ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim 22, 20-26)
Igihe Musa yagezaga kuri rubanda amategeko y’Uhoraho, yarababwiye ati 20«Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke cyangwa ngo umukandamize, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri. 21Ntimuzagirire nabi umupfakazi cyangwa imfubyi. 22Numugirira nabi akantakira nzumva amaganya ye, 23maze uburakari bwanjye bugurumane mbamarire ku nkota, abagore banyu bapfakare, n’abana banyu babe imfubyi. 24Niba ugurije amafeza umuntu wo mu muryango wanjye, cyane cyane umutindi muturanye, ntuzamugenzereze nk’abaharanira gukira vuba : ntuzamushakeho urwunguko. 25Niba igishura cya mugenzi wawe ugitwayeho ingwate, uzakimusubize mbere y’uko izuba rirenga ; 26kuko ari cyo kiringiti cye rukumbi n’umwambaro yifubika. None se yaryama mu ki ? Nantakambira nzamwumva, kuko jyeweho ndi umunyampuhwe.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 18 (17), 2-3, 4.20, 47.51ab
Inyik/ Uhoraho, ndagukunda wowe Mana intera imbaraga
Uhoraho, ndagukunda wowe mbaraga zanjye !
Uhoraho ni we rutare rwanjye n’ibirindiro byanjye,
akaba n’umurengezi wanjye.
Ni Imana yanjye n’urutare mpungiramo,
akaba ingabo inkingira n’intwaro nkesha gutsinda,
ni na we buhungiro bwanjye budahangarwa !
Natabaje Uhoraho, Nyakuberwa n’ibisingizo,
maze mbasha gutsinda abanzi banjye.
Arangobotora anshyira ahantu hisanzuye,
nuko arankiza kuko ankunda
Uhoraho arakabaho ! We Rutare nisunga, aragasingizwa !
Imana nkesha umukiro niharirwe umutsindo.
Agwiriza imitsindo umwami yimitse,
agatonesha uwo yasize amavuta y’ubutore iteka ryose.
ISOMO RYA KABIRI
Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (1 Tes 1, 5c-10)
Bavandimwe, 5cmuzi neza ukuntu twabagenjereje tugamije kubagirira akamaro. 6Namwe mwaratwiganye, mwigana na Nyagasani, maze mu bitotezo byinshi mwakirana ijambo ry’Imana ibyishimo bikomoka kuri Roho Mutagatifu. 7Byatumye mubera urugero abemera bose bo muri Masedoniya n’abo muri Akaya. 8Koko rero, ijambo rya Nyagasani rihereye iwanyu, ntiryasakaye muri Masedoniya no muri Akaya gusa, ahubwo inkuru y’ukuntu mwemeye Imana yamamaye hose, ku buryo nta cyo twakwirirwa tubivugaho. 9Bose kandi bavuga uko twakiriwe iwanyu, n’ukuntu mwayobotse Imana mugata ibigirwamana, kugira ngo mukorere Imana nzima kandi nyakuri, 10kandi mutegereze Umwana wayo Yezu yazuye mu bapfuye, We uzaza ava mu ijuru ngo adukize uburakari bugiye kuza.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4, 8. 7)
Alleluya Alleluya.
Imana ni urukundo :
Umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya.
Alleluya
IVANJIL
+ Matayo (Mt 22, 34-40)
Muri icyo gihe, 34Abafarizayi bumvise ko Yezu yazibye akanwa k’Abasaduseyi, barakorana. 35Maze umwe muri bo wari umwigishamategeko, amubaza amwinja ati 36«Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe ?» 37Aramubwira ati «Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose. 38Iryo ni itegeko riruta ayandi kandi ni ryo rya mbere. 39Irya kabiri risa na ryo : Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. 40Muri ayo mategeko uko ari abiri, habumbiyemo andi yose n’ibyo Abahanuzi bavuze.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu