Amaso yacu tuyahanze Imana

 Umunsi w’isengesho ryo gusabira abakristu mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 ku wa 24 Mata 2020

Amasomo : amag 3,17-26 ;Zab123(122),1-2a.2bcd; Mk4,35-41

Amaso yacu tuyahanze Imana, kugeza igihe izatugirira impuhwe

Bavandimwe, Kristu akuzwe.

 Turi mu bihe bidasanzwe, aho tubona ko ubuzima bw’ikiremwamuntu bwuzuyemo imibabaro ndetse n’agahinda duterwa n’icyorezo cya Koronavirusi n’ibindi byago byinshi dusanganywe. Nagira ngo tuzirikane ko imibabaro yacu atari iyo kudutandukanya na Yezu Kristu wababaye agapfa agahabwa maze akazukira kudukiza. Mu izuka rye ni ho tubonera imbaraga nk’uko intumwa zazibonye zikamwamamaza ubudahuga, nta gutinya amaso n’amaboko y’abakuru b’umuryango w’Isiraheli, ahubwo bakamuhamya bashize amanga. Petero n’izindi ntumwa bati : « Tugomba kumvira Imana kuruta abantu…Yezu, uwo mwishe mumumanitse ku giti. Ni We Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe umutegetsi n’Umukiza kugira ngo aronkere Israheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha» (Intu5,30-31).

1.Mu magorwa y’ubuzima ni ho twumva neza ko ubu buzima atari twe tubugenga

Muri ubwo bubabare n’ikuzo bya Yezu ni ho babashije kuvumbura ibanga ry’umusaraba wa Yezu mu buzima bwabo. Bavandimwe kwemera kubabarana n’Umwami wacu Yezu Kristu ni byo bizatugeza ku mukiro w’ukuri. Mu magorwa y’ubuzima ni ho twumva neza ko ubu buzima atari twe tubugenga, ni bwo twumva ko bushobora kuducika ; koronavirusi ndetse n’ibindi byorezo bikaba byabwibasira, bityo bikaba ngombwa ko twongera gukebuka tukibuka ko hari ubundi buzima bw’iteka budutegereje twese.

Isomo rya mbere twagiye dusomerwa muri iki cyumweru cya kabiri cya Pasika (Ibyakozwe n’intumwa), twagiye tuzirikana ku buhamya bw’ababashije guhura, kumva no gusangira n’uwazutse. Muri ubwo buhamya tukabonamo ko mu rupfu rwe, Yezu yatsinze ikibi n’imizi yacyo. Yadutsindiye urupfu kandi atwereka ko iwacu h’ukuri ari hirya y’urupfu, ha handi abamwemeye, abamuyobotse, abitandukanyije n’ingeso mbi zose z’isi bazagirira ibyishimo bidashira. None se kuki isi yose yahindaganye igacika ururondogoro ? Bikagera ndetse n’aho, bamwe bakumva ko Imana yabatereranye, abandi bagatangira kwitana bamwana ngo babimye amakuru kuri covid-19 bikagera ubwo bahagarika inkunga bageneraga umuryango wita ku buzima bw’abantu (OMS), abandi bagatangira guhanura ibinyoma berekana ko turi mu bihe bya nyuma, ko isi igiye kurimbuka maze sinakubwira abatekamutwe bagatangira kurya no kungukira mu ngorane n’ubwoba twatewe n’icyi cyorezo ?

2.Umubabaro ugomba kudufasha guhinduka

Bavandimwe, buri wese kuri iyi si ; mu gihe runaka, mu mateka ye, mu muco we…ahura n’ingorane z’ubuzima, ariko kuzisohokamo biterwa n’aho arangamiye ndetse n’icyo agamije. Uwatsikamiwe wenda n’inabi yeguka yumva yakwihorera, ariko uwamenye ko Yezu ari We utuvana muri ako kaga avanamo umukiro kuko aba arangamiye ijuru, aba arangamiye izuka. Yezu Kristu amaze kuzuka yagiye abonekera abe abahumuriza. Yezu ati : « mwitinya ! (Mt28,10) nimugire amahoro (Lk24,36), mugore urarizwa n’iki ? (Yh 20,13), ni muze mufungure (Yh 21,12) … ». Muri iki gihe bamwe bigungiye mu rugo, abandi bakaba barabonye umwanya wo kuvumbura cyangwa se kuvumburwaho imico myiza cyangwa se mibi, ni umwanya wakagombye kudufasha kongera gukebuka tukarangamira urupfu n’izuka rya Yezu. Mu by’ukuri, buri wese ashoboye kuzirikana imibabaro ye ndetse n’ibyishimo bye, byanze bikunze yabona ahantu yigeze guhurira n’Imana, wenda ntayimenye. Nta muntu n’umwe utarigeze ahura n’ikiganza cy’Imana mu buzima bwe, kuko ari Yo itubeshejeho. Iramutse iturekuye twagwa. Imbabazi n’impuhwe by’Imana bihoraho nta na rimwe ijya iduterenana. Isomo rya mbere ry’uyu munsi ryabiduhamirije muri aya magambo : « Ni koko imbabazi z’Uhoraho ntizishira, urukundo rwe ntirugira iherezo, ahubwo ineza ye ayivugurura uko bukeye, ubudahemuka bwe ntibugira iherezo ! Ubwo ndavuga nti : ‘Uhoraho ni we munani wanjye, ni cyo kintera kumwiringira’» (Amag3,22-24). Ni byo koko turababaye kandi twugarijwe n’inzara, urupfu, kwigunga kuri bamwe, kubura aho bikinga kubera ibiza binyuranye harimo ibyatewe n’imvura idasanzwe yasenye amazu, ubushomeri, gutakaza akazi kuri bamwe…ku buryo bamwe batangiye kwibaza ku maherezo yabo.

