Amasomo yo ku ya 29 Nzeri: Umunsi w’Abamalayika Bakuru

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa 12,7-12a

Nuko mu ijuru intambara irarota: Mikayeli n’abamalayika be barwana na cya Kiyoka; na cyo kirabarwanya hamwe n’abamalayika bacyo, ariko ntibabasha gutsinda, kandi ntibongera ukundi kugira umwanya wabo mu ijuru. Cya kiyoka nyamunini kirahananturwa: ya Nzoka ya kera na kare, ari yo bita «Sekibi na Sekinyoma», wa wundi uyobya isi yose. Nuko gihananturirwa ku isi hamwe n’Abamalayika bacyo. Hanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti «Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze, igihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu, n’ubutegetsi bwa Kristu wayo: kuko Kareganyi, wahoraga arega abavandimwe bacu ku Mana yacu amanywa n’ijoro, ahanantuwe. Nyamara bo bamutsindishije amaraso ya Ntama n’ijambo babereye abahamya. Bemeye guhara amagara yabo, kugeza ku rupfu. Kubera iyo mpamvu, ijuru niryishime, namwe abarituye munezerwe!

Zaburi ya 137, 1-2a, 2bc-3, 4-5

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose.

Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu,

 

maze nkogeza izina ryawe,

kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe,

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

Umunsi nagutakiye, waranyumvise,

maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

 

Uhoraho, abami bo ku isi bose bazagusingiza,

kuko bumvise amasezerano wivugiye.

Bazarata inzira z’Uhoraho,

bavuga bati «Koko ikuzo ry’Uhoraho ntirigira urugero!

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1,47-51

Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati «Dore Umuyisraheli w’ukuri utarangwaho uburyarya.» Natanayeli aramubwira ati «Unzi ute?» Yezu aramusubiza ati «Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga.» Natanayeli aramusubiza ati «Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.» Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri mu nsi y’umutini; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo.» Arongera aramubwira ati «Ndakubwira ukuri koko: muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu.»
Publié le