Amasomo: Daniyeli 3 14-20.91-92.95

[wptab name=’Isomo:Daniyeli 3 14-20.91-92.95‘]

Isomo ryo mu gitabo cya Daniyeli 3,14-20.91-92.95

Nebukadinetsari arababaza ati «Mbese byaba ari ukuri koko, Shadaraki, Meshaki na Abedinego, ko mwaba mudakorera imana zanjye kandi ntimuramye ishusho rya zahabu nimitse? Noneho se, mwiteguye ko nimwumva ijwi ry’akarumbeti, umwirongi, igitari, umuduri, iningiri, inanga n’ibindi biririmba, muzapfukama maze mukaramya ishusho nabumbishije, mutariramya mugahita mujugunywa mu itanura rigurumana? Icyo gihe se, ni iyihe mana izabamvana mu nzara?» Shadaraki, Meshaki na Abedinego basubiza umwami bati «Shobuja Nebukadinetsari, nta bwo ari ngombwa kugira icyo tugusubiza kuri iyo ngingo. Shobuja, niba Imana yacu dukorera ishobora kudukiza itanura rigurumana ikatuvana no mu nzara zawe, izaturokora; nitanabikora kandi, shobuja, umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo turamye ishusho rya zahabu wimitse.» Nuko umwami Nebukadinetsari ararakara cyane, arabisha kubera Shadaraki, Meshaki na Abedinego; ategeka ko bacanira itanura rigatukura kurusha uko bisanzwe, ategeka abanyangufu mu ngabo ze kuboha Shadaraki, Meshaki na Abedinego, bakabajugunya mu itanura rigurumana. Nuko umwami Nebukadinetsari arumirwa, ahaguruka n’ingoga maze abaza inkoramutima ze, ati «Bariya bantu uko ari batatu, ntitwari twabajugunye mu muriro baboshye?» Baramusubiza bati «Ni byo rwose, shobuja.» Aravuga ati «Nyamara ndareba abantu bane bataboshye, bariho bitemberera mu muriro nta cyo baganya, kandi uwa kane arasa n’umumalayika.»  Nebukadinetsari ni ko kuvuga ati «Nihasingizwe Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedinego, yohereje umumalayika wayo agakiza abagaragu bayo. Barayiringiye banga kumvira itegeko ry’umwami, bahitamo gutanga imibiri yabo, aho gukorera cyangwa gusenga indi mana, uretse Imana yabo.

[/wptab]

[wptab name=’Indirimbo ya Daniyeli 3‘]

Indirimbo ya Daniyeli 3,52-53-54-55-56

«Singizwa Nyagasani, Mana y’abasekuruza bacu,

himbazwa kandi uratwe iteka ryose.

Nihasingizwe izina ryawe ritagatifu ryuje ikuzo,
niriririmbwe kandi riratwe iteka ryose.
Singirizwa mu Ngoro y’ikuzo ryawe ritagatifu,
ririmbwa kuruta byose kandi uratwe iteka ryose.
Singirizwa ku ntebe yawe y’ubwami,
ririmbwa kuruta byose kandi ushimagizwe iteka ryose.
Singizwa, wowe umenya iby’ikuzimu,
ugateka ku bakerubimu,
himbazwa kuruta byose kandi uririmbwe iteka ryose.
Singirizwa mu bushorishori bw’ijuru,
ririmbwa kandi uhabwe ikuzo iteka ryose.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le