Bavandimwe, mumenye ko mu mibabaro hataba agahinda no kwiheba gusa, ku mukristu bishobora kuba umwanya wo guhura n’Imana. Iyo umuntu arangamiye Imana umubabaro we umuviramo ahubwo impamvu y’umukiro (la valeur salvifique de la souffrance). Mu ibaruwa ya gishumba yo ku wa 11 werurwe 1984, Papa Yohani Pawulo II aragira ati :« umubabaro ugomba kudufasha  guhinduka, ni ukuvuga kongera kubaka icyiza muri twe, bityo tukaba twabasha kumva neza impuhwe z’Imana zidusaba kwicuza. Kwicuza bituma dutsinda ikibi dushobora gusanga kihishe muri kamere ya buri muntu, bityo tukarushaho kubaka icyiza, muri twe ubwacu, mu mibanire yacu n’abandi ndetse no mu mibanire yacu n’Imana» (Salvifici Doloris,12).

3.Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu ?

None se bavandimwe, niba Imana turi kumwe, umugani wa Mutagatifu Pawulo, ni inde waduhangara ? Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu ? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota ? (Rom 8,31.35), Koronavirusi se ? kugirirwa nabi n’abugome se ? ibyorezo n’ibiza se ? gukora kwa muganga ugakora amasaha y’ikirenga se ? amategeko yashyizweho muri ibi bihe se ? Oya. Muri ibyo byose nta na kimwe kigomba kudutera ubwoba ngo kinadutanye na Kristu. N’ubwo aba yicecekeye isaha iyo igeze atabara bwangu.

Isi n’abayituye bameze nk’abigishwa ba Yezu ubwo bari mu bwato bashaka kugana hakurya y’inyanja maze umuhengeri mwinshi n’imivumba bikibasira ubwato barimo maze bakabona Yezu nk’uwisinziriye, utababajwe n’akaga bahuye na ko, maze bakajya ku mukangura bavuga, bati :« Mwigisha, nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira ?» (Mk4,39). Muri iki gihe twugarijwe n’umuhengeri wa Koronavirusi n’izindi ngorane nyinshi, guma mu rugo maze nawe utabaze Yezu mu isengesho uhuriramo n’abo mubana. Isaha nigera azaza ayicecekeshe maze ayibwire ati : ceceka kandi tuza maze uhe amahoro isi ndetse n’abayituye. Icyo dusabwa ni kwemera, tukemera ko ari We ushoborabyose, ko ari We wadukiza. Muri uru rugendo rwo kumwiringira turamusaba by’umwihariko  ngo amurikire abashakashatsi n’abahanga ngo babone umuti  n’urukingo rwakiza icyi cyorezo, turasabira abategetsi b’ibihugu kugira ngo bafate ingamba  ziboneye kandi zirengera ubuzima bwa muntu, turasabira abaganga ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’ubuzima bw’abantu, kudacika intege ngo barambirwe cyangwa binubire akazi bakora  amanywa n’ijoro.

4.Dusabe: Nyagasani Mana yacu, wowe duhungiraho mu gihe cy’amage ukadukomeza, turagutakambira tubigiranye ukwemera. Rebana impuhwe abababaye bose, udukirize abanduye icyorezo cya Koronavirusi kandi abenda gupfa ubahe kukwiringira, uhe ihirwe ry’ijuru abo wahamagaye ubavana kuri iyi si, ababungabunga ubuzima bwacu ubahe imbaraga n’abatuyobora ubamurikire, bityo twese duhore dusingiza izina ryawe ritagatifu. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu , uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amina.

Bikira Mariya utabara abakristu udusabire.

Padiri Sylvain SEBACUMI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho