Isomo rya 1: Igitabo cy’Iyimukamisiri 3,1-8a.10.13-15
Musa yari aragiye ubushyo bwa sebukwe Yetero umuherezabitambo w’i Madiyani. Ayobora ubushyo hirya y’ubutayu, maze agera ku musozi w’Imana, i Horebu. Nuko Umumalayika w’Uhoraho amubonekera mu kibatsi cy’umuriro waka mu gihuru rwagati. Musa aritegereza, asanga umuriro ugurumana mu gihuru cyose, ariko cyo ntigikongoke. Musa aravuga ati «Reka njyeyo ndebe aka kataraboneka, n’impamvu ituma igihuru kidakongoka.» Uhoraho abona aje hafi kureba ibyo ari byo. Nuko Imana imuhamagarira mu gihuru rwagati iti «Musa! Musa!» Undi ati «Ndi hano.» Nuko Imana iramubwira iti «Wikwegera hano! Ndetse kuramo inkweto zawe, kuko ahantu uhagaze ari ubutaka butagatifu.» Irongera iti «Ndi Imana ya so, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo.» Musa yipfuka mu maso, kuko yatinyaga kureba Imana. Uhoraho aravuga ati «Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi. Ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’Abanyamisiri, maze mbavane muri icyo gihugu, mbajyane ku butaka bw’indumbuke kandi bugari, mu gihugu gitemba amata n’ubuki, ahantu hatuwe n’Abakanahani. Ubu ngubu rero genda: ngutumye kuri Farawo kugira ngo uvane mu Misiri Abayisraheli, umuryango wanjye.» Musa abwira Imana, ati «Ngaho rero ningende nsange Abayisraheli, mbabwire ngo ‘Imana y’abakurambere banyu yabantumyeho!’ Nibambaza ngo izina ryayo ni irihe, nzabasubiza ngo iki?» Nuko Imana ibwira Musa, iti «NDI UHORAHO». Irongera iti «Uzabwire utyo Abayisraheli, uti ‘UHORAHO ni we ubantumyeho.’» Imana yongera kubwira Musa, iti «Uzabwire Abayisraheli uti ‘UHORAHO Imana y’abakuramere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi.
Isomo rya 2: Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 10,1-6.10-12
Bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa ukuntu abasekuruza bacu bose bagendaga bayobowe n’igihu cyererana, bose bakambuka inyanja, bose bakabatirizwa muri cya gihu na ya nyanja, bifatanyije na Musa. Bose basangiye ibyo kurya bimwe bikomoka mu ijuru; kandi bose bashoka iriba rimwe rikomoka mu ijuru ; nuko bakanywa amazi avubuka mu rutare bahawe n’Imana, rukagenda rubaherekeje, kandi urwo rutare rwarangaga Kristu. Nyamara benshi muri bo si ko banyuze Imana, ni yo mpamvu intumbi zabo zararitswe mu butayu. Ibyo byose byabereye kuducira amarenga, kugira ngo tutararikira ikibi, nk’uko na bo bakirarikiye. Ntimukitotombe, nk’uko bamwe muri bo binubye, maze Umunyacyorezo akaboreka. Ibyababayeho biraducira amarenga, kandi byandikiwe kutuburira, twe twegereje amagingo ya nyuma. Bityo rero uwibwira ko ahagaze, aritonde atagwa.