Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Baruki 5,1-9
Yeruzalemu, iyambure ikanzu yawe y’ububabare n’agahinda, ngaho ambara uburanga bw’ikuzo ry’Imana, uzabuhorane, itere igishura cy’ubutungane uhawe n’Imana, utamirize mu mutwe ikamba ry’ikuzo ry’Uhoraho; kuko Imana ishaka kugaragariza uburanga bwawe ibihugu byose biri mu nsi y’ijuru, bityo ikazakwita iri zina ritazazimangana ngo: «Mahoro y’ubutabera na Kuzo ry’ubusabaniramana.» Yeruzalemu, haguruka ujye ahirengeye, werekeze amaso mu burasirazuba: itegereze abana bawe bakoranyijwe n’ijambo rya Nyir’ubutagatifu, kuva mu burengerazuba kugera mu burasirazuba, baje baririmba ko Imana yabibutse. Bari basohotse mu marembo yawe ku maguru, bashushubikanyijwe n’abanzi, none Imana ibakugaruriye mu ikuzo, nk’abahetswe mu ngobyi ya cyami. Koko rero, Imana yiyemeje gusiza imisozi miremire, kimwe n’utununga twahozeho kuva kera, imikokwe igasibwa kugira ngo hose haringanire, maze Israheli ikigendera umudendezo, imurikiwe n’ikuzo ry’Imana. Amashyamba n’ibiti byose bihumura neza bizugamisha Israheli mu gicucu cyabyo, ku bw’itegeko ry’Imana; kuko Yo ubwayo izayobora Israheli mu byishimo, ikayiganisha mu rumuri rw’ikuzo ryayo, ikarangwa n’imbabazi n’ubutungane bituruka nyine ku Mana.
Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi 1,4-6.8-11
Bavandimwe, buri gihe mbasabira mwese nishimye, kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mberekugeza ubu. Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho. Koko ndabakunda n’umutima wanjye wose, wuzuye urukundo rwa Yezu Kristu: Imana ubwayo nyitanzeho umugabo! Icyo mbasabira rero ni uko urukundo rwanyu rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose, kugira ngo mushobore guhitamo ibitunganye. Bityo muzabe abaziranenge n’indahemuka kugera ku munsi wa Kristu, maze muzere imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe.