Amasomo ku cyumweru cya 5, C

Isomo rya 1: Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 6,1-2a.3-8

Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita by’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana. Abaserafimu bari bahagaze hejuru ye. Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati «Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!» Umuririmo w’ayo majwi uhindisha umushyitsi inzugi n’ibizingiti byazo, maze Ingoro isabwa n’umwotsi. Nuko ndavuga nti «Ndagowe! Bincikiyeho, kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye, none amaso yanjye akaba abonye Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo.» Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka, yari akuye ku rutambiro, ariteruje igifashi. Arinkoza ku munwa, maze arambwira ati «Ubwo iri kara rigukoze ku munwa, ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.» Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti «Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza ?» Ni ko kumusubiza nti «Ndi hano, ntuma!»

Isomo rya 2: Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abakorinti 15,1-11

Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho, ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije; naho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari impfabusa. Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe: ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi na babiri. Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icya rimwe; abenshi muri bo baracyariho, abandi barapfuye. Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icyarimwe. 8Ubw’imperuka, nanjye arambonekera, jye umeze nk’uwavutse imburagihe. Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose; sinkwiriye no kwitwa intumwa, kuko natoteje Kiliziya y’Imana. Ariko uko ndi kose, mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo. Uko biri kose, yaba jye, cyangwa bo, ngibyo ibyo twamamaza, kandi ari na byo mwemeye.

Publié le