Amasomo ku cyumweru cya 4 C, Igisibo

Isomo rya 1: Igitabo cya Yozuwe 5, 10-12

Abayisraheli baca ingando i Giligali, maze ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi, nimugoroba, bahimbaza Pasika mu kibaya cya Yeriko. Nuko bukeye bwa Pasika, barya imbuto zo muri icyo gihugu; barya imigati idasembuye n’amahundo yokeje, uwo munsi nyine. Bukeye bw’umunsi bariyeho imbuto zo mu gihugu, manu ntiyongera kuboneka. Abayisraheli ntibongera kubona manu, barya ibyeze mu gihugu guhera uwo mwaka.

Zaburi ya 34,2-3, 4-5, 6-7

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!

Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,

twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.

Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,

nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.

Abamurangamira bahorana umucyo,

mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.

Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,

maze amuzahura mu magorwa ye yose.

Isomo rya 2: Ibaruwa  ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 5,17-21

Bavandimwe, bityo, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya. Byose biva ku Mana, yo yiyunze natwe ikoresheje Kristu; nyuma idushinga umurimo w’ubwiyunge. Uko biri kose, Imana ubwayo ni yo yiyunze n’ab’isi bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; nuko natwe idushinga ubutumwa bwo kubwira abantu ngo biyunge na Yo. Ubu rero duhagarariye Kristu, ku buryo Imana ubwayo ari yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu: Nimwemere mwiyunge n’Imana! Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw’Imana.

Publié le