Amasomo ku cyumweru cya 3 cya Adiventi, C

Isomo 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Sofoniya 3,14-18a

Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni! Israheli, hanika uririmbe!Ishime, uhimbarwe, mwari w’i Yeruzalemu! Uhoraho yakuvanyeho imanza zari zigushikamiye, yirukanye abanzi bawe! Umwami wa Israheli, Uhoraho ubwe, akurimo rwagati; ntuzongera ukundi gutinya icyago. Uwo munsi bazabwira Yeruzalemu, bati «Witinya, Siyoni! Ibiganza byawe nibireke gucika intege! Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati, ni we Ntwari ikiza! Azishima cyane ku mpamvu yawe, mu rukundo rwe azakuvugurura; azabyina kandi azarangurure ijwi kubera wowe, mbese nko mu byishimo by’iminsi mikuru.»

Isomo 2: Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi 4,4-7

Bavandimwe, muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime. Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi. Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira. Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Kristu Yezu.

Publié le