Amasomo yo ku wa Kabiri – Icyumweru cya 26 gisanzwe, A

Isomo ryo mu gitabo cya Yobu 3,1-3.11-17.20-23

Nyuma y’ibyo, Yobu abumbura umunwa, avuma umunsi yavutseho.
Nuko afata ijambo, agira ati
 
«Umunsi navutseho ntukabeho,
n’ijoro ryavuzwemo ngo ’Umwana w’umuhungu yasamwe!’
Ni kuki ntavutse ndi igihwereye,
cyangwa ngo mbe narahwereye nkibona izuba.
Ibibero bya mama byankikiriye iki?
Amabere ye yanyonkereje iki?
Ubu none mba nibereye ikuzimu, niryamiye mu mahoro,
kandi mba nsinziriye, niruhukira,
ndi kumwe n’abami n’ibikomangoma,
bari bariyubakiye amazu bahambwemo,
cyangwa hamwe n’abatware bari batunze zahabu,
amazu yabo barayahunitsemo feza.
Ubonye ahubwo iyaba mama yarakuyemo inda,
sinigere mbaho nk’abandi bapfa batabonye izuba!
Ikuzimu, abagome bashira ubukaka,
ni ho abananiwe bajya kuruhukira.
Ni iki gituma Imana ireka imbabare zikavuka,
igaha ubugingo ab’umutima wuzuye amaganya;
bamwe bifuza urupfu bakarubura,
bakarushakashaka kurusha umukiro wundi!
Nuko bakishimira kubona aho bazahambwa,
bakanezezwa no kugenerwa imva.
Umuntu utazi iyo agana kandi akaba yibasiwe n’Imana,
kubaho yabiherewe iki?

Zaburi ya 87(88),2-3.4-5.6.7-8

 

Uhoraho, Mana Mukiza wanjye,
ndagutakira amanywa n’ijoro;
wakirane ubwuzu isengesho ryanjye,
maze utege amatwi amaganya yanjye.
Kuko nugarijwe n’ibyago,
n’urupfu rukaba rundi hafi.
 
Nsigaye mbarirwa mu batakiriho,
nk’umuntu washizemo agatege.
Umwanya wanjye uri mu bapfuye,
kimwe n’intumbi zirambitse mu mva,
izo utacyibuka ukundi,
kuko wabakuyeho amaboko.
 
Wanzitse ikuzimu mu rwobo,
mu mwijima w’icuraburindi;
uburakari bwawe buranshikamira
n’imivumba yawe irancundagura.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,51-56

Igihe cya Yezu cyo kuvanwa ku isi cyari cyegereje, nuko yiyemeza adashidikanya kujya i Yeruzalemu. Yohereza integuza ngo zimubanzirize imbere. Baragenda binjira mu rusisiro rw’Abanyasamariya kumuteguriza. Ariko ab’aho banga kumwakira, kuko yajyaga i Yeruzalemu. Babiri mu bigishwa be, Yakobo na Yohani, babibonye baravuga bati «Nyagasani, urashaka se ko dutegeka umuriro, ukamanuka mu ijuru, ukabatsemba?» We rero arahindukira, arabatonganya cyane. Nuko baboneza bajya mu rundi rusisiro.
Publié le