Amasomo, ku cyumweru cya 18 gisanzwe, C

[wptab name=’Isomo rya 1: Umubwiriza 1′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umubwiriza 1,2;2,21-23

Koheleti yaravugaga ati: Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa! Kubona umuntu wakoranye ubuhanga n’ubwitonzi bikamuhira, hanyuma agasangira ibye n’undi utarigeze abivunikira, na byo ni ukuruhira ubusa. Ubwo se koko aba yararuhiye iki? Yaragokeye iki? Afite nyungu ki mu byo yaruhiye ubuzima bwe bwose? Iyo minsi itabaze y’imiruho, uko guhangayikira ibintu, uko kurara utagohetse, na byo ni ukuvunikira ubusa![/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 89(90)’]

Zaburi ya 89(90),3-4, 5-6, 12-13, 14.17abc

Abantu ubasubiza mu mukungugu,

kuko wavuze uti «Bene muntu, nimusubire iyo mwavuye!»

Mu maso yawe imyaka igihumbi

ni nk’umunsi w’ejo wahise,

ni nk’isaha imwe y’ijoro.

 Ubuzima bwa muntu ubukuraho nk’ibitotsi,

bishira mu gitondo nk’icyatsi;

mu gitondo kirarabya, ururabyo rugakura,

nimugoroba rukarabirana, rugahunguka.

Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,

bityo tuzagire umutima ushishoza.

 Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari?

Babarira abagaragu bawe,

utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,

kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu;

Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,

ukomeze imirimo y’amaboko yacu,

kandi uyihe kugira akamaro karambye!

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Kolosi 3′]

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi 3,1-5.9-11

Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye. Nimucike rero ku bibarimo byose bibatera gutwarwa n’iby’isi, nk’ubwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu butuma musenga ibintu nk’ibigirwamana! Nimuherukire aho kubeshyana, kuko mwasezereye muntu w’igisazira hamwe n’imigenzereze ye, mugahinduka muntu mushya, uwo Umuremyi ahora avugurura amwishushanya, agira ngo amugeze ku bumenyi nyakuri. Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le