Amaso yabo arahumuka bamenya Yezu

Inyigisho wo ku wa gatatu wa Pasika, 8 Mata 2015

AMASOMO: 1º. Intu 3, 1-10;2º. Lk 24, 13-35

1. Pasika irahumura.

Turi mu Cyumweru cya PASIKA. Twishimiye ko kuva kera Imana Data Ushoborabyose yateguye umugambi uhanitse wo kwimenyesha abantu. Uwo mugambi washorejwe muri Pasika ari yo Mutsindo w’icyaha n’urupfu burundu. Ni umutsindo wa KIRISITU. Ni na wo mutsindo wacu, dupfa kumenya ko hanze ya YEZU KIRISITU nta cyo twakwishoborera. Twagize amahirwe, dukwiye guhora dushimira Imana: kuba twarinjijwe mu ibanga ryuzuye rya Kiliziya tukagirwa ingingo nzima za YEZU KIRISITU biduha icyizere cyo kuzabana na We iteka ryose. Guhakana ibyo YEZU KIRISITU yatugaragarije kandi akomeje kutugaragariza, ni ubuswa bubabaje. Nta muntu n’umwe ushobora kujijuka kuri iyo ngingo atinjiye mu ibanga rya PASIKA.

2.Dufate urugero: Abigishwa b’i Emawusi.

Bari barakurikiye YEZU bibonera ibitangaza byose yakoraga. Bari baremeye ko ari We uzarokora Isiraheli. N’ubwo ibyo byose babyemeraga, ntibabuze gucika ururondogoro YEZU amaze kwicwa: barayavuze karahava: “Ubu se bigenze bite? Tugire dute se ubu? Ubu se ibyo yavuze ko bitabaye? None se ntapfuye ntibirangiye? Twisubirire i Emawusi dukomeze twipfire nabi…”. Ayo magambo kimwe n’andi menshi atarabashije kwandikwa mu Byanditswe, yumvikanisha ukuntu iyo ibanga rya PASIKA ritaraducengera, nta kintu na kimwe dusobanukirwa mu bijyanye n’Ingoma ya YEZU KIRISITU yemwe n’ibibera mu isi ntacyo twabisobanukirwaho. Abigishwa b’i Emawusi nyamara, YEZU wazutse yarababonekeye, agendana na bo, abasobanurira ibyanditswe maze ariko biba agahebuzo bageze mu imanyura ry’umugati, amaso yabo arahumuka noneho baramumenya nk’uko twabyumvise mu Ivanjili ya none. Ni yo mpamvu twemeje ko PASIKA ihumura rwose.

3. Buri munsi duhimbaza PASIKA dutura igitambo cy’Ukarisitiya.

Mu Gitambo cy’Ukarisitiya, ku buryo bw’igitangaza, YEZU aza mu gisa n’umugati no mu gisa na divayi. Tubihabwa kenshi kuko Kiliziya yatwigishije ariko hari ubwo tumara imyaka n’akaka amaso yacu atarahumuka! Ni ngombwa gukora urugendo buri wese ku giti cye ashaka kumenya ibyerekeye Imana bitangirira ku buryo bugaragara kuri Abrahamu, Musa n’Abahanuzi indunduro yabyo ikaba YEZU KIRISITU WAPFUYE AKAZUKA. Kimwe mu bimenyetso by’uko turi mu nzira yo guhumuka, ni ugutangira kuryoherwa n’ayo mateka matagatifu y’Imana Data Ushoborabyose n’Umuryango wayo: twabyisomera cyangwa twabisomerwa, bitubuganiza mu mutima ibyishimo nk’ibyo abigishwa b’i Emawusi bigizemo igihe YEZU yabasobanuriraga.

4. Kwemera PASIKA no kuyihimbaza buri munsi: Tubona ikuzo n’ububasha bye.

Ni ugukunda YEZU KIRISITU n’ibye byose. Ni ukwinyagamburira muri Kiliziya twishimiye ko intumwa ze zamubonye zidusobanurira ibye byose zikadutoza gutaguza tugana aho aganje mu ijuru. Guhimbaza PASIKA ni ukubaho buri munsi twifuza kujya mu ijuru kubana na YEZU KIRISITU na Bikira Mariya n’Abatagatifu bose. Dutangarira ukuntu ukwemera kwakoze n’ibitangaza. Tubabazwa n’uko muri iki gihe abantu batari bake biyemeje kubihakana. N’ubwo tuzi ko batsinzwe kuva ku bishe YEZU bakidoga bibwira ko ibye birangiye nyamara mu kanya gato nko guhumbya bakibonera ikoraniro rye rikwira ku isi yose, tugomba kwihatira buri munsi kugirana ibanga n’uwo Mukiza wacu kugira ngo ibyiza twagezeho hatagira umuntu n’umwe ubituvutsa.

Umuntu wahoze yararemaye, yahagurukijwe n’intumwa mu izina rya YEZU KIRISITU. Twemera ko ibyo bishoboka muri iki gihe? Ni ugushyira ku munzani ukwemera kwacu tukabona gusubiza. Dusabe YEZU KIRISITU atwongerere ukwemera, ijuru tuzaritaha nta kabuza.

YEZU KIRISITU WAZUTSE asingizwe. Bikira Mariya Umubyeyi wacu n’uwa Kiliziya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none ari bo Kostansiya, Yuliya, Redemuti, Diyonisiyo w’i Korinti na Agabo badusabire natwe kuzataha ijuru tunyuze muri PASIKA twemye.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho