Amasomo ku munsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi 60,1-6

Haguruka, ubengerane Yeruzalemu! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho. Nyamara dore umwijima utwikiriye isi, n’icuraburindi ribundikiye amahanga; ariko wowe, Uhoraho azakurasiraho, n’ikuzo rye rikubengeraneho. Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho. Kebuka impande zose, maze witegereze: dore bose barakoranye, baje bakugana, abahungu bawe baturutse iyo bigwa, n’abakobwa bawe baje bahagatiwe. Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’ibyishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe. Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu bose b’i Saba bazaza, bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho. 

Zaburi ya 71(72), 1-2, 7-8, 10-11, 12-13

R/ Nyagasani, abami bose bazapfukama imbere yawe, amahanga yose akuyoboke.

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami umutoze ubutabera bwawe;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.

Mu gihe cye ubutabera buzasagamba,
n’amahoro asesure mu mezi atabarika.
Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,
avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.

Abami b’i Tarishishi n’ab’ibirwa bazamutura,
abami b’i Seba n’ab’i Saba bamurabukire.
Abami bose bazapfukama imbere ye,
amahanga yose amuyoboke.

Azarokora ingorwa zitakamba,
n’indushyi zitagira kirengera.
Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,
aramire ubuzima bwabo.

 Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 3,2-3a.5-6

Bavandimwe, ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu, ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo, ikampishurira ibanga ryayo nk’uko maze kubibandikira muri make. Iryo banga, Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo, ku bwa Roho Mutagatifu. None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.

Publié le