Amasomo, ku cyumweru cya 4 cya Pasika, C

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 13,14.43-52

Bo rero ngo bave i Perige, barakomeza bagera i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku isabato, binjira mu isengero baricara. Ikoraniro rimaze gusezererwa, benshi mu Bayahudi no mu banyamahanga bayobotse idini yabo baherekeza Pawulo na Barinaba. Bo rero bakomeza kubaganiriza babashishikariza gukomera ku ngabire y’Imana. 

Ku isabato yakurikiyeho, hafi umugi wose urakorana kugira ngo bumve ijambo ry’Imana. Abayahudi rero, ngo babone icyo kivunge cy’abantu, bagira ishyari, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga, babisebya. Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha, bati «Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga. Ni na ko Nyagasani yadutegetse agira ati

‘Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga,

kugira ngo uzajyane ijambo ry’umukiro

kugeza aho isi igarukira.’»

Abanyamahanga babyumvise barishima, basingiza ijambo rya Nyagasani, n’abari baragenewe ubugingo bose baremera. Nuko ijambo rya Nyagasani ryogera muri icyo gihugu cyose, ariko Abayahudi boshya abagore b’abapfasoni bubahaga Imana, kimwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, babateza Pawulo na Barinaba ngo babatoteze, kugeza ubwo babamenesha mu gihugu cyabo. Na bo ngo bamare kwihungura umukungugu wo mu birenge byabo, barawubasigira maze bajya mu mugi witwa Ikoniyo. Abigishwa b’aho basigaye buzuye ibyishimo na Roho Mutagatifu.

Zaburi ya 99 (100),1-2,3,5

Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,

nimumugaragire mwishimye,

nimumusanganize impundu z’ibyishimo!

 

Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,

ni we waturemye, none turi abe,

turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.

Kuko Uhoraho ari umugwaneza,

urukundo rwe ruhoraho iteka,

ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibihe bigenda bisimburana.

Isomo rya 2: Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 7,9.14b-17

Jyewe Yohani, nyuma y’ibyo, mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, baturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu moko yose, no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki. Umwe mu Bakambwe afata ijambo, maze arambaza ati «Aba bantu bambaye amakanzu yererana, ni bande kandi baturutse he?»Ndamusubiza nti «Shobuja, ni wowe wabimenya!» Na we arambwira ati «Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama. Ni yo mpamvu bahagaze imbere y’intebe y’ubwami y’Imana, bakayiha icyubahiro amanywa n’ijoro mu Ngoro yayo, maze Uwicaye ku ntebe y’ubwami, akazabugamisha mu ihema rye. Ntibazasonza ukundi, kandi ntibazagira inyota ukundi, ndetse n’izuba n’icyokere cyaryo, ntibizabageraho ukundi, kuko Ntama uri rwagati y’intebe y’ubwami, azababera umushumba, akazabashora ku mariba y’amazi y’ubugingo. Nuko Imana ikazahanagura icyitwa amarira cyose ku maso yabo.»

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 10,27-30

Nuko Yezu arababwira ati « Ni jye Mushumba Mwiza. Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira. Nziha ubugingo bw’iteka, kandi ntiziteze gupfa bibaho; byongeye kandi nta n’uzazinkura mu kiganza. Data wazimpaye, aruta byose, kandi nta wagira icyo ashikuza mu kiganza cya Data. Jye na Data turi umwe.»

Publié le