Amasomo – Ivuka rya Mutagatifu Yohani Batisita

Isomo rya 1: Izayi 49,1-6

Birwa, nimunyumve; bihugu bya kure, muntege amatwi!

Uhoraho yampamagaye ntaravuka;
nkiri mu nda ya mama, izina ryanjye yararivugaga.
Umunwa wanjye yawugize nk’inkota ityaye,
ankinga mu gacucu k’ikiganza cye,
angira nk’umwambi utyaye, ampisha mu mutana we.
Yarambwiye ati «Uri umugaragu wanjye, (Israheli,)
ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.»
Ariko jye naribwiraga nti «Naruhiye ubusa,
mvunwa n’ibidafite akamaro.»
Nyamara Uhoraho ni we uzandenganura,
igihembo nagiteguriwe iruhande rw’Imana yanjye.
None ngaha, Uhoraho yabyivugiye,
we wandemeye kumubera umugaragu, kuva nkiri mu nda ya mama,
kugira ngo mugarurire Yakobo, mukorakoranyirize Israheli;
guhera ubu rero, mfite ubutoni kuri Uhoraho,
ububasha bwanjye bukaba ari Imana yanjye.
Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo,
no kugarura abarokotse ba Israheli,
ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye;
ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga,
kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.»

Zaburi ya 138 (139),1-2.3b, 13-14b, 14c-15b

Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese;
iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi,
imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe;
mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.
Ni wowe waremye ingingo zanjye,

umbumbabumbira mu nda ya mama.
Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye,
ibikorwa byawe biratangaje:
umutima wanjye urabizi neza rwose.
Amagufwa yanjye ntiyakwikinze,
igihe naremerwaga mu ibanga.

Isomo rya 2: Ibyakozwe n’Intumwa 13,22-26

Imana imaze kumuhigika, ishyiraho Dawudi ngo ababere umwami, ari na we yatanzeho icyemezo iti ‘Nabonye Dawudi mwene Yese, umuntu unguye ku mutima, uzakora ibyo nshaka byose.’ Mu rubyaro rwe, nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa Israheli. Mbere y’ukuza kwe, Yohani yatangarije Abayisraheli bose batisimu yo kwisubiraho. Nuko ajya kurangiza ubutumwa bwe, aravuga ati ‘Nta bwo ndi uwo mukeka! Ahubwo hari ugiye kuza ankurikiye, nkaba ntakwiriye no guhambura udushumi tw’inkweto ze.’ Bavandimwe, mwaba urubyaro rwa Abrahamu cyangwa se mwaba abatinya Imana, iri jambo ry’umukiro ni mwe ryohererejwe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,57 – 66.80

Nuko Elizabeti ageze igihe cyo kubyara, abyara umwana w’umuhungu. Abaturanyi na bene wabo, bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bafatanya na we kwishima. Ku munsi wa munani, baza kugenya umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se. Ariko nyina aravuga ati «Oya, aritwa Yohani.» Baramubwira bati «Nta muntu wo mu muryango wanyu wigeze kwitwa iryo zina!» Nuko babaza se mu marenga uko yifuza kwita umwana. Zakariya yaka akabaho, maze yandikaho aya magambo: «Izina rye ni Yohani.» Bose baratangara. Ako kanya umunwa we urabumbuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga, asingiza Imana. Nuko ubwoba butaha abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye. Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mitima, bibaza bati «Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?» Umwana uko yakuraga, ni na ko yungukaga ubwenge. Nuko yibera ahantu h’ubutayu kugeza igihe yigaragaje imbere ya Israheli.

Publié le