Amasomo: Izayi 50,4-9a

[wptab name=’Izayi 50 4-9a’]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 50,4-9a

Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa. Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira, ndetse sinatezuka. Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso. Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro. None se ko undenganura ari hafi, ni nde watinyuka kumburanya? Naze tujyane imbere y’umucamanza! Ni nde uzanshinja mu rubanza? Ngaho niyigaragaze, maze anyegere! Ni byo rwose, Nyagasani Uhoraho arantabara; ni nde rero wanshinja icyaha?[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 68 (69)’]

Zaburi ya 68 (69), 8-10, 21-22, 31.33-34

R/ Mana yanjye, wowe Nyir’ubuntu budashira, undengere kuko ari wowe nkesha agakiza. 

Niyumanganya ibitutsi ku mpamvu yawe,

nkemera gukozwa isoni n’ikimwaro;

nahindutse umunyamahanga mu bavandimwe,

mba n’intamenyekana muri bene mama.

Ni koko, ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya,

n’ibyo bagutuka ni jye bishengura.

 

Ibitutsi byambihije umutima bimviramo no kurwara,

ntegereza uwangoboka ndaheba,

nshaka uwampoza, sinamubona!

Ibiryo byanjye babiroshyemo uburozi,

inyota inyishe banyuhira indurwe.

 

Ubwo nzaririmba izina ryawe,

kandi ndyamamaze mu bisingizo.

Abiyoroshya nibabibona, bazishima bati

«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»

Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,

ntatererane abe bari ku ngoyi.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le