Amasomo, icyumweru cya 5,C cya Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 14,21b-27

Pawulo na Barinaba bahera ko basubira Ikoniyo n’i Antiyokiya. Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera, bababwira bati «Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana.» Nuko bashyiraho abakuru muri buri Kiliziya, bamaze gusenga no gusiba kurya, babaragiza Nyagasani bari baremeye. Hanyuma bambukiranya akarere ka Pisidiya, bagera muri Pamfiliya. Bamaze kwamamaza ijambo ry’Imana i Perige, bamanuka berekeza Ataliya. Bahavuye, bajya mu bwato berekeza Antiyokiya, ari na wo mugi bari baraturutsemo, ubwo abavandimwe babo babaragizaga Imana, babasabira kuzatunganya uwo murimo nyine bari bamaze kurangiza. Bagezeyo, bakoranya Kiliziya, babatekerereza ibyo Imana yari yakoranye na bo byose, ariko cyane cyane ko yugururiye abanyamahanga irembo ry’ukwemera.

Zaburi y 144 (145),8-9, 10-11, 12-13ab

R/Nyagasani, Mana y’ijuru n’isi, singizwa iteka ryose !

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

 

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

abayoboke bawe bagusingize !

Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe.

 

Bazamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,

n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.

Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,

ubutegetsi bwawe buzaramba.

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 21,1-5a

Jyewe Yohani, hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho. Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we. Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Dore Ingoro y’Imana mu bantu! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo: izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n’imibabaro, na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.»

Nuko Uwicaye ku ntebe y’ubwami aravuga ati «Dore ibintu byose mbigize bishya.»

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 13,31-33a.34-35

Yuda amaze kugenda, Yezu aravuga ati «Ubu rero Umwana w’umuntu ahawe ikuzo, n’Imana iherewe ikuzo muri we. Ubwo rero Imana iherewe ikuzo muri we, n’Imana izamuha ikuzo muri yo, kandi dore iri hafi yo kumukuza. Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi. Mbahaye itegeko rishya: nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye