Amasomo yo ku ya 19 Werurwe: Yozefu Mutagatifu

[wptab name=’Isomo rya 1: 2 Samweli 7′]

Igitabo cya kabiri cya Samweli 7,4-5a.12-14a.16

Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo: «Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti ‘Dore uko Uhoraho avuze: N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe. Uwo ni we uzubakira Inzu izina ryanjye, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose. Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana.Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.’»

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 88(89)’]

Zaburi ya 88(89),2-3, 4-5, 27.29 

Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho,

kuva mu gisekuruza kujya mu kindi;

umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe,

kuko wavuze uti «Impuhwe zashyizweho ubuziraherezo,

ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.

Nagiranye isezerano n’intore yanjye,

nuko ndahira Dawudi, umugaragu wanjye nti

‘Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo,

kandi intebe yawe y’ubwami,

nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.’»

 

We azanyiyambaza, agira ati ‘Uri Data,

uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza!’

Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,

kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Rom 4′]

Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma 4,13.16-18.22 

Bavandimwe, koko rero, nta bwo ari amategeko yatumye Abrahamu cyangwa urubyaro rwe basezeranywa guhabwa isi yose ho umurage, ahubwo ni ubutungane butangwa n’ukwemera. Ni yo mpamvu, ari ku bw’ukwemera isezerano ryabaye ihame, ritangwa ku buntu, rigenerwa urubyaro rwose, atari abishingikirije amategeko bonyine, ahubwo ndetse n’abishingikirije ukwemera kwa Abrahamu, we mubyeyi wacu twese, nk’uko byanditswe ngo «Nakugize sekuru w’amahanga menshi.» Yemeye Imana, Yo isubiza ubuzima abapfuye, igaha kubaho ibitariho. Yizeye ibidashoboka nyamara aremera, maze aba atyo umubyeyi w’amahanga menshi bikurikije rya jambo ngo «Dore uko urubyaro rwawe ruzangana.» Ni yo mpamvu ibyo byatumye agirwa intungane.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le