’Imana n’uwacu, tumwisunge turirimba:
Mwamikazi w’intumwa
Mubyeyi w’Imana n’uwa Kiliziya
Muyobozi, inkomere zikizera,
N’abantu b’Imana bakiri mu rugendo
Turakwirukira dufite intimba
Kuko tukira ahantu h’amarira menshi
Muvugizi wacu
Utwiteho utugirire ibambe
Kandi nitumara guhabuka
Uzadusohoze kuri YEZU Umwana wawe,
Ukwiye icyubahiro. Amen.
YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.